Ibyo wamenya ku musozi mutagatifu wa Bikira Mariya aho abemera bakirizwa

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 30 Nzeri 2016 saa 09:19
Yasuwe : XX
0

Paruwasi ya Crète Congo Nil, iherereye ku musozi mutagatifu wa Bikira Mariya, mu Karere ka Rutsiro usurwa n’abakirisitu baturutse imihanda yose basaga ibihumbi 100 ku mwaka.

Abarwayi, abafite intimba n’amaganya n’ibindi bibazo bitandukanye, baturuka mu bice bitandukanye by’Igihugu ndetse no hanze yacyo, bakajya gusengera i Rutsiro aho benshi bemeza ko haturuka ibisubizo by’ibibazo byabo.

Abakirisitu basengera i Crète Congo Nil, bagenda bafite intego zitandukanye, bamwe bati “tugiye gusura umurwa w’Umubyeyi Bikira Mariya kuri Crète Congo Nil”, abandi bati “tugiye ku Musozi wa Karuvaliyo, Yezu Kirisitu yabambweho”, ndetse n’abavuga bati “tugiye kunywa ku mazi y’umugisha.”

Hari abahamya ko baboneye ibitangaza kuri uyu musozi

Bugingo Damien, atuye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yatangarije IGIHE ko ku munsi abakirisitu Gatolika bizihizaho ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya ajya gusengera i Rutsiro.

Yagize ati “Maze imyaka 10 njya gusengera kuri uriya musozi buri mwaka. Byangiriye akamaro gakomeye, kuko byatumye nshikama mu kwemera kandi hari n’ibindi bitangaza nagiye mbona.”

Mujawayezu Léonie, ukomoka mu Karere ka Gicumbi, we na bagenzi be bashimangira ko ku musozi mutagatifu hari byinshi bihakemukira.

Yagize ati “Kuri uriya musozi niho abanyabibazo baruhukira, niho abarwayi bakirira, muri make ni umusozi mutagatifu kubera ibitangaza bihabera.”

Amacumbi ni ingorabahizi

Uko iminsi ihita indi igataha niko abajya gusengera kuri uyu musozi barushaho kwiyongera. N’ubwo bimeze bityo ariko ngo ibikorwa remezo birimo amacumbi biracyari ingorabahizi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emérence yatangarije IGIHE ko iki kibazo bakizi.

Yagize ati “Ku mwaka hashobora gusurwa n’abantu barenga ibihumbi 100. Kuri ‘Assomption’ twakira abantu bagera ku bihumbi 30, ku munsi w’urubyiruko ubushize twakiriye ibihumbi 25, naho ku mpera z’icyumweru nabwo haba hari abantu batari munsi ya 30. Ikibazo gihari kugeza ubu ni amacumbi adahagije, kuko usanga bamwe barara muri Kiliziya basenga, abandi bakarara mu mashuri.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu ngengo y’imari y’Akarere uyu mwaka harimo inyigo y’uburyo uriya musozi uzatunganywa.

Ati “Tuzashaka abafatanyabikorwa bahubaka amacumbi n’ibyumba bikenerwa n’abaje mu rugendo nyobokamana.”

Umuyobozi Mukuru muri RDB ushinzwe ubukerarugendo, Belise Kaliza, yatangarije IGIHE kuri uyu musozi bateganya kuhubaka Hotel.

Yagize ati “Igishushanyo mbonera cyarangije kwemererwa, harimo gahunda yo kubaka amahoteli. Turabizi ko ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana ari ikintu tugomba guteza imbere, bikaba biri mu mushinga tuzafatanya n’Akarere.”

Mu 1959 nibwo Musenyeri Aloys Bigirumwami, yubatse Ingoro ya Bikira Mariya ya Paruwasi ya Crète Congo Nil, ishushe nk’iyindi iri ahitwa i Banneux mu Bubiligi.

Ubu butaka butagatifu bugizwe n’ibice bitatu by’ingenzi, igice cya mbere kigizwe n’Ingoro y’Umubyeyi Mariya, icya kabiri ni umusozi wubatseho Kiliziya ya Paruwasi ya Crète Congo Nil hitwa kwa Yezu, igice cya gatatu ni umusozi wa Karuvariyo .

Abakirisitu bizera ko aya mazi y'umugisha ashobora kubakiza indwara
Benshi mu basura umusozi mutagatifu banywa ku mazi avubuka mu isoko yitwa iy'umugisha
Ingoro y'Umubyeyi Bikira Mariya

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE