RGB yaciye amarenga ku gukaza ibisabwa ushaka gushinga idini

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 17 Gashyantare 2018 saa 04:04
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko hari ingingo rugiye kongera mu itegeko rigenga imikorere y’amadini n’amatorero zirimo gusaba ko ushaka gushinga idini agomba kuba afite ubumenyi bwo ku rwego runaka.

Ubwiyongere bw’amadini mu Rwanda bugenda burushaho gufata indi ntera aho kugeza ubu agera kuri 2000 amaze kwandikwa no kwemererwa gukorera mu gihugu.

Hamwe na hamwe byagaragaye ko hari amadini ashingwa mu kajagari bene yo badafite ubushobozi bw’ibikorwaremezo byo kuyatangiza, bigatuma batangira basengera mu bibanza, uteye intambwe akubaka igisharagati.

Abandi bapfa kwiyumvamo cyangwa kubwirwa n’abandi ko bafite impano nk’ubuhanuzi, uburondozi no kwigisha bakemeza abantu maze bagahita bashinga amatorero mu buryo busa no gushaka indonke, hatitawe ku bumenyi bwo ku rwego runaka rw’amashuri.

Ibi byagarutsweho mu nama y’igitaraganya RGB ifatanyije na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc), bagiranye n’abayobozi b’amadini n’amatorero afite ibyicaro mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 16 Gashyantare 2018, hagamijwe gufata ingamba ku bibazo bikomeje kuyagaragaramo.

Ibyagaragajwe ko biremereye birimo inyigisho ziyobya rubanda zitangirwa muri amwe mu madini, insengero zimeze nabi ku buryo zishobora guhitana ubuzima bw’abantu, amakimbirane ashingiye ku kurwanira umutungo, gushinga amatorero n’amadini mu kajagari n’ibindi.

Mu mwanya wo kungurana ibitekerezo ku cyakorwa ngo ibyo byose bikemuke, Umunyamabanga wungirije w’Inama y’Abepiscopi Gatolika, Padiri Maniraho Jean Damascène, yasabye ko mbere y’uko umuntu yemererwa gutangiza itorero cyangwa idini hajya hasuzumwa ubumenyi afite.

Yavuze ko biramutse bishyizwe mu itegeko rigenga amadini riri kuvugururwa byakemura ibibazo by’abashwana buri wese agahita ajya gutangiza idini rye.

Ati “Hagombye kugaragaramo ngo umuntu ugiye gushinga itorero afite ubuhe bumenyi cyangwa uruhe rwego? Ese umuntu yagombye kuba afite abantu bangahe ngo bamwemerere ubwo burenganzira? Ni ibintu byoroshye ko abantu 10 bishyira hamwe ukabona bashinze itorero ku buryo bishobora kuba intandaro y’ivuka ry’amatorero menshi na byo bigateza ibibazo.”

Hari n’abasabye ko ugiye gushinga idini habanza kurebwa niba nta handi yasengeraga kuko hari abamara guteza imivurungano aho basengeraga bakajya gushinga ayabo hatitawe ku bushobozi bafite.

Umuyobozi w’Urwego rw’Imiyoborere (RGB), Prof Shyaka Anastase, yavuze ko iyi ngingo izitabwaho mu itegeko ririmo kuvugururwa kandi yizeye ko izaba ingirakamaro.

Yagize ati “ Nta muntu uvura atari muganga, nta n’uwigisha atari umwarimu. Nta agronome ujya kwita ku bihingwa atarabyize. Umuntu ugiye kuvura roho ni we udakeneye kugira ubumenyi? Icyo kintu mu mategeko n’amabwiriza turimo dutegura kizagarukwaho kandi ngira ngo bizadufasha.”

Yakomeje agira ati “Niba ushaka kuba umwavoka utarize muri ILPD y’i Nyanza ntabwo bicamo, kuki ahandi ho bitajya muri uwo murongo? Na wo ni umwuga, birasaba ubumenyi, ntabwo ari ngombwa kujya kwiga imibare niba ugiye kuvura roho ariko hari ahandi babyigisha muri iki gihugu, hari amashuri yabizobereyemo, ibintu bijye ku murongo.”

Muri iyi nama hanagaragajwe ikibazo cy’abajya gushinga amatorero bakiba amazina y’ayo babarizwagamo bagahinduraho akantu gato.

Ibindi bitekerezo byatanzwe birimo ko amatorero yajya atizanya insengero bamwe bagasenga mu gitondo abandi ikigoroba kugira ngo hakemuke ikibazo cy’afite izidashinga ariko kugeza ubu ngo aracyarangwa n’agapingane.

Ibisabwa kugira ngo umuryango ushingiye ku idini uhabwe icyemezo cy’iyandikwa birimo kwandikira ibaruwa urwego rubishinzwe iherekejwe n’amategeko awugenga ariho umukono wa Noteri, kugaragaza aho icyicaro giherereye, amazina y’uhagarariye umuryango ushingiye ku idini imbere y’amategeko n’umusimbura igihe adahari, imirimo bashinzwe, aho babarizwa ndetse n’icyemezo kigaragaza ko batigeze gufungwa.

Hari kandi inyandiko ngufi isobanura amahame ugenderaho, inyubako igenewe gusengerwamo, gahunda y’ibikorwa n’ingengo y’imari y’umwaka igaragaza ingengo y’imari y’ibikorwa by’iterambere n’ingengo y’imari isanzwe n’ibindi nk’uko biteganyijwe mu itegeko N°06/2012 ryo kuwa 17/02/2012 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku idini.

Umunyamabanga wungirije w’Inama y’Abepiscopi Gatolika, Padiri Maniraho Jean Damascène, yasabye ko mbere y’uko umuntu yemererwa gutangiza itorero cyangwa idini hajya hasuzumwa ubumenyi afite
Umuvugizi w'Itorero rya Pentekote mu Rwanda, Past Karuranga Ephrem yasabye ko hajyaho akanama gashinzwe guhwitura abagaragaweho amakosa
Umuyobozi w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Archbishop Onesphore Rwaje (wa gatatu iburyo) asanga bishobotse amadini yajya atizanya insengero
Umuyobozi w’Urwego rw’Imiyoborere (RGB), Prof Shyaka Anastase, yavuze ko mu itegeko rigenga imiryango ishingiye ku idini ririho rivugururwa hazarebwa uko hakongerwamo ibijyanye n'ubumenyi ushaka gushinga idini akwiye kuba afite
Mufti w'u Rwanda, Sheikh Salim Habimana (iburyo)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza