00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Patient Bizimana ​yerekanywe mu rusengero n’umukunzi we bitegura kurushinga

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 21 Kamena 2021 saa 01:54
Yasuwe :
0 0

Tariki ya 21 Kamena 2021 yinjiye mu mateka y’ubuzima bw’umuhanzi Patient Bizimana na Karamira Uwera Gentille bitegura kurwubaka nk’umugabo n’umugore.

Kuri uyu munsi ni bwo aba bombi berekanwe bwa mbere mu rusengero rwa Evangelical Restoration Church (ERC) Masoro, Patient asanzwe ateraniramo.

Intambwe yo kwerekanwa kw’abasore n’inkumi bitegura kurushinga iri mu z’ibanze zibanziriza umuhango wo gusezeranira imbere y’itorero. Kiba kigamije no gushimangira ko abagiye kurushinga ari indakemwa mu mico n’imyifatire kandi abanyetorero babitangamo ubuhamya.

Mu materaniro yo ku Cyumweru ni bwo Patient Bizimana na Uwera Gentille bamaze igihe bari mu rukundo berekanwe imbere y’abakirisitu ba ERC Masoro.

Ni igikorwa cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus. Hahamagarwaga couple imwe ku yindi hanyuma hakerekanwa ifoto yabo.

Muri couples zaranzwe zizakora ubukwe uyu mwaka harimo n’iya Patient Bizimana na Uwera Gentille usanzwe atuye muri Leta ya Tennessee muri Amerika.

Ubwo Pasiteri Kamanzi Marcellin yahamagaraga amazina yabo byahinduye isura, humvikanye amajwi arenga aherekejwe n’umuziki wumvikanagamo indirimbo ya Patient Bizimana yitwa “Menye Neza”.

Ni ikimenyetso gisa n’icyerekanaga ko bishimiye kubona umukunzi w’uyu muhanzi uri mu bafite izina rikomeye mu muziki uhimbaza Imana w’u Rwanda.

Nubwo nta tariki iratangazwa y’igihe Patient Bizimana azarongorera, kuba ari mu rutonde rw’abaranzwe ni icyerekana ko uyu mwaka uzasiga atakiri mu busiribateri.

Patient Bizimana yamaze kuba umugabo byemewe n’amategeko kuko yasezeranye na Uwera muri Kamena 2019 mu Karere ka Rubavu. Ni umuhango wabaye mu bwiru bukomeye, uhezwamo itangazamakuru ndetse no kubona ifoto yabaye ingume.

Uyu muhanzi yavuzwe mu nkuru z’urukundo na bamwe mu bakobwa barimo n’abo basengana. Uwa nyuma baciye amarenga yo gukundana ni Deborah Uwamahoro Masasu [warushinze], uyu akaba ari umukobwa wa Apôtre Yoshua Ndagijimana Masasu, uyobora Evangelical Restoration Church ku Isi.

Uwamahoro yaje nyuma y’andi makuru yavugaga ko Patient Bizimana yagiranye ibihe byiza mu rukundo ruhishe na Gaby Kamanzi ariko yatangaje ko amufata nk’umuvandimwe we yubaha basangiye itorero ndetse n’umuhamagaro mu murimo w’Imana.

Uyu muhanzi kandi yanavuzwe mu rukundo Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane, na we avuga ko batagiranye ubucuti bwimbitse.

Patient Bizimana ni umuramyi umaze gushinga imizi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Umuziki yawutangiye akiri muto, akiyumvamo impano yatangiye kwihatira kwiga gucuranga piano mu rusengero hanyuma bigeze mu 2007 asohora indirimbo ye bwite yitwa ‘Andyohera’ ari nabwo benshi batangiye kumubwira ko afite ijwi ryiza.

Yakunzwe bidasanzwe mu ndirimbo ze nka ‘Iyo neza’, ‘Amagambo yanjye’, ‘Menye neza’, ‘Ikimenyetso’, ‘Ubwo buntu, ‘Ndaje’ n’izindi nyinshi

Azwiho gutegura ibitaramo ngarukamwaka bya ‘Easter Celebration’ byitabirwa ku rwego rwo hejuru n’ibihumbi by’abakunda umuziki we. Yabiteguye ahereye ku byo yitaga ‘Poetic Evening of worship’ nyuma bibyara Easter Celebration iba buri mwaka mu kwizihiza Pasika.

Patient Bizimana yasezeranye na Uwera Gentille imbere y'amategeko muri Kamena 2019, umuhango wabereye mu Karere ka Rubavu

-  Reba ku 1h55’10’’ ubwo Patient Bizimana n’umukunzi we bahamagarwaga

Indi nkuru wasoma: Patient Bizimana wasezeranye n’umukunzi we mu ibanga aritegura kurushinga

Patient Bizimana na Uwera Gentille baranzwe mu rusengero hifashishijwe ikoranabuhanga
Karamira Uwera Gentille ni we Patient Bizimana yahisemo ngo azamubere umugore mu buzima asigaje ku Isi
Uwera Gentille ni umukobwa usanzwe atuye muri Leta ya Tennessee muri Amerika
Patient Bizimana na Uwera Gentille bamaze igihe bari mu munyenga w'urukundo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .