Pappy Clever yatanze umusogongero w’indirimbo ziri kuri album nshya “Amakuru y’Umurwa”

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 30 Gicurasi 2018 saa 09:01
Yasuwe :
0 0

Pappy Clever uri mu banyempano mu muziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yatanze umusogongero kuri album nshya y’indirimbo zo mu gitabo ateganya kumurika.

Uyu musore ari mu baramyi bamaze kwigaragaza mu bakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Yakoze indirimbo “Ugendane Nanjye”, ‘‘Narakwiboneye’’, ‘‘Uburyohe’’, ‘‘Ahari Kurira’’, “Utwumvire”, "Uvuze Yego" n’izindi.

Pappy Clever yabwiye IGIHE ko yamaze kunoza umushinga wa album nshya yise “Amakuru y’Umurwa” ikubiyeho indirimbo 12 zo mu gitabo. Uyu musore uyobora Ntora Worship Team ibarizwa muri ADEPR, yifuza kuzasubiramo indirimbo zose zo mu gitabo uko ari 547.

Yagize ati “Uyu mushinga nawutekereje nshaka gukora ku ndirimbo zo mu gitabo zose. Abandi bagenda bakora imwe cyangwa nkeya ariko njyewe ndashaka kuzikora zose uko zakabaye, nta n’imwe nzasiga. Indirimbo zirenga 500 ntabwo byoroshye kuzikora bishobora gufata nk’imyaka icumi.”

Ku ikubitiro ku wa 27 Gicurasi 2018, yasogongeje abo basengana ku ndirimbo za mbere yakoze ateganya no kuzakora igitaramo cyo kuzimurikira abandi bose nubwo atarashyiraho hanze umunsi azabikoreraho.

Ati “Hari umugani uvuga ngo ujya gutera uburezi arabwibanza, nanjye nahisemo gutangirira iwacu aho nsengera kuko ni bo tubana umunsi ku wundi kuba rero babona ibintu byanjye bakabyumva ahandi batabizi ntibyaba ari byiza. Ni iyo mpamvu nshaka no kubigeza ku bandi.”

Pappy Clever yaririmbye bwa mbere indirimbo ziri kuri album "Amakuru y'Umurwa" mu materaniro yabereye muri Dove Hotel

Pappy Clever amaze kwigaragaza mu bitaramo bikomeye bitandukanye birimo “Yesu Turagukurikiye Live Concert” cyateguwe na Korali Shalom ibarizwa muri ADEPR Nyarugenge n’icya Easter Celebration gitegurwa na Patient Bizimana byombi byabaye mu 2017 n’ibindi bitandukanye.

Ibyo wamenya ku muramyi Tuyizere Pappy Clever

Pappy Clever yavukiye i Rusizi ku wa 18 Nzeri 1992; avuka kuri Nzeyimana Elie na Mushonganono Jeanne. Se yaje gupfa muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yari afite imyaka ibiri gusa. Yasigaranye na nyina, amurerana n’abandi bavandimwe babiri; mukuru we na murumuna we.

Uyu musore nubwo yakuriye mu buzima bugoye n’umuryango we yakuze akunda gusenga Imana cyane, byaje kuvamo kuririmba muri korali zitandukanye zo mu itorero rya ADEPR.

Yatangiye kuririmba yiga mu wa Gatanu w’amashuri abanza muri korali y’abakuze baramurera akuriramo atyo.

Pappy Clever amashuri abanza yayize ahantu henshi ku bigo bigera kuri birindwi bitewe n’uko umuryango we wakundaga kwimuka. Mu Cyiciro Rusange yize mu Rutobwe mu Karere ka Kamonyi, asoreza ayisumbuye muri Aparude Ruhango aho yakurikiye Ishami rya Computer & Electronics. Kaminuza yayize mu Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kigali ( IPRC).

Yarangije amashuri yisumbuye ajya kwiga umuziki muri Kigali Music School mu 2012 ariho yanatangiriye umuziki nk’umwuga mu 2014. Yagiye yandika indirimbo nyinshi zirimo n’iza Hyssop Choir yo muri ADEPR Kiruhura aho yazamukiye, nyuma aza no gutangira kwandika ize bwite.

Mu ndirimbo yaririmbye harimo iya 81 mu Gakiza yitwa "Amakuru y'Umurwa" yanitiriye album
Pappy Clever yaririmbye indirimbo enye mu ziri kuri album ye nshya
Pappy Clever yatanze umusogongero w’indirimbo ziri kuri album nshya “Amakuru y’Umurwa”
Pappy aririmba anicurangira gitari, igikoresho cya muzika akunda cyane
Abaririmbyi bamufashije kugorora amajwi baririmba indirimbo zo mu gitabo
Pappy Clever arateganya gutunganya indirimbo zose zo mu gitabo uko ari 547
Ari mu baramyi bamaze kwigaragaza mu bakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana
Pappy Clever yavukiye mu Karere ka Rusizi mu Ntara y'Uburengerazuba
Pasiteri Aimable Nkuranga (hagati) wari Umujyanama mu by'Imari n'Ubutegetsi muri Biro Nyobozi ya ADEPR yari iyobowe na Bishop Sibomana Jean, yari mu materaniro yamurikiwemo zimwe mu ndirimbo ziri kuri album "Amakuru y'Umurwa"
Murumuna wa Pappy Clever (ibumoso) ari mu bamufasha guhimbaza Imana
Pappy Clever yari agaragiwe na bamwe mu bayobozi bo mu Itorero asengeramo muri Ntora English Service Church
Pappy Clever n'itsinda ryamufashije kuramya no guhimbaza Imana
Neema Marie Jeanne wamenyekanye muri Korali Iriba y'i Butare na New Melody yashyigikiye umuramyi Pappy Clever

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza