00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Papa Francis yagennye Antoine Cardinal Kambanda kuba umwe mu bagize Ihuriro rishinzwe uburezi Gatolika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Nzeri 2021 saa 05:34
Yasuwe :
0 0

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, ku wa 29 Nzeri, yatoranyije Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepisikopi wa Kigali, kuba umwe mu bagize Urwego rushinzwe Uburezi Gatolika.

Imiterere y’uru rwego yagenwe mu 1588 bikozwe na Papa Sixte ariko igenda ihindurwa uko imyaka ishira indi igataha. Impinduka za vuba zakozwe mu 2013 na Papa Benedigito XVI.

Urwego rushinzwe uburezi muri Kiliziya Gatolika rufite ijambo kuri za kaminuza, amashami na porogaramu z’ibyigishwa ndetse no ku bigo by’uburezi bishamikiye kuri Kiliziya nk’uko inkuru ya La Croix ibivuga.

Antoine Cardinal Kambanda, wabaye umunyamuryango mushya, ni Arikiyepiskopi wa Kigali kuva mu 2018 nyuma y’imyaka itanu yamaze ayobora Diyosezi ya Kibungo iherereye mu Ntara y’Iburasirazuba.

Yavukiye muri Arkidiyosezi ya Kigali ku itariki ya 10 Ugushyingo 1958. Amashuri abanza yayigiye i Burundi no muri Uganda, amashuri makuru ayakomereza muri Kenya. Yarangije amasomo ya Tewolojiya mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda muri Diyosezi ya Butare.

Ku wa 8 Nzeri mu 1990, Antoine Cardinal Kambanda, ni bwo yahawe Ubusaseridoti na Papa Yohani Paul II, icyo gihe wari mu ruzinduko mu Rwanda.

Agihabwa ubusaseridoti, Cardinal Kambanda yatangiriye ubutumwa bwe nk’umwarimu akaba n’ushinzwe amasomo mu Iseminari Nto ya Ndera i Kigali.

Kuva mu 1993 kugeza mu 1999 yagiye gukomereza amasomo muri Kaminuza i Roma, ahakura Impamyabushobozi ihanitse muri Tewolojiya. Kuva mu 1999 kugera mu 2005 yabaye Umuyobozi wa CARITAS ya Arikidiyosezi ya Kigali, aba n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali.

Yabifatanyaga no kwigisha mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda. Kuva mu 2005 kugeza mu 2006 yabaye Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Kabgayi, mu 2006 kugera 2013 yagizwe Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda.

Mu mpera za 2020 ni bwo Papa Francis yamugize Cardinal.

Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepisikopi wa Kigali, yatoranyirijwe kuba umwe mu bagize Ihuriro rishinzwe uburezi Gatolika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .