00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Papa Francis uherutse kubagwa amara yasezerewe mu bitaro

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 14 Nyakanga 2021 saa 04:51
Yasuwe :
0 0

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis wari umaze iminsi icumi mu bitaro bya Kaminuza ya Gemelli mu Mujyi wa Roma, yasezerewe kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021.

Papa Francis w’imyaka 84 y’amavuko yabazwe amara ku wa 4 Nyakanga 2021. Yasezerewe mu bitaro nyuma y’uko abaganga bagaragaje ko ameze neza nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Vatican, Matteo Bruni.

Bruni yavuze ko mbere yo gusubira I Vatican, Papa Francis yabanje kujya muri Bazilika ya St Marie-Majeure, avugira isengesho imbere y’ishusho ya Bikira Mariya, nk’ikimenyetso cyo gushimira ko "yavuwe neza" no gusabira "abarwayi bose, by’umwihariko abo bahuriye mu bitaro."

CNN dukesha iyi nkuru yatangaje ko buri gihe n’iyo avuye mu rugendo mu mahanga, Papa Francis ajya gusengera muri iyi Bazilika mbere y’ibindi byose.

Papa Francis yagaragaye yigenza ameze neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .