Padiri Ubald agiye guhuriza abakirisitu kuri Stade Amahoro mu isengesho ryo kwibuka

Yanditswe na Ndayishimye Jean Claude
Kuya 14 Mata 2018 saa 11:48
Yasuwe :
0 0

Padiri Rugirangoga Ubald agiye kongera guhuriza abakirisitu Gatolika mu isengesho ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, gusengera abarwayi ndetse no gukira ibikomere.

Ni isengesho ngarukamwaka rihuza imbaga y’abakirisitu, ritegurwa na Paruwasi ya Regina Pacis iherereye i Remera muri Arikidiyosezi ya Kigali, rikaba riteganyijwe kuri uyu wa 15 Mata 2018 guhera saa mbiri za mu gitondo.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Regina Pacis, Ntabyera Charles, yabwiye IGIHE ko iri sengesho riri mu rwego rwo gukomeza gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, gusabira igihugu n’abantu bahuye n’ibikomere byaba iby’uburwayi n’ibyo ku mutima.

Yagize ati “Tuzibanda no ku bwiyunge cyane cyane ko ubu muri kiliziya turi mu mwaka w’ubwiyunge. Tuzarushaho gufasha Abanyarwanda kwiyunga dushishirikariza abantu gusaba imbabazi n’abandi kuzitanga.”

Iyi ni nshuro ya gatatu iri sengesho ribaye, aho Padiri Ntabyera yavuze ko hari umusaruro rimaze gutanga, hakaba hari ababashije gusaba imbabazi, abandi bakazitanga ndetse hari n’abakize ibikomere n’indwara zananiranye.

Padiri Ubald uyobora iri sengesho yamenyekanye cyane kubera ibikorwa byiganjemo ibyo kwigisha Abanyarwanda ubumwe n’ubwiyunge no gusengera abarwayi bagakira.

Amaze imyaka irenga 32 yihaye Imana aho kuri ubu ari umupadiri muri Diyosezi ya Cyangugu ariko agakunda kuba ari no mu bindi bice by’igihugu aho aba ategerejwe n’abantu benshi ngo abafashe gusenga.

Mu mwaka ushize imbaga y'abakirisitu yari yitabiriye isengesho ryayobowe na Padiri Rugirangoga Ubald
Padiri Ubald atambagiza isakaramentu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza