Padiri Augustin Ndikubwimana yahagaritswe ku murimo w’Ubusaseridoti imyaka ibiri ku mpamvu zirimo ubusinzi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Mata 2018 saa 12:33
Yasuwe :
0 0

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, yahagaritse Padiri Augustin Ndikubwimana, ku murimo w’Ubusaserdoti mu gihe kingana nibura n’imyaka ibiri, ku buryo nta muntu n’umwe wemerewe kumusaba ubufasha mu by’iyobokamana.

Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma Umupadiri ahagarikwa ku murimo w’ubusaserdoti ni ukutubaha amasezerano yagenwe ari yo; amasezerano y’ubukene, amasezerano yo kumvira n’amasezerano y’ubumanzi.

Musenyeri Célestin Hakizimana, asobanura ko Padiri Ndikubwimana, yishe isezerano ry’ubukene kuko yari umusinzi.

Yagize ati “Icyo nari muziho ni uko iyo wamubonaga ari muzima wabonaga rwose azi ubwenge ari umuntu wagirira akamaro Kiliziya, ariko yamara kugasomaho bikaba ibindi, ubwo rero urumva ko n’isezerano ry’ubukene yaryishe.”

Hari amakuru avuga ko Padiri Ndikubwimana yaba yahagaritswe kubera kwica isezerano ry’ubumanzi, aho yajyaga mu ngeso z’ubusambanyi.

Mu kiganiro Musenyeri Hakizimana yagiranye na TV1, ntiyemeza cyangwa ngo ahakane niba iyi ngingo iri mu zatumye afata icyemezo cyo kumuhagarika, akavuga ko ababivuga ubwo bajyaga bamubona wenda ajya mu bagore.

Yagize ati “Ubwo abakirisitu babikubwiye barabizi. Turi abapadiri batorwa mu bantu babana n’abantu kandi ‘nanjye icyo namuhagarikiye ni uko amakosa yakoraga yagiraga ingaruka ku bakirisitu.”

Musenyeri Hakizimana yakomeje avuga ko amaze imyaka ibiri amwihanganira, amuhana ndetse yanamuzanye i Kigali muri Communauté de l’Emmanuel kugira ngo bamumufashe, bamufashe gusenga. Ibi ngo ntacyo byatanze kuko Padiri Ndikubwimana yasubiye muri Diyosezi avuga ko yikosoye ariko bikananirana.

Harakurikiraho iki?

Padiri Ndikubwimana agomba kumara imyaka ibiri ataba mu gipadiri, ishobora kuvamo kwirukanwa burundu ku murimo w’Ubusaserdoti.

Musenyeri Hakizimana yasobanuye ko bitewe n’uko Kiliziya itegeka ko umupadiri wirukanwe ahabwa imperekeza, yasanze atamuha amafaranga amuhitishamo kwiga.

Yagize ati “Nabonye muhaye amafaranga yayapfusha ubusa ndamubwira ngo ahitemo ishuri ashaka kwiga kugira ngo tumuhe imperekeza y’ishuri, tumurihire icumbi n’amasomo. Yahisemo kwiga uburezi (Post Graduate) yarangiza akiga icyiciro cya gatatu (Masters) mu burezi.”

Akomeza avuga ko Diyosezi izamurihira yarangiza imyaka ibiri yarisubiyeho bigaragara ko yikosoye agasubira mu bupadiri, yaba atarisubiyeho agahabwa indi myaka ibiri izafatwa nk’umwanya wo kuzuza raporo z’i Roma [kwa Papa], kugira ngo bazamusezerere burundu bamugire umulayiki (umukirisitu usanzwe).

Icyo gihe imperekeza ye izaba iyo diplôme azaba yabonye, ubundi ajye kwirwanaho mu buzima busanzwe.

Umupadiri hagarikwa ku murimo w’Ubusaserdoti nyuma yo kumwiyama, kumugaya no kumwihanangiriza.

Musenyeri Célestin Hakizimana, yasobanuye ko Padiri Ndikubwimana yishe isezerano ry’ubukene kuko yari umusinzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza