Mucumbitsi Paul witandukanyije na Joshua Masasu yimitswe ku rwego rwa Apôtre (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 28 Ukuboza 2017 saa 05:39
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wa Blessing Centre Church iherereye mu Karere ka Kicukiro, Mucumbitsi Paul, yimikiwe kuba Apôtre mu birori byahuriranye no kwizihiza isabukuru y’umwaka iri torero rimaze rishinzwe.

Mucumbitsi Paul yabarizwaga muri Restoration Church iyoborwa na Apôtre Joshua Masasu kuva mu myaka yo hambere, baza gutandukana mu mwaka ushize wa 2016, nyuma yo kutumvikana.

Uyu mugabo wahise afata icyemezo cyo gutangiza itorero rye, nyuma y’umwaka yasengewe agirwa Apôtre.

Mucumbitsi yimitswe na Apôtre Musombolwa Robert wo mu itorero CPNM ryo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umukozi w’Imana afata nk’icyitegererezo mu ivugabutumwa akaba n’umubyeyi mu by’umwuka.

Uyu muhango wabereye ku Cyicaro cya Blessing Center Church ku ya 25 Ukuboza 2017, aho Mucumbitsi yasutsweho amavuta agahabwa n’inkoni yo kuyobora umukumbi yaragijwe no kwamamaza ubutumwa bwiza bw’ihumure.

Apôtre Mucumbitsi yatangarije IGIHE ko urwego yashyizweho rujyanye no kwagura ivugabutumwa rikava mu Rwanda rigasakara hose ku isi nk’uko intumwa zabigenzaga.

Yagize ati “Ni ikintu cyari cyarahanuwe kuva kera. Apôtre Musombolwa Robert (wamwimitse) tuziranye kuva kera. Mu gihe gishize twari dufite amasengesho y’iminsi 40. Twayahuriyemo n’abavugabutumwa benshi ariko umutima wacu womatanye cyane n’uwe ndetse hari ijambo yavuze rikoreshwa cyane mu rusengero ati ’Blessing Center Songa Mbele’ bigaragara ko ahora atwifurizwa ibyiza.”

Mucumbitsi Paul yarambitsweho ibiganza n'abakozi b'Imana batandukanye bayobowe na Apôtre Musombolwa Robert

Mucumbitsi yashimangiye ko igihe cye cyari kigeze. Ati “Iyo uhamanya n’umutima wawe ugashaka gutangira guhamya umuhamagaro wawe uba uri mu rugendo rwo kuba intumwa. Ni ikintu kiba kigurumana muri wowe igihe cyagera Imana ikabikora. Gusukwaho amavuta ni ukwemeza ikintu cyari kikurimo kigasengerwa kugira ngo kigurumane kigere ku bandi.”

Mucumbitsi yavuze ko ubu umwihariko afite ari ugukomeza umuhamagaro wo kujya mu ntara zose zo mu Rwanda n’ahandi hose ku isi abwiriza ubutumwa bwiza.

Yagize ati “Biri mu mugambi w’Imana gutangirira ivugabutumwa ryagutse hanze. Imana yashimye ko ari ko bigenda. Intambara ni nyinshi mu murimo ariko hamwe no gusenga tubona Imana ikora imirimo n’ibitangaza.”

Apôtre Mucumbitsi yahise asengera abapasiteri babiri barimo umugore we, Mukamunana Miriam, yahaye inshingano zo kuyobora Paruwase ya Kicukiro mu gihe Kulimushi Burume Distin yahawe Paruwase nshya yatangijwe mu Mujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu bandi barambitsweho ibiganza harimo abadiyakoni 20.

Abajijwe niba guha inshingano umugore we atari ukwikubira yagize ati “Imana ni yo yampaye umurimo, nasengeye umufasha ngo ayobore itorero ariko kwitangira umurimo ni byo by’ibanze. Icyerekezo cy’Imana ni uko umugabo n’umugore baba ari umuntu umwe kandi buzuzanya. Ntabwo yabigiyemo nk’umuntu mushya kuko asanzwe abikora kandi Uwiteka ni we uzamutsindishiriza.’’

Mucumbitsi watangiriye umurimo w’Imana mu Itorero Viens et Vois riherereye mu Mujyi wa Lubumbashi, yageze muri Restoration Church mu 1990 aho yaje gusengerwa ku mwanya w’ubudiyakoni mu 1995 icyo gihe yabarizwaga ku Kimisagara.

Ahagana mu 2012 ni bwo yimitswe nka Pasiteri ahabwa Paruwase ya Kicukiro na Apôtre Masasu avuga ko yubaha impano imurimo n’amavuta yasizwe.

Aba bombi batandukanye nyuma y’imyaka ine aho amakuru agera kuri IGIHE avuga ko baba batarumvikanye ku bijyanye n’inyubako Restoration Church ya Kicukiro yasengeragamo ari na yo Blessing Center imaze umwaka ikoreramo.

Apôtre Musombolwa Robert ashyikiriza Mucumbitsi Paul inkoni nk'ikimenyetso cy'inshingano yahawe
Apôtre Musombolwa Robert yahaye impanuro Mucumbitsi Paul
Apôtre Mucumbitsi yambikwa umusaraba
Mucumbitsi Paul witandukanyije na Joshua Masasu yimitswe ku rwego rwa Apôtre
Apôtre Mucumbitsi yavuze ko urwego yashyizweho rujyanye no kwagura ivugabutumwa rikava mu Rwanda rigasakara hose ku isi
Apôtre Mucumbitsi yahise asengera umugore we Mukamunana Miriam Pasiteri uzayobora Paruwase ya Kicukiro
Amusengera, anamuhanura ku nshingano nshya
Mukamunana Miriam yazamuye amaboko ashima Imana
Apôtre Musombolwa Robert afatwa nk'inshuti magara ya Blessing Centre Church
Apôtre Mucumbitsi asuka amavuta kuri Kulimushi Burume Distin wimitswe nka Pasiteri
Apôtre Mucumbitsi asengera Pasiteri Kulimushi Burume Distin washinzwe kuyobora Paruwase yatangijwe i Bukavu
Apôtre Mucumbitsi asengera abapasiteri bahawe inshingano nshya
Apôtre Mucumbitsi Paul yahise asengera abadiyakoni 20
Gahongayire Aline mu ifoto n'abagize Tehilah Drama Team mu Itorero Blessing Center Church

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza