Kubyara uwo udashoboye kurera ni ugutera Imana agahinda- Mgr Mbonyintege

Yanditswe na Ndayishimye Jean Claude
Kuya 1 Mata 2018 saa 10:23
Yasuwe :
3 3

Mu gitambo cya Misa cyo ku munsi mukuru wa Pasika, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Mgr Smaragde Mbonyintege yasabye abakirisitu kumva ko kubyara abo bashoboye kurera ari ikintu cy’ ingenzi.

Ni igitambo cya Misa cyaturiwe muri Bazilika Nto ya Kabgayi mu gitondo cyo kuri 1 Mata 2018.

Muri bumwe mu butumwa yageneye abakirisitu ku munsi wa Pasika, Mgr Mbonyintege yibukije ko kuboneza urubyaro ari ngombwa mu buzima, ashimangira ko umuntu ubyara uwo adashoboye kurera aba atera Imana agahinda.

Mgr Mbonyintege yavuze ko nubwo batigisha abantu gukoresha imiti yo kuboneza urubyaro, hari imiryango ibana mu bwumvikane ikoresha uburyo bwa kamere kandi ikabasha kuboneza urubyaro.

Yagize ati “Kubyara uwo udashoboye kurera ni ugutera Imana agahinda […] Twiyemeje rero kuzabitangamo ubufasha ariko burya ufasha uwifasha, iyo atifashije ntacyo bimubyarira. Icyo ngicyo numvaga ari ikintu gihangayikishije.”

Kiliziya Gatolika mu Rwanda ntiyemera gutanga serivisi zo kuboneza urubyaro hifashishijwe uburyo butari ubwa kamere burimo inshinge n’ibinini mu bitaro n’ibigo nderabuzima byayo byose mu gihugu.

Yanavuze ku bwisungane mu kwivuza, aho usanga hari imiryango itabufite kandi ari wo musingi wa byose.

Amwenyura yagize ati “Noneho Musenyeri agiye kuba Gitifu w’Umurenge! Biriya bintu byo kwisungana mu kwivuza ntabwo ari ubugitifu, njye mbona ari ikibazo cya sosiyete yacu kandi kitugiraho ingaruka n’abo tubana. Rwose ku wa Mbere nakira abantu benshi ariko ikibazo cya mbere ni abashaka kujya kwivuza, abarwaye, abarwaje umwana. Nti ‘ese wagiye mu bwisungane?’ Ati ‘oya’. Njye nkavuga nti ‘ayo urira uyu munsi n’ejo ubanze uyatange ibigutunga ubitekereze nyuma yaho …’”

Yavuze ko hari umuntu aheretse guha mituweli n’abana be batatu aragenda arayirira, aza kurwara asubira kumusaba ubundi bufasha, gusa ngo yagize ibyago asanga arabyibuka.

Ati “Narikanze ndavuga nti ‘ariko niba ari uku bimeze n’abatayatanga si uko bose bayabuze, ni uko bayikenuza mu bindi, bati uyu munsi sindwaye ndashonje reka ndye ibindi tuzaba tubireba, ntabwo muri iki gihe wabaho gutyo ngo ejo, ejobundi uzabashe gukomera.’”

Mgr Mbonyontege yakomeje abwira abakirisitu ko badashobora kubaho badateganyije ejo hazaza, aho ngo igihe baganamo kigoye.

Yagereranyije ubwisungane mu buvuzi nk’ikintu kibanziriza inzu umuntu aturamo, aho baba bakwiye gutekereza kwivuza mbere, hagakurikiraho aho batura ndetse n’ibibatunga.

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi yanavuze ko ibyo by’ubwisungane n’ibyo kuboneza urubyaro bihura cyane kuko bisaba ko umuntu yitenganyiriza.

Yagize ati “Ntabwo wabyara utazarera, kandi ntabwo warera utarateganyije. Tuzabifatanya, biduhangayike bitubemo ariko ndahamya ko Imana iri hafi, ibyo tuziyemeza gukora byose izabifufashamo kandi nzi neza ko no muri mwebwe hari abantu benshi dusangiye ubwo bushake bwo gufasha bagenzi bacu kuboneza mu nzira nziza.”

Mgr Mbonyintege yavuze ko bazakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo ibi bibazo biri mu muryango nyarwanda bibashe gukemuka.

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Mgr Smaragde Mbonyintege

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza