00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Korali Shalom y’i Nyarugenge yasohoye indirimbo ibimburira iziri kuri album yayo nshya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Mutarama 2020 saa 09:30
Yasuwe :
0 0

Korali Shalom ikorera umurimo w’ivugabutumwa ry’indirimbo muri ADEPR Nyarugenge yasohoye indirimbo ya mbere izagaragara kuri album nshya iteganya kumurika mu 2020.

Iyi ndirimbo yiswe “Wampaye amahoro’’ yubakiye ku buhamya bw’abantu Imana yatuye imitwaro yari ibaremereye ikabaha amahoro yo mu mutima, bakaba basigaye bagenda bemye.

Korali Shalom imaze kugwiza igikundiro mu ruhando rw’abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana iri mu zigezweho muri ADEPR.

Urukundo igirirwa rwazamuwe n’indirimbo zifitemo ubutumwa bwururutsa imitima y’abababaye zirimo “Nzirata’’, “Abami n’abategetsi’’, “Nzamamaza”, ‘‘Nyabihanga’’ n’izindi.

‘Wampaye amahoro’ ni indirimbo ya mbere igiye hanze yatanzwe nk’impano ku bakunzi b’ibihangano bihimbaza Imana mu mwaka wa 2020.

Visi Perezida wa Korali Shalom, Ngamijimana Charles, yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo itangiza umushinga wa album nshya iri gutegurwa.

Yagize ati “Indirimbo yitwa ‘Wampaye amahoro’ ni yo twatangiranye umwaka wa 2020, ibimburiye izindi ziri kuri album y’amajwi y’indirimbo umunani izajya hanze mu 2020.’’

Ubutumwa buri muri iki gihangano cy’iminota ine n’amasegonda 52 buganisha ku ‘mahoro atangwa n’Uwiteka ku wamwisunze arushye.’

Ngamijimana yavuze ko uyu mwaka bazakomeza kwegera abakunzi b’ibihangano byabo no kubategurira ibikorwa byagutse cyane ko mu 2019, Korali Shalom yibanze cyane mu ngendo z’ivugabutumwa.

Ati “Ntitwagiye kure y’abakunzi bacu. Uyu mwaka dufitemo igitaramo cyagutse turi gutegura. Umwaka ushize twawuhariye ingendo, twagiye aho twatumiwe kuvuga ubutumwa.’’

Korali Shalom yakoreye ingendo mu bice bitandukanye by’igihugu birimo ibitaramo yakoreye mu turere twa Rubavu (Rubona), Rwamagana (Rwikubo), Musanze (Nyarubande), Huye (Matyazo) no mu Mujyi wa Kigali aho yaririmbye mu Umucyo Live Concert yabereye muri Dove Hotel, Ibihamya Live concert yabereye muri ADEPR Gatenga, mu Bibare i Remera no kuri Maison des Jeunes Kimisagara aho batangiye ubutumwa mu gikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge.

Umwaka wa 2019 wayibereye mwiza kuko yanakoze ibitaramo mu yandi madini arimo irya Methodiste Libre n’iry’Abangilikani mu Giporoso kwa Rev. Pasiteri Rutayisire Antoine. Yanaremeye abatishoboye aho yakoreye umuganda rusange mu Karere ka Nyabihu.

Korali Shalom imaze imyaka 34 itangijwe ni ubuheta mu makorali y’i Nyarugenge nyuma ya Hoziana yayitanze mu ivugabutumwa ry’indirimbo.

Yashinzwe mu 1986 ari korali y’abana bato, yitwaga “Umunezero”. Icyo gihe muri ADEPR Nyarugenge hari korali nkuru imwe ariyo Hoziyana. Mu 1990 yemerewe kwitwa izina, ifata “Shalom” rimaze gushinga imizi. Iyi korali imaze gukora album enye z’amajwi n’ebyiri z’amashusho.

Iya kabiri iriho indirimbo umunani izamurikwa mu 2020. Amashusho yayo yafatiwe mu gitaramo gikomeye cya Korali Shalom cyiswe ‘‘Imbere ni heza’’ cyabereye muri Kigali Convention Centre mu 2018.

Korali Shalom igizwe n’abaririmbyi 105 hatabariwemo ababa hanze y’u Rwanda.

Korali Shalom iri mu zifite igikundiro mu Mujyi wa Kigali no mu Rwanda rwose

-  Umva hano indirimbo ya Korali Shalom


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .