Korali Iriba y’i Butare izaremera abatishoboye mu gitaramo kibimburira ivugabutumwa rya 2018

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 7 Mutarama 2018 saa 06:40
Yasuwe :
2 0

Korali Iriba ikorera umurimo w’ivugabutumwa mu Itorero rya ADEPR Taba mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, igiye guhuriza hamwe abakunzi bayo mu gitaramo cyo gushima Imana kibimburira ibikorwa ifite mu mwaka wa 2018, kizanahurirana no gutanga mituweli ku miryango itishoboye.

Iki gitaramo cyiswe “Todah” gifite intego yo guhuriza hamwe amashimwe ya Korali Iriba n’ay’abakirisitu bazafatanya na yo gutangira umwaka bari mu mwuka wo kuramya no guhimbaza Imana.

Korali Iriba yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Nta kibasha’, ‘Witinya’, ‘Turiho ku bw’ubuntu’, ‘Urakomeye’ na ‘Icyampa’ iri mu nshya yasohoye mu mpera za 2017.

Igitaramo yateguye kizaba ku Cyumweru, tariki ya 14 Mutarama 2017, kizabera mu Nzu Mberabyombi y’Akarere ka Huye kuva saa munani z’amanywa.

Korali Iriba izafatanya kuzamura icyubahiro cy’Imana n’umuhanzi Bosco Nshuti ukunzwe cyane mu ndirimbo “Ibyo Ntunze”, ‘Ubereye amashimwe’ n’izindi na Korali Itabaza yo muri ADEPR Taba’ Umuvugabutumwa Nshizirungu wo muri Nyabihu ni we uzabwiriza ijambo ry’Imana.

Umwe mu bayobozi ba Korali Iriba, Neema Marie Jeanne, yatangarije IGIHE ko imyiteguro irimbanyije ndetse bizeye ko Imana izahembura imitima y’abazitabira iki gitaramo.

Yagize ati “Ni igikorwa kigamije gushima Imana ku bw’imirimo yakoze mu buzima bwacu. Ni umwanya tuzafata wo gushimira Imana ku mirimo itangaza yakoze. Imana yatanze agakiza mu miryango migari, abaririmbyi ba Korali Iriba babarizwamo; yaguye ubwami bwayo binyuze mu butumwa bwiza, abantu benshi barakizwa. Ababyeyi benshi babonye abana mu gihe bari bamaze igihe barabuze urubyaro. Irindi shimwe muri menshi dufite ni uko Imana yatanze aho kuba. Ibi byose ni imigisha iboneka mu gakiza gatangwa n’Imana.”

Yakomeje avuga ko batabasha kurondora amashimwe bafite ku Mana ndetse asaba abazitabira igitaramo kuzaza bafite umutima ushima nkuko biri muri Zaburi 103.2 hagira hati“Mutima wanjye himbaza Uwiteka, Ntiwibagirwe ibyiza yakugiriye byose.”

Korali Iriba izibanda ku ndirimbo zirimo amashimwe ariko n’iza kera yamenyekanyemo izaziririmba yibutsa abazitabira igitaramo ibihe byo hambere.

Muri iki gikorwa, Korali Iriba izatanga ubwisungane mu kwivuza ku baturage batuye muri Huye bagera kuri 30 ndetse n’ibindi bikorwa byo gufasha abatishoboye.

Korali Iriba igizwe n’abarenga 130 bari mu byiciro bitandukanye biganjemo abatuye mu duce two mu Mujyi wa Huye turimo Matyazo no ku Itaba n’abakorera mu bindi bice by’igihugu.

Iyi Korali yashinzwe ku ya 15 Gashyantare 1995, itangijwe n’abantu 18. Mu myaka 23 imaze mu ivugabutumwa imaze gushyira hanze album eshatu z’amajwi n’ebyiri z’amashusho.

Mu mishinga yayo ya bugufi harimo uwo kumurika album ebyiri z’amajwi n’imwe y’amashusho.

Korali Iriba imaze imyaka igera kuri 23 mu ivugabutumwa ry'indirimbo
Korali Iriba ni imwe mu zikomeye mu Itorero rya ADEPR
Nshuti Bosco yatumiwe mu gitaramo cya Korali Iriba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza