Kiliziya Gatolika yabonye umuvugizi mushya

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 18 Nyakanga 2019 saa 03:55
Yasuwe :
0 0

Papa Francis kuri uyu wa Kane yashyize Matteo Bruni ku mwanya w’umuvugizi wa Kiliziya Gatolika i Vatican.

Uyu mugabo ukomoka mu Bwongereza yari amaze igihe ari umwe mu bashinzwe itangazamakuru ry’i Vatican guhera mu mwaka wa 2009.

Mu mwaka wa 2013, Matteo yagizwe ushinzwe itangazamakuru mu ngendo Papa agirira hanze ya Vatican nkuko AFP yabitangaje.

Uyu mugabo wahawe umwe mu myanya ikomeye mu bijyanye n’ubuvugizi ku isi, byitezwe ko azatangira kwigaragaza kuri uyu wa Gatandatu ubwo hazaba hatangazwa ibyavuye mu isuzuma ry’amagufwa yasanzwe mu cyumba cy’imwe mu nzu y’i Vatican.

Bikekwa ko ayo magufwa ari ay’umwangavu w’Umutaliyani Emanuela Orlandi waburiwe irengero mu myaka 36 ishize.

Ushinzwe itumanaho i Vatican, Paolo Ruffini yavuze ko Matteo ari umukozi mwiza ukorana ubunyamwuga.

Matteo w’imyaka 42 yishimiye icyizere yagiriwe, avuga ko ari icyubahiro kuri we.

Matteo asimbuye Alessandro Gisotti wari umuvugizi w’agateganyo wa Kiliziya Gatolika.

Matteo (ibumoso) asimbuye Alessandro Gisotti wari umuvugizi w’agateganyo wa Kiliziya Gatolika.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza