Iyo ukora hari abanebwe bivugisha n’abavugishwa- Apôtre Gitwaza

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 19 Mutarama 2018 saa 03:00
Yasuwe :
1 0

Umushumba w’Itorero Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr Paul Gitwaza, yavuze ko kuba hari abavuga ko akorana n’imyuka mibi nta gitangaza kibirimo kuko ngo babiterwa n’ubunebwe n’ishyari kubera imirimo n’ibikorwa afite ariko ntibizatuma acika intege ngo asubire inyuma.

Apôtre Dr Paul Gitwaza yabikomojeho ubwo yari muri Studio za Radio Authentic mu mpera z’icyumweru gishize, mu kiganiro yasubirijemo ibibazo bitandukanye yabajijwe ku bijyanye n’ubuzima bwe bw’umwuka.

Umwe yamubajije ku bimuvugwaho ko akorana n’imyuka mibi, amwerurira ko nta kuvuga ayo magambo nta kidasanzwe abibonamo.

Yagize ati ‘‘Abavuga ko nkorana n’imyuka mibi nta kidasanzwe kibirimo kuko Yesu atangiye gukora ibitangaza, atangiye kubwiriza, abantu baravuze ngo akorana n’umukuru w’imyuka mibi. Nibura njye nkorana n’imyuka mibi we yakoranaga n’umukuru w’imyuka mibi Belizeburi urumva ko bitari byoroshye; yakoranaga na satani niko bamutukaga.’’

Yakomeje ati ‘‘Njyewe ntabwo nkorana na satani nk’uko babivuga ni ibihuha no kubeshya ndetse no kumparabika nta kuntu ubwami bw’Imana bwakoreshwa n’ubwa satani kandi ubwe ntabasha kwitsinda ibyo mugomba kubimenya rwose ko ari ibinyoma.’’

Gitwaza yakomeje asubiza n’uwari umubajije ibanga akoresha ngo abashe kwihanganira amagambo amuvugwaho we ubwe agaragaza nk’uburyo bwo umuharabika.

Yamusubije ati ‘‘Iyo utavugwa ntuba uriho, ntibavuga intumbi bavuga umuntu uriho. Icyongeyeho bavuga umuntu ukora ntibavuga uwicaye; icya gatatu nanone havugwa imirimo, ibikorwa bivugisha benshi iyo ukora hari abanebwe bivugisha bavuga bati uriya we ko adukojeje isoni, hari abishima bavuga bati uyu aramfashije hari n’abandi bavugishwa bati nanjye nakora nk’uriya.’’

Ati "Iyo umuntu rero atabashije gukora nkibyo ukora arakuvuga, akuvuga nabi kandi akakwandagaza, ikintu rero umuntu akora iyo ufite inshingano iyo ufite kureba imbere ndakubwiza ukuri ntureba ku ruhande uba ufite intumbero yawe nubwo byagenda gute ntuyikuraho amaso. Nzi uwampamagaye nzi naho njya simfite n’umwanya wo gukebuka ngo nanirwe kujya iyo njya. Ndareba aho ndimo njya kandi nzahagera."

Apôtre Dr Paul Gitwaza ni umwe mu bashumba b’amatorero ukunzwe kugaruka cyane mu itangazamakuru kubera inyigisho ze ndetse n’ubuhanuzi bukunzwe kwibazwaho byinshi.

Inkuru bifitanye isano:Ibisubizo bya Apôtre Gitwaza ku busambanyi,ubuhemu no gukorana na satani avugwaho

Apôtre Dr Paul Gitwaza yavuze ko nta gitangaza kiri mu kuvuga ko akorana n'imyuka mibi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza