Israel Mbonyi yahembuye imitima y’abitabiriye igitaramo yamurikiyemo album ya kabiri (Amafoto na Video)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 11 Ukuboza 2017 saa 12:30
Yasuwe :
5 0

Mbonyicyambu Israel, umunyempano ufite amagambo yomora imitima ya benshi, yongeye gukora igitaramo kidasanzwe ubwo yamurikaga album yise "Intashyo" ikubiyeho indirimbo zivuga ubutumwa bw’ihumure ku bantu bose.

Uyu muramyi yaherukaga gukora amateka nk’ayo mu myaka ibiri ishize ubwo yari akiva mu Buhinde aho yigaga. Icyo gihe yaririmbiye muri Serena Hotel abantu ibihumbi bararyoherwa abandi amagana batahana agahinda kubera gusanga ibyicaro byashize bitewe n’uburyo hari hakubise huzuye.

Igitaramo cya kabiri cya Israel Mbonyi cyo ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 10 Ukuboza 2017, cyabereye ahagutse mu ihema rya Akagera Hall muri Kigali Conference & Exhibition Village, hahoze hitwa Camp Kigali. Israel Mbonyi yahanaguye amarira y’abatarabashije kumubona aririmba mu gitaramo cya mbere ahembura buri wese.

Abantu batangiye kuhagera hakiri kare ku buryo ahagana saa kumi n’imwe umuhanzi wa mbere yari atangiye kuririmba. Uraranganyije amaso mu mihanda yerekeza aho igitaramo cyabereye wabonaga imirongo miremire y’imodoka n’urujya n’uruza rw’abantu biyongera ku bandi benshi babukereye bashaka gufata ibyicaro bituma bakurikira igitaramo neza.

Umuhanzi Luc Buntu yabimburiye abaririmbye, yinjije abantu mu mwuka wo kuramya yishimirwa na benshi mu ndirimbo zirimo "Shimwa Mana" n’izindi. Yakurikiwe na Patient Bizimana wagiyeho nyuma y’umudiho n’ubuhanga bwerekanywe n’abacuranze muri iki gitaramo bifashishije ibyuma nka Guitar na Saxophone byanyuze imbaga.

Patient Bizimana yavuze ko igitaramo cya Mbonyi n’uburyo cyitabiriwe ari umugisha ku bahanzi bose bo mu Rwanda, ashimangira ko ari umuramyi ugira indirimbo zikungahaye ku butumwa bwiza kandi ziryoheye amatwi ndetse ngo yajyaga azifashisha mu mwanya wo kuramya no guhimbaza.

Uyu muhanzi na we umaze kwigarurira imitima y’abatari bake yaririmbye "Ndaje", "Ubwo Buntu" na "Menye Neza".

Israel Mbonyi yanditse "Intashyo" atekereza ku bihebye n’abababaye

Mbere y’uko Israel Mbonyi yakirwa imbere, habanje kwerekanwa amashusho mbarankuru akubiyemo amwe mu mateka n’uburyo uyu muramyi yatekereje kwiyegurira umurimo w’Imana n’ibikorwa byo gufasha afatanya n’abakunzi be binyuze mu muryango bise "Israel Mbonyi Foundation".

Israel Mbonyi yahembuye imitima y’abitabiriye igitaramo yamurikiyemo album ya kabiri yise "Intashyo"

Israel Mbonyi yageze ku rubyiniro ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice. Yakiriwe na Evangelist Kwizera Emmanuel, abantu bose bahise biyamira barahaguruka abandi bavuza ibivugirizo, bahanika amajwi bamufasha kuririmba indirimbo yitwa "Sinzibagirwa" yahereyeho.

Mbere yo kuririmba "Intashyo", indirimbo yitiriye album ye nshya, yavuze ko yayanditse amaze gusoma ubutumwa bukubiye muri Yesaya 40:1 aho Imana isaba abantu guhumuriza bagenzi babo no kubabwira ko ikibafite mu mugambi aboneraho gutashya ababaye n’abaremerewe.

Yagize ati "Turi hano turanezerewe, gusa hari abantu badafite icyo kurya, abana batambaye, abandi batameze neza, abafite ibikomere, ni muri ubwo buryo nagize iyerekwa nza gukora indirimbo yitwa "Intashyo". Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bw’ihumure, niyo mpamvu nayise gutyo, ni ukubabwira ngo nimukomere, muhumure hejuru hari imbaraga. Imana ibahe umugisha."

Uyu muhanzi yakoze igitaramo mu byiciro bitatu, yaririmbye indirimbo hafi ya zose ziri kuri album ye ya mbere, ku ya kabiri yaririmbye enye zimaze gusohoka gusa afatanya n’abitabiriye baririmbanye zose badasobwa amagambo azigize.

Yaririmbye "Intashyo", "Hari Ubuzima", "Sinzibagirwa", "Ku Marembo y’Ijuru" anasogongeza abitabiriye iyitwa "Iyo Tubyibutse" iri kuri album ya gatatu yavuze ko azashyira ahagaragara mu mwaka utaha.

Byari ibyishimo ndengakamere ku bihumbi byitabiriye igitaramo cyo kumurika album ya kabiri ya Israel Mbonyi. Yishimiwe bidasanzwe n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu ngeri zinyuranye, abitabiriye barimo abakuze, abasheshe akanguhe n’abakibyiruka. Benshi bafashwaga bagacinya akadiho batambira Imana.

Igitaramo cya Israel Mbonyi cyahembuye imitima ya benshi

Umuziki wa Israel Mbonyi umaze imyaka itarenze ine usakaye mu Rwanda ariko wagize akamaro gakomeye ku bemeramana n’abakiri inyuma y’agakingirizo satani yabateze bakaba imbata z’ibyaha. Indirimbo ze ntizigumura abantu cyangwa ngo zibayobore mu nzira y’ikibi ahubwo zivana benshi mu mwijima bagatera intambwe bagana ‘Ku Marembo y’Ijuru’ nk’uko yabiririmbye.

Uyu muramyi usengera muri Evangelical Restoration Church kwa Apôtre Joshua Masasu yahembuye abitabiriye igitaramo cy’amateka yakoze. Utereye ijisho imbere n’inyuma mu bantu babarirwa mu bihumbi bacyitabiriye wabonaga ko bafashijwe bajyana na we mu ndirimbo zose yaririmbye.

Ubwo Israel Mbonyi yaririmbaga "Hari Ubuzima" yagiye mu bantu b’inyuma afatanya na bo kuyiririmba. Yongeye gusubira imbere ageze ku yitwa "Nzi Ibyo Nibwira" ayiririmba atambagira mu b’imbere ari nako asuhuzanya na bo bahuza urugwiro.

Uyu muramyi yabwiye IGIHE ko yakozwe ku mutima n’uburyo abantu bitabiriye igitaramo ari benshi. Yagize ati "Ndashimira Imana mbere na mbere. Ibintu byose twifuzaga byarenze kure cyane uko twabitekerezaga. Twari twatekereje mu buryo butagutse cyane ariko na none byongeye kuba ibintu binini, turumva tunezerewe mu mutima, cyane cyane njyewe by’umwihariko ndumva nishimye cyane kuko ibyo nateganyaga byarenze cyane ibyo mbonye uyu munsi."

Mbonyi yashyigikiwe n’abantu barimo abasanzwe bazwi mu byamamare mu Rwanda, kuva ku bakinnyi ba ruhago kugeza ku bahanzi, hari Buteera Andrew wa APR FC; Nsabimana Eric Zidane wa AS Kigali; Aline Gahongayire, Christopher, Yvan Buravan, Tonzi, Kavutse wo muri Beauty For Ashes, Dominic Ashimwe, Muyoboke Alex, Bruce Melodie, Knowless na Clement, Lil G n’abandi.

Ahabereye igitaramo hari hakubise huzuye

Umuramyi Dudu uri mu baririmbye mu gitaramo cya Mbonyi yavuze ko indirimbo ze zamwomoye ibikomere mu bihe bikomeye by’umwihariko yashimangiye ko iyitwa "Ku Marembo y’Ijuru" yamufashije muri uyu mwaka nubwo yanyuze mu bihe bikomeye n’umuryango we akarwaza umwana.

Iki gitaramo cyanaririmbwemo n’umuramyi ukomeye Aimé Uwimana wavuze isengesho ashimangira ugukomera kw’Imana. Yaririmbye indirimbo zirimo "Urakwiriye Gushimwa" agorora ijwi mu buryo bw’inyuramatwi busana imitima.

Israel Mbonyi yavutse tariki ya 20 Gicurasi 1992 mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ahitwa Uvira nyuma umuryango we uza kwimukira aho umubyeyi we avuka i Mulenge mbere yo kuza gutura mu Rwanda mu 1997.

Mu mabyiruka ye Mbonyi yakundaga gucuranga ndetse no mu bigo yizemo byose uhereye i Musanze, muri Ecole d’Art de Nyundo ndetse na Ecole des Sciences de Nyanza mu yisumbuye mu Ishami ry’Imibare, Ubugenge n’Ubutabire [Math, Physics & Chemistry] n’aho yize kaminuza mu Buhinde kugeza amenyekanye mu Rwanda.

Uyu muhanzi w’imyaka 25 yanyuze muri Korali zirimo iyitwa Intumwa za Yesu, Groupe de Louange y’i Nyanza, itsinda ryitwa Amani n’ayandi.

Luc Buntu yagaragaje impano yihariye mu kuramya no guhimbaza Imana
Umucuranzi wa Saxophone usanzwe ubarizwa muri Neptunez Band yasusurukije benshi
Imirya ya gitari yakirigiswe karahava
Igitaramo cya Mbonyi cyatumiwemo abacuranzi b'abahanga
Luc Buntu yishimiwe cyane mu ndirimbo ye "Shimwa Mana" ivuga ukugira neza k'Uwiteka
Muyoboke Alex usanzwe afasha abahanzi n'umwana we mu gitaramo
Benshi bafashijwe baramburira Imana amaboko
Ashimwe Dominic yafashijwe n'indirimbo zaririmbiwe muri iki gitaramo
Mani Martin na we ntiyacikanywe
Bizimana Patient yaririmbye indirimbo ze zakunzwe cyane
Yaramburiye Imana amaboko ayishimira kugira neza kwayo
Yafashijwe asuka amarira
Umuhanzikazi Tonzi (hagati) yari afite akanyamuneza
Patient Bizimana yatangarije IGIHE ko yatangiye kwitegura Easter Celebration 2018
Patient akunze kuririmba yiterera mu birere
Patient yavuze ko igitaramo cya Mbonyi n’uburyo cyitabiriwe ari umugisha ku baramyi bose bo mu Rwanda
Inkweto Mbonyi yaserukanye
Mbonyi yongeye gushimangira ubudahangarwa mu kugorora ijwi
Ati "Muhumurize ababaye, mubabwire baze barebe, dufite Imana itajya ihinduka"
Israel Mbonyi yanyuzagamo akaririmba yegereye abakunzi b'ibihangano bye
Uyu musore w'imyaka 25 yongeye kwandika amateka mu bahanzi b'indirimbo zihimbaza Imana
Mbonyi yaririmbye imitima ya benshi yongera guhembuka
Israel Mbonyi ni umuririmbyi ufite impano yihariye
Mbonyi azwi mu ndirimbo ziririmbanye ubuhanga bushorewe n’amagambo aryohera abatagira ingano
Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire na Knowless Butera bitabiriye iki gitaramo
Abitabiriye igitaramo batashye banyuzwe
Hacuranzwe ibikoresho bya kizungu bisohora umuziki unyura amatwi
Christopher Muneza na we yari yizihiwe bidasanzwe
Mbonyi yashyigikiwe n'abantu batandukanye basanzwe bazwi: Uhereye ibumoso; Muneza Christopher, Bruce Melodie, Ishimwe Clement; umuvandimwe we, Arstide Gahunzire; Knowless Butera na Aline Gahongayire
Dudu T. Niyukuri yashimiye Israel Mbonyi imbere y'imbaga
Yasigaranye agafoto k'urwibutso rw'ibihe bizaza
Umuyobozi wa Beauty For Ashes, Kavutse Olivier, yafashijwe ajya mu mwuka
Umuramyi Dudu yatanze ubuhamya bw'uburyo indirimbo ya Mbonyi yamufashije kuva mu bihe bigoye yahuye nabyo muri uyu mwaka
Serge Iyamuremye yaririmbanye na Dudu mu gitaramo cya Mbonyi
Umuramyi Dudu na Serge Iyamuremye baririmba 'Yahweh'
Dudu yishimiye uko yakiriwe mu gitaramo yatumiwemo n'inshuti ye magara
Dudu yavuze ko akunda indirimbo za Israel Mbonyi
Abafashije abahanzi baririmbye bagorora amajwi mu buryo bw'inyuramatwi
Umuramyi Aimé Uwimana ni umwe mu baririmbye mu gitaramo cya Israel Mbonyi
Aimé Uwimana yaririmbye benshi barafashwa
Yaririmbye indirimbo zirimo "Urakwiriye Gushimwa"
Mbonyi yaherukaga gukora igitaramo gikomeye mu 2015
Mbonyi asengera muri Evangelical Restoration Church kwa Apôtre Joshua Masasu
Patient Bizimana asuhuzanya na Dominic Ashimwe wari umaze kuririmbirwa yifurizwa umunsi mwiza w'amavuko
Israel Mbonyi yifurije Dominic Ashimwe isabukuru y'amavuko imbere y'imbaga yitabiriye igitaramo cye
Abahanzi bafatanyije na Mbonyi mu gitaramo baririmba "Mfite impamvu". Uhereye ibumoso: Dudu T. Niyukuri, Bizimana Patient na Uwimana Aimé
Bigirimana Elysée wo muri Gisubizo Ministries aririmbana na Mbonyi indirimbo yitwa "Hari ubuzima"
Yvan Buravan (ibumoso) mu bahanzi bitabiriye iki gitaramo
Mbonyi yari agaragiwe n'abacuranzi b'abahanga
Evangelist Kwizera Emmanuel ni we wayoboye iki gitaramo
Pasiteri Ruhimbya Aaron ni we wari uhagarariye Evangelical Restoration Church ari na yo Mbonyi abarizwamo
Konka yahembye Mbonyi Frigo igezweho
Abasore b'intarumikwa bari bacunze umutekano muri iki gitaramo

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza