00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishimwe rya Bishop Justin wasoje ibyumweru bitanu by’igiterane cyo gusengera Isi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Nzeri 2021 saa 08:45
Yasuwe :
0 0

Umuryango Arise and Shine World watangijwe ndetse ukaba uyoborwa n’Umunyarwanda Bishop Justin Alain utuye muri Australia, umaze ibyumweru bitanu mu giterane cyo gusengera Isi yose cyiswe Pray For Our World.

Iki giterane cyatangiye ku wa 2 Kanama, cyasojwe ku wa 5 Nzeri 2021. Cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga [kuri Google meet no ku mbuga nkoranyambaga za Arise and Shine World nka YouTube n’izindi] mu kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Mu gitaramo gisoza iki giterane cy’ibyumweru bitanu, amasengesho yerekejwe ku gusengera Isi ariko by’umwihariko Oceania.

Abagitumiwemo barimo Umuhanzikazi Stella Manishimwe wo mu Rwanda, n’abakozi b’Imana bigishije ijambo ry’Imana barimo Israel Pacifique wo muri Australia, Bishop Peter wo muri Australia, Bishop Marlene Justin wo mu Rwanda na Bishop Justin Alain uba muri Australia uyobora Umuryango wateguye iki giterane.

Kuva ku wa 2 Kanama kugeza ku wa 8 Kanama 2021, abitabiriye iki giterane bari mu cyumweru cyo gusengera Afurika ari nawo mugabane bahereyeho muri aya masengesho y’Isi yose.

Hari hatumiwe abakozi b’Imana barimo Bishop Célestin Tshipata wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Bishop Amoti Rusengo Nathan, Rev. Dr. Antoine Rutayisire na Pasiteri Désiré Habyarimana bo mu Rwanda. Hari hatumiwe kandi abaramyi bari mu bakunzwe cyane mu Rwanda ari bo Papi Clever & Dorcas ndetse na Gisèle Precious.

Mu kiganiro na IGIHE, Bishop Justin Alain yavuze ko hari ibyifuzo bitandukanye beretse Imana ubwo basengeraga Afurika.

Yagize ati “Umugabane wa Afurika ni wo twahereyeho kuko ari yo nkomoka y’ibintu byinshi; iyo urebye amateka ya Afurika afite icyo asobanuye cyane kuri uyu mubumbe. Mu byifuzo twari dushyize imbere harimo ububyutse, agakiza, amahoro, guhagarara kw’ibyorezo ndetse n’abantu gusobanukirwa agaciro kabo mu buryo Imana ibashakamo.”

Bishop Justin Alain wateguye iki giterane ni Umuyobozi w’Itorero Rehoboth Divine Healing Church ndetse akaba n’uwa Rise and Shine World. Atuye muri Australia akaba ari naho akorera umurimo w’Imana. Ni umugabo wubatse ufite umugore umwe n’abana bane barimo abakobwa batatu n’umuhungu umwe.

Rise and Shine World abereye Umuyobozi Mukuru ni Umuryango Mpuzamahanga ushingiye ku Iyobokamana, ukaba uhuriwemo n’abantu bo mu bihugu bitandukanye.

Yatangijwe na Bishop Justin Alain n’umugore we Bishop Marlene Justin nyuma y’uko bagize iryo yerekwa mu 2012, bakaba basanzwe bayobora Itorero rya Rehoboth Divine Healing ku Isi.

Bishop Justin yavuze ko muri iryo yerekwa Imana yamwerekaga inyenyeri eshanu zibumbiye muri imwe bihita bibyara ibintu bitatu.

Imana ngo yamuhishuriye ko amerekezo atanu y’Isi, imigabane itanu iyigize n’amerekezo atanu aranga umuntu ko niyibumbira mu nyenyeri imwe ariyo Yesu kristo hazavamo amahoro n’urukundo, ubumwe n’ubwiyunge, ububyutse n’agakiza.

Rise and shine World ikorana n’andi matorero n’imiryango itandukanye mu ntego yo kwagura ubwami bw’Imana. Igira amateraniro ‘Online’ mu ndimi zitandukanye zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.

Uyu muryango umaze kugira abantu benshi baturuka muri Australia, u Bubiligi, u Busuwisi, u Bufaransa, Ubudage, u Buholandi, u Bwongereza, Suède, Canada, Amerika, u Buhinde, Kenya, u Rwanda, u Burundi, Uganda, Zambia, Malawi, Cameroun, Ethiopia, Nigeria, Ghana, Tanzania, Mozambique, Pologne, Norvège, u Bushinwa, Sudani y’Epfo n’ahandi.

Nyuma y’iki giterane bamazemo ibyumweru bitanu cyo gusengera Isi, mu gihe kiri imbere barateganya gufasha abantu kugaragaza impano zabo ngo zikorere Imana, gukora ibikorwa by’urukundo n’ubugiraneza, gukora amaserukiramuco (Festival) n’ibitaramo bitandukanye mu rwego rwo guhuza imico itandukanye.

Umunyarwanda Bishop Justin Alain utuye muri Australia ni we watangije Umuryango Arise and Shine World Umunyarwanda Bishop Justin Alain utuye muri Australia ni we watangije Umuryango Arise and Shine World Umunyarwanda Bishop Justin Alain utuye muri Australia ni we watangije Umuryango Arise and Shine World
Yavuze ko intego zawo zijyanye no kurushaho kwigisha inkuru nziza yo kugira neza kwa Yesu Kirisitu
Iki giterane kigamije gusengera Isi na Afurika by'umwihariko cyatumiwemo abantu b'ingeri zose barimo abahanzi bo mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .