Apôtre Gitwaza yumvikanye yirukana Sida n’indwara zikomeye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Nyakanga 2018 saa 03:09
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Itorero Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr Paul Gitwaza, yatuye amagambo ku bakirisitu yumvikanamo kwirukana umwuka utera uburwayi burimo n’ubwananiranye nka SIDA.

Aya magambo yayagarutseho mu isengesho ryaherekeje inyigisho yo ku munsi wa Kane w’igiterane cya Africa Haguruka yatanzwe na Pasiteri Dr Jacobus Nomdoe ukomoka muri Afurika y’Epfo ku mugoroba wo ku wa 11 Nyakanga 2018 kuri Stade ya IPRC Kicukiro.

Pasiteri Dr Jacobus yagarutse ku ngingo yo kurwanya ibiyobyabwenge n’uburaya mu kubaka urubyiruko ruzagirira Afurika akamaro, ashimangira ko ari igihe cyo guhaguruka igahagarara mu mwanya wayo.

Mu gusoza yasabye abavugabutumwa bose kunga ubumwe mu gusenya imbaraga zituma urubyiruko rukomeza kwishora mu biyobyabwenge.

Apôtre Dr Paul Gitwaza wahise amwunganira mu isengesho yavuze ko Afurika ariwo mugabane ufite urubyiruko rwinshi kuko abarenga 50% bari munsi y’imyaka 19, ariko ibiyobyabwenge biri kwica ahazaza harwo, gihe urundi rwishora mu butinganyi.

Mu isengesho rye ku babaswe n’ibiyobyabwenge yanakomoje ku kwirukana indwara zananiranye.

Yagize ati “Mwami Yesu tuzanye abana bawe baboshywe n’urumogi, uburaya, babohore. Wa mwuka we sohoka, muvemo, genda mu izina rya Yesu. Inyota y’itabi uyu mwanya nihagarare, inyota y’urumogi, ubusambanyi nibihagarare. Ingaruka zabyo turazihagarika, SIDA, indwara z’ibihaha, bronchite mu izina rya Yesu genda, umwuka wo kuzerera sohoka. Umwuka w’ibisazi sohoka. Urakoze ko utubohoreye abana bacu, abahungu n’abakobwa.”

Mu gutangiza ku nshuro ya 19 Africa Haguruka ku wa 8 Nyakanga, Apôtre Gitwaza, yavuze ko Abanyafurika bakeneye guhishurirwa bakazavumbura umuti wa SIDA.

Mu bantu barenga miliyoni 34 barwaye SIDA ku Isi, 69% ni Abanyafurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Muri bo abana bo muri Afurika bangana na 91% bafite ubwandu. Kuri uyu mugabane habarurwa abagera kuri miliyoni 28 bafite ubwandu bwa Sida mu gihe abarenga miliyoni bahitanwa n’iyi ndwara buri mwaka.

Gitwaza yavuze ko icyorezo cya SIDA cyibasiye Afurika kurusha indi migabane yose ndetse ko igihe kigeze ngo abatuye umugabane biyambaze Imana ibahishurire umuti wayo.

Yagize ati ‘‘Afurika igomba kubona umuti wa SIDA kuko irayirembeje, ntitugomba gutegereza ibihugu bitarwaye SIDA ngo abe aribyo bidushakira umuti, Imana yacu itanga guhishurirwa, izaduha guhishurirwa tumenye umuti ukiza SIDA.’’

Africa Haguruka biteganyijwe ko izasozwa ku wa 15 Nyakanga 2018. Iki giterane kibanzirizwa n’amahugurwa atangwa n’impuguke zigisha abantu mu ngeri zirimo Ubuyobozi, Umurimo w’Imana, Ubucuruzi, Umuryango, Uburezi, Itangazamakuru n’Imyidagaduro binyuze muri ‘Africa Haguruka Summit’.

Iki giterane cyashibutse mu iyerekwa Apôtre Dr Paul Gitwaza yagize mu 2000, rigamije kuzamura iterambere rya Afurika no guhembura abayituye binyuze mu ijambo ry’Imana.

Apôtre Gitwaza yatangaje ko Abanyafurika ari bo bazavumbura umuti wa SIDA na Malaria
Apôtre Gitwaza na Pasiteri Rwomushana Charles umusemurira
Iki gitaramo cyitabirwa n'abantu batandukanye baturutse mu bice byose by'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza