Insengero 49 zimaze gufungurwa mu Mujyi wa Kigali

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 1 Mata 2018 saa 12:35
Yasuwe :
2 3

Insengero 49 mu zisaga 700 zari zarafunzwe mu Mujyi wa Kigali kubera kutuzuza ibisabwa zatangiye gufungurwa mu gihe hizihizwa Pasika, umunsi ukomeye mu buzima bw’abakirisitu.

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo zimwe mu nsengero zitari zujuje ibisabwa zatangiye gufungwa haba i Kigali no hirya no hino mu gihugu.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) rufite amadini mu nshingano, rwatangaje ko izafunzwe ari insengero zidafite ubwiherero cyangwa n’izibufite bukaba ari buke cyane, izitagira amazi, iziganwa n’abantu batunze imodoka ntibabone aho bazishyira, izidafite ibitangira urusaku (sound proof) n’ibindi.

Guhera ku wa Gatanu, tariki ya 30 Werurwe 2018, amatsinda yakoze ubugenzuzi bw’insengero yasubiye kureba izo basanze zitujuje ibisabwa zikagirwa inama. Izagaragaje ko zabyujuje zatangiye gufungurwa.

Mu kiganiro Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Rangira Bruno, yagiranye na IGIHE, yavuze ko gufungura insengero zujuje ibyo zasabwe ari igikorwa gikomeza.

Yagize ati “Guhera kuwa Gatanu mu turere twose ya kipe yongeye gusubira kureba niba abari bagiriwe inama n’abari bafungiwe barabyubahirije. Ni igikorwa gikomeza bitewe n’aho bamaze kugera ariko insengero zasuwe zikagirwa inama ikipe izasubirayo irebe uko bimeze.”

Rangira yavuze ko mu mibare bamaze kwakira, mu Karere ka Kicukiro kugeza kuri uyu wa Gatandatu hari hamaze gusurwa insengero 17, umunani zirafungurwa naho icyenda basanga zitaruzuza ibisabwa.

Mu Karere ka Nyarugenge hasuwe insengero 46, muri zo 26 zarafunguwe naho 20 basanga zitujuje ibisabwa. Mu Karere ka Gasabo hafunguwe insengero 15.

Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga ku rusengero rwa ADEPR, Umudugudu wa Muhima, yasanze abakirisitu bari kwinjira mu rusengero rwabo rwari rumaze igihe ruriho ingufuri.

Byukusenge Innocent, umukirisitu usengera kuri urwo rusengero yavuze ko bishimiye kongera kuhasengera, by’umwihariko kuhizihiriza pasika.

Yagize ati “Byatugoraga kujya gusengera ahandi kure bikadusaba gutega. Nk’ubu twajyaga kuri Dove Hotel cyangwa ugasanga tugiye za Kacyiru n’ahandi ariko uyu munsi twishimiye ko umudugudu wacu bawufunguye. Ni byiza ko tugiye no kuhizihiriza Pasika.”

Umuyobozi mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) Ushinzwe Imitwe ya Politiki n’Imiryango Itari iya Leta, Justus Kangwagye, aherutse kubwira IGIHE ko gahunda yo kugenzura insengero itazahagarara.

Yagize ati “Ntabwo nakubwira ngo itariki izagera abajya gusenga barekere aho gukenera amazi yo kunywa cyangwa imisarane, inzego zihari zirakora neza ku buryo bizagera igihe bikaba umuco, umuntu uhuje abantu benshi akamenya ko hari ibyo asabwa.”

Mu igenzura rito IGIHE yakoze muri Werurwe, yasanze mu Rwanda hose insengero zari zimaze gufungwa zirenga 6315. Mu mujyi wa Kigali honyine hari hamaze gufungwa izisaga 700.

Urusengero rwa ADEPR Muhima rwafunguwe nyuma y'iminsi rufunzwe
Abakirisitu benshi bari babukereye bajya kwizihiriza umunsi wa Pasika kuri ADEPR Muhima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza