Imvugo ya Gitwaza yafashwe macuri, yatumye yukwa inabi ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 28 Ukwakira 2018 saa 05:51
Yasuwe :
0 0

Imbuga nkoranyambaga zazindukirijweho amashusho y’Umuyobozi w’Itorero Zion Temple ku Isi, Apôtre Dr Paul Gitwaza, amugaragaza avuga ko “Abakirisitu basengera mu itorero rye ni bo bazajya mu ijuru, abatahasengera ishyano ribaguyeho.”

Ni inkuru yahururiwe na benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga kuva kuri WhatsApp, Facebook na Twitter.

Abiganjemo abakoresha Twitter ni bo bahererekanyije amashusho ya Gitwaza, bakayaherekesha amagambo atandukanye.

Kabeera Eric yanditse ati “Dr Paul Gitwaza yatangaje ko umukirisitu udasengera mu Itorero rye (Zion Temple) atazajya mu Ijuru. Sinzi niba itorero rye ritanga amatike y’ubuntu ahita agana mu Ijuru. Mana gira imbabazi!”

Kwizera Maurice we yavuze ko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rukwiye kugira icyo rukora ku magambo yatangajwe na Gitwaza.

Ati “Ni ivangura gufata abandi mu buryo butari bwo bitewe n’imyemerere cyangwa idini ryabo. Ni ivangura kandi binyuranye n’amategeko.”

Mu gucukumbura, bigaragara ko ubutumwa bwatanzwe na Gitwaza buhabanye kure n’ubwakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Mu nyigisho ye yo mu Ukwakira 2018 yagarukaga ku nsanganyamatsiko ivuga ku ‘Kuri kutuzuye’, uyu mukozi w’Imana yavuze ko hari ukuri ko mu bitekerezo gutuma abantu baba intagondwa bagatsimbarara ku byo bemera.

Yakomoje ku bakirisitu bavuga ko abandi batazajya mu ijuru ndetse ko bagiye kurimbuka, usanga basenga bibwira ko abo bahuje imyemerere aribo gusa bazagororerwa.

Gitwaza yagize ati “Umukirisitu akavuga ngo nitwe twenyine tuzajya mu ijuru, akabyakira gutyo. Yabona abandi akibwira ko bagiye kurimbuka. Muri we azi ko abandi bose badasenga ariwe usenga. Uko ni ukuri kwe yaryamyeho kandi afite igice cy’ukuri kwako kuko asenga, ariyiriza, ntakora icyaha kandi akunda Yesu. Yumva ko abameze nkawe aribo bazajya mu ijuru. Ni imitekerereze abantu baba bafite muri bo.”

Yavuze ko hari abantu b’intangondwa batemera abandi kubera ukuri bagenderaho.

Ati “Tujye ku ngingo yacu. Mpagaze aha nkavuga ngo ‘Abakirisitu ba Zion ni bo bazajya mu ijuru gusa. Abadasengera muri Zion bose ishyano ribaguyeho. Nkabivuga nta zindi nyungu mfite ahubwo ari ko mbyizera, bamwe bakaza kumbaza igituma mbivuga. Nanjye nti ni uko tubigisha ijambo ry’ukuri, hanze aha badafite.”

“Utumva iri jambo urumva yazamenya ijuru gute? Ibyo harimo ukuri kumwe ariko ni igice. Niba twigisha ijambo ritegura abantu kujya mu Bwami bw’Imana, impande zacu hari abandi barifite. Ikibazo ni uko tutaramenyana cyangwa ntitwemera ko bahari kuko twafunze ibitekerezo twiyemeza ko aritwe dufite ukuri.”

Uburemere bw’isakazwa ry’aya magambo bunashingiye ku byo Gitwaza aheruka gutangaza ko nta muhanuzi umuruta mu Rwanda no muri Afurika.

Aya magambo yatumye yukwa inabi n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse bamwe mu banyamadini baramwijundika bavuga ko ‘yirata akanigereranya’.

Reba inyigisho ya Gitwaza yakuwemo agace gato kavuga ko “Abakirisitu ba Zion Temple aribo bazajya mu ijuru gusa”. Ni ku munota wa 19’10’’

Amagambo yatangajwe n'Intumwa y'Imana, Dr Paul Gitwaza yahawe indi nyito
Gitwaza yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'amagambo yakaswe mu butumwa bwe
Kabeera Eric yabajije niba Itorero rya Zion Temple ritanga amatike ku bajya mu Ijuru
Bamwe bihutiye kureba amashusho yatangiwemo ubutumwa bashaka ukuri
Nyuma yo kureba amashusho we yatangaje ko yasanze ubutumwa bwafashwe nabi
Yasabye itangazamakuru kwitonda mbere yo kwandika ku byatangajwe na Gitwaza
Yasabye Urwego rw'Igihugu rw'Imiyobore gukurikirana amagambo yatangajwe na Gitwaza
Yavuze ko ibintu biyobya akenshi bikorwa n'ababifitemo inyungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza