Ibyo wamenya kuri Musenyeri Aloys Bigirumwami wabaye ‘umunyabigwi n’uduhigo’

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 22 Ukuboza 2017 saa 07:38
Yasuwe :
0 0

Musenyeri Aloys Bigirumwami, ni umugabo wagize ibigwi bidasanzwe muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda ndetse akaba yihariye n’uduhigo turimo kuba Umwepiskopi wa mbere w’Umwirabura mu bihugu bya Afurika byategekwaga n’Ababiligi.

Mgr Bigirumwami yavutse ku wa 22 Ukuboza 1904 i Zaza (ubu ni mu Karere ka Ngoma). Iyo aba akiriho kuri uyu wa Gatanu yari kwizihiza isabukuru y’imyaka 113. Yari mwene Rukamba Joseph, umwe mu Bakirisitu ba mbere bakiriye ubutumwa bazaniwe n’Abamisiyoneri bera mu yari Misiyoni ya Zaza.

Ku myaka 10 gusa, Bigirumwami yajyanwe kwiga muri Seminari Nto yitiriwe Mutagatifu Léon i Kabgayi, akomereza mu Iseminari Nkuru, ahabwa ubupadiri ku itariki ya 26 Gicurasi 1929.

Yayoboye Paruwasi ya Kabgayi mu 1930 ; iya Murunda muri 1930 ; iya Sainte Famille (Kigali) muri 1931 ; iy’i Rulindo muri 1932 naho mu 1933 ahabwa kuyobora iya Muramba.

Kuwa 14 Gashyantare 1952 yatorewe kuyobora Vikariyati nshya ya Nyundo yari imaze gushyirwaho na Papa Piyo wa XII. Yahawe ubwepiskopi kuwa 1 Kamena 1952 i Kabgayi na Musenyeri Laurent Deprimoz wayoboraga Vikariyati ya Kabgayi bityo aba Umwepiskopi wa mbere w’umwirabura mu bihugu by’Afurika byategekwaga n’Ababiligi, ni ukuvuga Congo Kinshasa, u Burundi n’u Rwanda.

Usibye kubaka ibigo by’abihayimana n’amavuriro, Mgr Bigirumwami yaranzwe cyane no kubaka amashuri, kuko yumvaga icya mbere gikomeye kugira ngo abaturage batere imbere ari ukwiga. Yakwije amashuri henshi mu gihugu, kuva ku Nyundo ku kicaro cya diyosezi kugera mu maparuwasi yari ayoboye.

Ariko icyo yibukirwaho cyane ni uko ari we washinze bwa mbere amashuri y’abakobwa, kugira ngo nabo bazatere imbere mu buhanga, aho guhera mu mirimo yo mu rugo. Yatangiriye ku ishuri ry’i Muramba, n’ayandi agenda yubakwa.

Musenyeri Perraudin uzwi cyane mu mateka y’u Rwanda nk’umuntu wagize uruhare muri politiki zayoboye igihugu mu myaka ya za 50 na 60. Yahawe Ubwepiskopi tariki 19 Ukuboza 1955, yimikwa na Bigirumwami.

Mu Ukuboza 1954, Bigirumwami yashinze akanyamakuru k’abana kitwa HOBE kugira ngo bamenyere gusoma, babone n’inkuru basoma mu Kinyarwanda. Yanditse inyandiko nyinshi zibandaga ku muco n’imyemerere ya Kinyarwanda.

Aha twavuga imigani miremire yanditse mu 1972, Imana y’abantu, Abantu b’Imana, Imana mu bantu ; Abantu mu Mana yo 1979 n’Imihango, imiziro n’imiziririzo mu Rwanda yo mu 1984.

Bigirumwami yatabarutse ku wa 3 Nyakanga 1986 mu bitaro bya Ruhengeri ashyingurwa muri Katederale ya Nyundo.

Musenyeri Aloys Bigirumwami wabaye ‘umunyabigwi n’uduhigo’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza