Ibuye rimwe ryishe inyoni ebyiri kwa Rugagi, uwahanuriwe atahana igifurumba cy’amafaranga (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Kanama 2017 saa 09:52
Yasuwe :
1 0

Kayumba Faustin yabonye umugisha w’uruhurirane ubwo yahanurirwaga n’umunyabitangaza Bishop Rugagi ndetse ahita anamuha amafaranga yitanzwe n’abakirisitu bari bateraniye mu rusengero Redeemed Gospel Church ruherereye mu Mujyi rwagati hafi yo kwa Rubangura.

Uyu mugabo ufite abana batandatu yaje gusenga nk’abandi ariko aza kubona igitangaza cyo guhanurirwa no gutahana umugisha w’igiseke amafaranga, imyenda n’inkweto.

Ubwo Bishop Rugagi yabwirizaga yaje guhagurutsa Kayumba mu iteraniro avuga ko yamugizeho iyerekwa, yanahishuriwe ibibazo by’urudaca ari kunyuramo.

Yagize ati “Haguruka Imana inyeretse ufite ibibazo by’ubushobozi, ku buryo hirya no hino hose uhafite imyenda, ndetse n’aho uhahira (Boutique) usaba ibyo kurya ubu byabaye ibibazo n’ahandi hose isoni n’ikimwaro ni byinshi.”

Kayumba umaze imyaka 15 yakiriye agakiza yabaye nk’uguye mu kantu yagize ati “Nibyo rwose kuko tumaze na kenshi tuburara, ubundi tukabwirirwa.”

Bishop yahise amuhamagara ku ruhimbi amubwirira imbere y’iteraniro ko Imana yamubwiye ko iri bumusetse.

Bishop akimugeza imbere, abantu bahise babyigana batangira gutanga amafaranga bayashyira imbere ku ruhimbi, aho Bishop na Kayumba bari bahagaze. Abantu bakomeje kwitanga uko bifite, abadafite amafaranga bagatanga sheke, abandi bakazana imyenda n’inkweto n’amasakoshi.

Kayumba yatangarije urubuga Abacunguwe.org rw’Itorero rya Bishop Rugagi, dukesha iyi nkuru ko anezerewe cyane bidasanzwe kandi ashimye Imana ku bw’umugambi wayo mwiza.

Yagize ati “Aha nkunda kuhaza cyane, kuko nabonye Bishop kuri Televiziyo, mbona uko asengera abantu bagakira, abandi akababwira ibyabo byose, mpitamo kuzajya nza kuhasengera uko nshoboye, kuko iyo mpasengeye ntaha numva ntandukanye n’uko naje.”

Yakomeje agira ati “Ubundi mfite umwana wigaga Kaminuza Kampala niwe watumye njya muri iyo myenda yose ngira ngo mwishyurire ishuri, wakongeraho inzu y’ubukode n’umuryango kuwutunga kandi nta kazi, ibibazo bimbana ingume. Bamwe bari barahaze ibisobanuro byanjye birirwa bantuka kuri telefone, abandi bakabimbwirisha umunwa. Kuburara byo bitubayeho kenshi cyane cyangwa ukabona umuntu arariye irindazi gusa. Mbese byari bibabaje ariko Imana ishimwe cyane ko uyu munsi gutaka kwanjye kwageze imbere yayo.”

Bishop Rugagi yakunze kumvikana avuga ko ashobora gusengera umuntu ku byamunaniye ariko ibyo ashoboye agomba kubyikorera maze ubonye umugisha agataha ahimbaza Imana.

Amafoto: Redeemed Gospel Church


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza