I Kibeho ku butaka butagatifu hagiye kubakwa Bazilika

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 12 Mutarama 2020 saa 05:45
Yasuwe :
0 0

Kiliziya Gatolika ku bufatanye n’Akarere ka Nyaruguru igiye gutangira imirimo yo kubaka Bazilika mu gace kabereyemo amabonekerwa ka Kibeho.

Nyuma y’aho Igishushanyo mbonera cyerekana imiterere y’iyi Basilika kigiriye hanze, kuwa 9 Mutarama Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru n’ubwa Kiliziya Gatolika bwahuye n’abazayubaka kugira ngo harebwe uburyo imirimo yo kuyubaka izashyirwa mu bikorwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko François yavuze ko imirimo y’ibanze yo kubaka iyi Bazilika igeze kure ndetse ko mu 2021 izaba yuzuye.

Yagize ati “Izuzura mu Ugushyingo 2021. Imirimo y’ibanze irimo iy’inyigo no gushyiraho ikigega kigamije gukusanya inkunga yararangiye”.

Iyi Bazilika izaba yubatse ku butaka butagatifu bw’i Kibeho busanzwe bugendererwa n’Abakirisitu batari bake kubera amabonekerwa yahabereye mu myaka ya 1980.

Kuri ubu inzego zose bireba zarangije gusuzuma ibikenewe, bikaba biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iyi Bazilika izatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 70.

Binyuze kuri Twitter, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwasabye abikorera gushora imari muri Nyaruguru, cyane cyane mu bijyanye n’ibikorwa remezo by’ubukerarugendo n’amahoteli.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko kandi iyi Bazilika izaba ifite ibindi bikorwa remezo birimo inzu z’amacumbi zishobora basanzwe bagenderera aka karere buri mwaka mu ngendo z’iyobokamana, by’umwihariko abaza ku munsi wizihizwaho kujya mu ijuru kwa Bikira Mariya.

Tariki 28 Ugushyingo 1981, ni bwo Bikira Mariya yabonekeye umukobwa wa mbere witwa Mumureke Alphonsine wigaga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mère du Verbe i Kibeho.

Nyuma y’umwaka umwe, yongeye kubonekera uwitwa Mukamazimpaka Anathalie, nyuma yongera kubonekera Mukangango Marie Claire na bo bigaga kuri iryo shuri. Bose yabahaga ubutumwa bagomba kugeza ku batuye Isi.

Iyi Bazilika igiye kubakwa i Kibeho ahabereye amabonekerwa ya Bikiramariya
Igishushanyo mbonera cyerekana imiterere y'iyi Bazilika cyamaze kujya hanze
Ubuyobozi bw'akarere ka Nyaruguru bwakoranye inama n'abo bireba ku iyubakwa rya Bazilika i Kibeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza