00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara: Amatorero yasabwe gufasha abayoboke kwiyitaho no kuzirikana gahunda za Leta

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 29 Kanama 2021 saa 09:18
Yasuwe :
0 0

Amadini n’amatorero atandukanye akorera mu Karere ka Gisagara yasabwe kurushaho kunoza imikorere, afasha abayoboke bayo kugira imibereho myiza no kwita kuri gahunda za Leta kuko zigamije kubateza imbere.

Byagarutsweho ubwo hasozwaga amahugurwa y’iminsi itanu yahuje abagera kuri 42 bahagarariye amatorero ya ADEPR, Apostolique, Anglican, Methodist n’Ababatisita (UEBR). Bakaba barongerewe ubumenyi n’Umuryango wa Gikirisitu witwa Life In Abundance (LIA) hagamijwe ko baba aba mbere mu bikorwa bizana impinduka aho batuye.

Mahirwe Obadias uyobora LIA mu Rwanda yavuze ko bifuza ko amatorero afasha abayoboke bayo kugera ku iterambere ryuzuye rya roho n’iry’umubiri.

Ati “Twifuza ko bajya mu bikorwa byo kwizigamira bakita ku gufasha abatishoboye, bajye mu burezi bafashe abana batiga bashobore kwiga amashuri, mu buzima bashishikariza abantu kwishyura mituweli noneho no mu mibanire myiza n’abandi barebe ingo zitabanye neza bazifashe kubana neza nk’abantu b’Imana.”

Bamwe mu bahuguwe bavuze ko bungutse byinshi bigiye gutuma bahindura imikorere.

Mukareta Julienne ati “Nari nsanzwe numva nakora uko mbishaka ntegereje kwigira mu Ijuru gusa, ariko ubu navuye mu bujiji nsobanukirwa ko ngomba kwita ku iterambere ryo mu rugo rwanjye ndetse n’iry’aho ntuye. Iwanjye mu rugo ngiye gutangira kwizigamira nzigamira n’abana, ngiye guhindura ubuzima iwanjye nimakaza isuku kandi ntangira mituweli ku gihe.”

Rukundo Eric we yavuze ko agiye kwita ku kubyaza umusaruro umwuga wo kubaka yigiye i Iwawa ubwo yari yaragiye kugororwa.

Ati “Ndi umwe mu bavuye Iwawa kandi nahigiye umwuga wo kubaka. Inyigisho twigiye hano zamfashije gufunguka mu mutwe numva ko ngomba gutezwa imbere n’uyu mwuga nzi. Ngiye kuwubyaza umusaruro kugira ngo mbeho neza n’umuryango wanjye ubeho neza.”

Abahuguwe basabwe kujya gusangiza ubumenyi bahawe abo mu matorero bahagarariye kandi bakibuka ko bakwiye kuba aba mbere mu kuzana impinduka ziganisha ku mibereho myiza mu ngo zabo n’aho batuye. Basabwe gukumira imirire mibi mu ngo zabo n’indwara zikomoka ku isuku nke.

Amatorero yo mu Karere ka Gisagara yasabwe gufasha abayoboke bayo kugira imibereho myiza no kwita kuri gahunda za Leta
Biyemeje ko bagiye kuzana impinduka zirimo kurwanya imirire mibi n'indwara zikomoka ku mwanda
Bongerewe ubumenyi n’Umuryango wa Gikirisitu witwa Life In Abundance (LIA) hagamijwe ko baba aba mbere mu bikorwa bizana impinduka aho batuye
Hasojwe amahugurwa y’iminsi itanu yahuje abagera kuri 42 bahagarariye amatorero ya ADEPR, Apostolique, Anglican, Methodist na UEBR

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .