Dominic Ashimwe yatunguriwe mu gitaramo cya Israel Mbonyi (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 11 Ukuboza 2017 saa 07:38
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Ashimwe Dominic, yatunguriwe mu gitaramo Israel Mbonyi yamurikiyemo album ye ya kabiri yise “Intashyo” cyitabiriwe n’imbaga y’abaturutse mu bice bitandukanye haba mu Rwanda no mu mahanga.

Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village [ahazwi nka Camp Kigali] ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 10 Ukuboza 2017.

Abacyitabiriye bashize ipfa mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zaharirimbiwe zirimo iza Israel Mbonyi wongeye kwerekwa urukundo rw’ikirenga ndetse n’abandi bahanzi barimo Bizimana Patient, Uwimana Aimé na Dudu T. Niyukuri bamufashije gushimisha benshi.

Uko igihe cyicumaga muri iki gitaramo ni ko abantu barushagaho kwinjira mu mwuka, imitima ikagenda ihembuka ndetse n’abazi kunyuka umuziki bagasirimba kakahava.

Igitaramo kigana ku musozo mu masaha ashyira saa tatu nibwo Mbonyi yahamagaye abahanzi bafatanyije kuririmba ngo basoze ikivi mu izirimo “Mfite impamvu” na “Hari ubuzima” yari yasabwe n’abakunzi be.

Mu buryo butunguranye, yahise ahamagara Dominic Ashimwe, anatera indirimbo ye iri mu zakunzwe cyane yitwa “Nemerewe Kwinjira” na yo yanyuze amatwi ya benshi.

Israel Mbonyi yabwiye abahanzi bafatanyije ati “Ndabizi ko ntabateguje, ariko muranyihanganira muze mumfashe kuririmba"; aya magambo yakurikiwe no kuririmbira Dominic Ashimwe bamwifuriza isabukuru nziza.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Israel Mbonyi yagize ati "Dominic Ashimwe ni inshuti yanjye turakorana muri uyu murimo w’Imana, gukora biriya ni nk’uko nanjye yabinkorera ikindi gihe. Nk’umuntu dufatanyije urugendo rw’ivugabutumwa, nibwira ko kumutungura nta kibi kirimo, ni umugisha, ni uguhesha umukozi w’Imana umugisha, nawe uba ubaye umunyamugisha."

Dominic yakozwe ku mutima no kuririmbirwa imbere y’imbaga

Dominic Ashimwe wujuje imyaka 32 yatangarije IGIHE ko yatunguwe no guhamagarwa, akaririmbirwa ku munsi we w’amavuko.

Yagize ati “Natunguwe no guhamagarwa na Mbonyi nabanje kugira ngo bagiye kumbwira ngo ndirimbe ariko ndavuga nti ntibyashoboka kuko amasaha yakuze. Nari nibagiwe iby’uyu munsi kubera ibyiza twarimo twakira biturutse ku mukozi w’Imana. Natekerezaga ko agiye guhamagara abandi bahanzi tugafatanya guhimbaza Imana. Namushimiye ko yantekereje muri iyi gahunda.”

Dominic Ashimwe yujuje imyaka 32 y'amavuko

Yakomeje agira ati “Ni umunezero mwinshi kuri njye. Ni n’igitangaza gikomeye kuko navutse mu masaha ya saa mbili z’ijoro ajya guhura n’igihe Mbonyi yampamagariye (ahagana saa tatu). Byanyeretse urukundo abantu bakimfitiye kandi n’abahanzi twari kumwe banyeretse ko dufitanye igihango nk’umuryango.’’

Dominic yanashimiye abakunzi be bose bamwifurije isabukuru nziza binyuze mu buryo butandukanye avuga ko ari iby’agaciro gakomeye ku buryo atabona uko abivuga n’ururimi rwe.

Ashimwe Dominic yabonye izuba ku wa 10 Ukuboza 1985, avukira mu Karere ka Rubavu mu Burengerazuba . Ni imfura mu muryango w’abana batandatu barimo abahungu bane n’abakobwa babiri. Asigaranye umubyeyi umwe, Kamashyuza Véronique kuko se yitabye Imana.

Dominic Ashimwe yaherukaga gukorerwa ibirori nk’ibi mu gitaramo cye cyahuruje imbaga yise “The Victory” cyabereye muri New Life Bible Church ku Kicukiro ku ya 11 Ukuboza 2016.

Mu ntangiriro z’Ugushyingo 2017, Dominic yasohoye indirimbo iri mu njyana ya Reggae yise “Wambereye imfura” iri kuri album ye ateganya gusohora mu ntangiriro za 2018. Dominic afite album ebyiri zirimo iyitwa “Ari kumwe natwe” yasohotse muri Werurwe 2010 na ‘Umubavu’ yo mu 2013.

Ashimwe Dominic yafashijwe n'indirimbo zaririmbiwe muri iki gitaramo
Dominic mu bihumbi by'abitabiriye igitaramo cya Israel Mbonyi
Israel Mbonyi yatunguye Dominic Ashimwe amwifuriza isabukuru nziza y'amavuko
Patient Bizimana asuhuzanya na Dominic Ashimwe wari umaze kuririmbirwa yifurizwa umunsi mwiza w'amavuko

Dominic yaherukaga gukorerwa ibirori by’isabukuru muri “The Victory Concert”

Dominic Ashimwe yaherukaga gutungurwa yifurizwa isabukuru nziza mu 2016
Inshuti za Dominic zamukoreye ibirori by'isabukuru mu gitaramo yise "The Victory", icyo gihe bari banateguye umutsima wanditseho amazina ye

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza