00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Danny Mutabazi yarushinze na Mahoro Berry (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 5 Nzeri 2021 saa 07:50
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Danny Mutabazi uri mu bakunzwe mu ndirimbo zahimbiwe guhimbaza Imana yarushinze n’umukunzi we Mahoro Bernadette [Berry] nyuma y’imyaka isaga ibiri bakundana.

Danny Mutabazi n’umukunzi we basezeranye kubana akaramata ku wa Gatandatu, tariki 4 Nzeri 2021.

Isezerano ry’aba bombi barihamirije imbere y’imiryango, inshuti n’abakirisitu muri ADEPR Kumukenke aho uyu muhanzi asanzwe ateranira. Umukunzi we na we ni umuririmbyi muri Korali yitwa Himbaza yo muri ADEPR Kacyiru mu Kanserege.

Ubukwe bwa Danny Mutabazi bwatashywe n’ibyamamare mu muziki uhimbaza Imana nka Muhayimana Elisa Claude [Elsa Cruz] uyobora Korali Yesu Araje yo mu Badiventisiti, Umukirigitananga Deo Munyakazi, Kalisa Fred uvuga ubutumwa bwiza muri ADEPR n’abahanzi barimo Jado Sinza, Bosco Nshuti, Gisèle Precious, Aimé Frank n’abandi.

Mutabazi yaririmbiye umukunzi we

Ubwo itsinda ry’abahanzi bitabiriye ibi birori ryahabwaga umwanya wo kuririmba ryifashishije indirimbo zitandukanye zigusha ku mashimwe ahanini ajyanye n’ibyo Imana yakoreye Danny Mutabazi ikamwubakira urugo.

Ryaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo "Ndumva unyuzuye" ya Bosco Nshuti n’izindi nka "Binkoze ku mutima’’ ya Danny Mutabazi.

Jado Sinza yahise anamuhamagara na we yanzika aririmba amagambo yumvikanisha guhamya ko Imana yamugiriye neza, ikamuha Berry ngo amubere umugore.

Yateye indirimbo ifite inyikirizo ivuga iti "Ndi umutangabuhamya ko Imana igira neza. Wanyambitse umwambaro w’intsinzi. Icyo nabonye ni uko wakoze umurimo ukomeye.’’

Danny Mutabazi yahise ava mu baririmbyi bafatanyaga kuririmba, afata umugore we agatoki, atangira kumuririmbira amuhanze ijisho. Yasubiragamo amagambo ahamya ko ari umutangabuhamya wo kugira neza k’Uhoraho.

Uyu muhanzi yari afite akanyamuneza ku maso ndetse yakundaga kumwenyura imbere y’umukunzi we.

Danny Mutabazi yasezeranye na Berry imbere y’Imana nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa wabereye muri Dove Hotel ku Gisozi.

Muri iki gikorwa umukirigitananga Deo Munyakazi ni we wasusurukije ababyitabiriye mu bihangano bicuranze mu njyana gakondo.

Igikorwa cyo gusaba no gukwa ndetse n’icyo kwiyakira byayobowe na MC Philos nk’umushingwabirori. Uyu munyamisango amaze kubaka izina mu kuyobora ibirori bitandukanye by’umwihariko ibihuza ibyamamare.

Danny Mutabazi na Berry ku wa 6 Kanama 2021 ni bwo basezeraniye mu Murenge wa Gisozi, batangira urugendo nk’umugabo n’umugore byemewe n’amategeko y’u Rwanda.

Uyu muhanzi yatangiye kuririmba mu 2004 abarizwa muri korali z’abana, impano ye yaje gukura kugeza mu 2015 ubwo yatangiye kuririmba ku giti cye. Ubuhanzi bwe abuvanga n’ivugabutumwa akorera muri ADEPR, Paruwasi ya Gasave.

Izina rye rizwi mu ndirimbo zirimo ‘‘Calvary’’ yatumye amenyekana n’izindi nka “Ntiyasinziriye”, “Ntiwanyihakanye”, “Binkoze ku Mutima”, “Ufite uwo mwana”, “Amarira y’Ibyishimo”, “Saa Cyenda” na “Ikamba” ari na yo aheruka gushyira hanze.

Umuhanzi uhimbaza Imana Danny Mutabazi yarushinze na Mahoro Berry
Danny Mutabazi yavuye mu cyiciro cy'ingaragu, na Berry asezera ubukumi
Bati "Ubu twabaye umwe!"
Danny Mutabazi yarongoye Mahoro Berry nyuma y'imyaka abiri bamaze bari mu munyenga w'urukundo

Amafoto yo gusaba no gukwa

Bahoberanye bishyira kera...
Danny Mutabazi na Mahoro Berry bari bafite akanyamuneza nyuma yo gusaba no gukwa
Danny Mutabazi yambitse umukunzi we impeta nk'ikimenyetso cy'urukundo
Danny Mutabazi yahaye umukunzi we impano
Danny Mutabazi hagati y'abasore bari bamwambariye, na bo basanzwe ari abahanzi. Uhereye ibumoso ni Byiringiro Gédéon, Jado Sinza, Aimé Frank na Bobo
Uba ari umunsi w'ibyishimo
Nguwo Berry wemeye kuba umugore wa Danny Mutabazi no gusangira na we ubuzima bwose
Mahoro Berry ni umuririmbyi muri Korali Himbaza yo muri ADEPR Kacyiru mu Kanserege
Berry yari agaragiwe n'abakobwa b'uburanga bamwambariye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .