00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byinshi ku rugendo rwerekeza i Mecca Abayisilamu bategetswe gukora nibura rimwe mu buzima

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 19 Nyakanga 2021 saa 09:14
Yasuwe :
0 0

Buri mwaka ibihumbi by’Abayisilamu baturutse impande n’impande bakora urugendo rutagatifu rw’iminsi itanu rwitwa “Hajj”, berekeza i Mecca muri Arabie Saoudite, ahafatwa nk’Umujyi Mutagatifu kuri bo.

Urwo rugendo rukorwa mu kwezi kwa nyuma ku ngengabihe ya Islam. Ni ngombwa ku Muyisilamu wese ufite amikoro akagira n’ubuzima buzira umuze, aho asabwa nibura kurukora inshuro imwe mu buzima bwe.

Rufatwa nk’amahirwe yo kuzuza inkingi eshanu z’ukwemera kw’Idini ya Islam. Enye ziyibanziriza ni ukwemera ko hari Imana imwe rukumbi kandi ko Mohammed ari intumwa yayo; gusenga gatanu ku munsi; gutanga amaturo no gufunga igisibo gitagatifu cya Ramadhan.

Urw’uyu mwaka ruzaba kuva ku wa 17 kugeza ku wa 22 Nyakanga 2021 rwateganyirijwe kwitabirwa n’abatarenze ibihumbi 60 hirindwa COVID-19, umubare uri hasi cyane ugeranyije na miliyoni ebyiri n’igice barwitabiriye mu 2019.

The National News yatangaje ko Arabie Saoudite yabujije abaturage bayo kujya muri urwo rugendo kubera icyorezo.

Ibikorwa mu minsi itanu ya Hajj

Urugendo rutagatifu rw’i Mecca rusaba gukurikiza intambwe zatewe n’Intumwa y’Imana Mohammed yarukoze bwa mbere mu myaka 1.400 ishize.

Intambwe ya mbere ni iyitwa “Ihram” ifatwa nk’uburyo bwo kubategura mu mitekerereze no ku mubiri mbere y’uko urugendo nyirizina rutangira. Aha abagabo basabwa kwambara imyambaro itadoze kandi imeze neza (irimo uwo bakenyera n’umwitero); bakirinda uburakari kandi ntibakore imibonano mpuzabitsina. Abagore basabwa kwambara ibitabegereye.

Ibyo babikora batarambuka imbibi zizwi nka “Miqat” ngo bagere i Mecca.

Muslim Aid isobanura ko kwambara umwambaro umwe biba bigamije kubakuramo ubusumbane busanzwe bwo mu Isi, bakibona bareshya haba abagore n’abagabo cyangwa abakire n’abakene.

Bakigera i Mecca baba bagomba gukora iyitwa “Tawaf” aho bazenguruka inyubako yitwa Kaaba iri rwagati mu Musigiti wa Masjid al-Haram. Bahazenguruka inshuro zirindwi batangira urwo rugendo, banarusoza bikaba uko.

Hasobanurwa ko Abayisilamu bose basenga bareba mu cyerekezo Kaaba irimo, ariko si yo baba baramya.

Intambwe ikurikiraho ni iyitwa “Sa’ee”. Aha ngaha berekeza mu misozi ya Safa na Marwa bakahagenda inshuro zirindwi baza basubirayo mu kuzirikana urugendo rwakozwe na Hagar wari umugore wa Abraham. Yarukoze ashaka amazi yo guha umwana we wari ufite inyota.

Hagar ni we wabyaranye na Abraham umwana w’imfura witwa Ismaël. Yakoze urugendo rugoye hagati y’iyo misozi ashaka amazi y’uwo muhungu we.

Kuri uwo munsi kandi bagenda bihuta bibuka igitangaza Imana yakoze igaha uwo mugore n’umuhungu we amazi kizwi nka ”Zam zam Well”.

Bahava berekeza mu Mujyi wa Mina ubambyemo amahema menshi, mu rugendo rwa kilometero umunani bagenda n’amaguru cyangwa bakifashisha imodoka.

Bahamara ijoro ryose kugeza umuseke utambitse, basengera mu kibaya cyaho. Ni ho Abraham yatereye amabuye umubisha ubwo yamugeragezaga ngo asuzugure Imana.

Nyuma y’aho bagenda kilometero 14 berekeza ku musozi wa Arafat, aho Mohammed yavugiye ubutumwa bwe bwa nyuma. Kuhasengera bifatwa nk’aho ari ko gasongero k’urugendo rutagatifu,bakahamara igihe bahimbaza banazirikana Imana bucece.

Bava aho ngaho berekeza ahitwa Muzdalifah, mu Majyepfo ya Mina aho batora amabuye mato bifashisha mu muhango wa nyuma w’urugendo rwabo.

Bwa nyuma habaho icyitwa “Ramy Al Jamarat”, umuhango ukorwa abagiye mu rugendo rutagatifu batera ya mabuye ku bikuta bitatu byitwa “Jamarat” biba i Mina.

Bahita bagaruka i Mecca bakongera kuzenguruka Kaaba inshuro zirindwi.

Urugendo rurangiye, hakorwa icyitwa “Eid Al Adha” cyangwa umuhango wo gutura igitambo umara iminsi itatu, ari nawo urushyiraho akadomo. Aha babaga intama inyama bakaziha abakene.

Inyubako irimo ibara ry'umukara iri hagati ni yo yitwa Kaaba
Urugendo rutagatifu rw'i Mecca rwitabirwa n'ibihumbi by'Abayisilamu baturutse mu mpande zitandukanye z'Isi. Aha ni ku Musigiti wa Masjid al Haram aho bahurira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .