Bwa mbere abayisilamu bo mu Rwanda bagendeye rimwe mu mutambagiro mutagatifu

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 Kanama 2017 saa 08:44
Yasuwe :
0 0

Kuva batangira kwitabira umutambagiro mutagatifu mu Mujyi wa Makka mu gihugu cya Arabia Saudite, Abayisilamu bo mu Rwanda bwa mbere bahagurukiye rimwe kuri uyu wa mbere.

Aba bayisilamu bagera ku 112 bahagurukiye ku kibuga cy’indege cya Kanombe batwawe n’indege ya RwandAir mu masaha y’igicuku.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, yabwiye IGIHE ko urugendo rwabo uyu mwaka rwateguwe neza, by’umwihariko kuba mu mateka bahagurukiye rimwe bakanajyana n’indege y’u Rwanda.

Yagize ati “Ni ibintu bishimishije, kuba noneho twese twahagurukiye rimwe turi abanyarwanda turi no mu ndege iriho ibirango by’u Rwanda ni ibyo kwishimira. Byatugoraga guhura twahagurutse amaharakubiri ariko ubu byose biri ku murongo.”

Sheikh Hitimana avuga ko kugira ngo abayisilamu bategure neza urwo rugendo byagizwemo uruhare na Leta y’u Rwanda yababaye hafi ndetse na RwandAir yabafashije ikabamanurira ibiciro.

Uwimana Habiba , umubyeyi ugiye mu mutambagiro ku nshuro ya gatanu yavuze ko yishimiye ko uyu mwaka abayisilamu bose bahagurukiye hamwe kandi rimwe.

Ati “Hari nk’ubwo twahagurukaga ukubiri bamwe bagakererwa cyangwa tukaburana. Ndibuka hari ubwo twavuye inaha tugeze muri Ethiopia turatatana none reba tugendeye rimwe kandi turi mu ndege y’abanyarwanda.”

Umutambagiro mutagatifu uba buri mwaka mu mujyi wa Makka mu gihugu cya Arabia Saudite. Ni igihe abayisilamu bigana urugero rw’Intumwa y’Imana Muhammad n’ibikorwa yakoze mu rugendo rwe rwa nyuma muri uwo mujyi.

Kujya nibura i Makka rimwe mu buzima ni imwe mu nkingi eshanu za Islam. Uru rugendo ruba rugamije kwiyeza no kwegera Imana.
Uyu mwaka biteganyijwe ko umutambagiro utangira ku mugoroba wa tariki 30 Kanama ukarangira tariki 4 Nzeli 2017.

Biteganyijwe ko kandi uyu mwaka uyu mutambagiro uzitabirwa n’abayisilamu basaga miliyoni ebyiri baturutse mu mpande zose z’isi.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, yabwiye IGIHE ko urugendo rwabo uyu mwaka rwateguwe neza, by’umwihariko kuba mu mateka bahagurukiye rimwe bakanajyana n’indege y’u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza