Brian Blessed yatumiye abaramyi bakomeye mu gitaramo cyo kumurika album nshya

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 17 Gicurasi 2018 saa 09:05
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Bizimungu “Brian Blessed” yateguye igitaramo gikomeye cyo kumurika album nshya yise ‘Again and Again’ igizwe n’indirimbo umunani z’ubutumwa bw’ibyiringiro ku bihebye.

Iki gitaramo kizabera muri hoteli ya Park Inn mu Kiyovu ku itariki 27 Gicurasi 2018, cyatumiwemo abaramyi bamaze gushinga imizi mu Rwanda barimo Patient Bizimana, Uwitonze Clementine “Tonzi” n’Itsinda ricuranga umuziki uri mu njyana ya rock rya Beauty for Ashes.

Brian Blessed afite indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zizwi mu bemeramana zirimo ‘‘Dutarame’’ yakoranye na Alpha Rwirangira na Jules Sentore. Yaririmbye ‘‘Ku munara’’, ‘‘Azaza’’, ‘‘Jesus is the way’’ n’izindi.

Yabwiye IGIHE ko ubutumwa bw’ibanze bukubiye mu ndirimbo zigize iyi album ye buturuka mu gitabo cya 2 Abakorinto 10, ahavuga ngo “Yaturokoye urupfu rukomeye rutyo na none iracyaturokora, kandi twiringira yuko izakomeza kuturokora.”

Brian avuga ko yahisemo gushyira imurikwa ry’iyi album mu minsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ikubiyemo ubutumwa bw’ibyiringiro bwakomora Abanyarwanda muri ibi bihe bibuka abo bakundaga.

Yagize ati “Ubutumwa buyikubiyemo ni ugutanga ibyiringiro kandi buri wese akiringira Imana ye ishobora byose kandi ibasha gukora imirimo myinshi kandi inshuro nyinshi.” Ubutumwa abugarukaho cyane by’umwihariko mu ndirimbo iriho yitwa “You will do it again.”

Yakomeje agira ati “Nk’Abanyarwanda tuzi ko Imana idukuye kure, muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icyo gihe igihugu cyacu n’Abanyarwanda twasaga nkaho tuvuye ku ikarita y’Isi, ariko Imana yabashije kudukura hariya ikatugeza uyu munsi aho turi mu Rwanda rusa neza, abantu bagenda amahoro, abandi baragarutse, bafite ubumwe, dufite ubuzima, tubasha kuvuga Imana, Iyabashije kutuvana aho ikatugeza aha, ibasha no kutugeza ahandi kure.”

“Imana yarokoye Abanyarwanda ikabakiza abanzi b’icyo gihe, uyu munsi umuntu akaba ariho, iyo Mana ibasha gukora n’ibindi bikomeye kenshi na kenshi. Ni ibyiringiro nongera guha Abanyarwanda, biracyahari ko ibasha gukora n’ibindi byinshi. Icyatumye umuntu asigara, icyatumye uyu munsi u Rwanda rukiriho ni ukugira ngo hagire n’abandi bagira ibyiringiro bitewe n’uko wowe uriho.”

Brian Blessed agiye kumurika album ya mbere nk'umuhanzi ku giti cye

Yavuze ko kugeza ubu imyiteguro yose y’igitaramo azakora mu kumurika iyo album yamaze kuyirangiza ari ko anakora imyitozo yo gusubiramo indirimbo zose, igitegerejwe akaba ari umunsi nyirizina kugira ngo afatanye n’Abanyarwanda kuramya Imana mu butumwa bw’ibyiringiro.

Kwinjira muri iki gitaramo byashyizwe ku 5,000 Frw mu myanya isanzwe na 10,000 Frw mu myanya y’icyubahiro ndetse na 150,000 Frw ku bazicara ku meza amwe ari benshi.

Incamake kuri Brian Blessed ugiye kumurika album

Brian yavukiye mu gace ka Masaka rwagati muri Uganda, mu 1982. Yatangiye kuririmba kuva mu bwana afite imyaka itandatu ahereye mu rusengero aho yavumburiye impano ye nyuma akinjira mu matsinda yo kuramya no guhimbaza mu mashuri yisumbuye ndetse aza kuba umwanditsi w’indirimbo.

Mu 2004, yahuje imbaraga n’uwitwa Nshimiyumuremyi Eric uzwi nka Enric Sifa bakora itsinda ryo kuramya ryitwa ‘‘Hindurwa’’ baguye mu 2006 bakinjizamo abandi baririmbyi bashya bagakora indirimbo zirimo iyitwa ‘‘Va hanze’’ na ‘‘Sijye Mwami.’’

Muri uwo mwaka kandi bateguye ibikorwa bitandukanye byo kumurika album bakoreye muri Portland, Oregon; Leta ya Washington; Houston, Texas; mu ntego yo gufasha abana amagana muri Africa New Life Ministries (ANLM) gusubira ku ishuri.

Brian Blessed yabaye umuramyi muri New Life Bible Church mu 2009 kugeza mu 2015. Hagati ya 2010 na 2015, yateguye ibikorwa bitandukanye by’ubufasha byibanze ku guhashya ibiyobyabwenge mu bakiri bato n’ubukangurambaga bubakura ku muhanda.

Ni ibikorwa avuga ko akorana umutima wo kwizera ko Imana itamwiteze nk’umuramyi gusa ahubwo akwiye no gukora ibyungukira umuryango mugari.

Brian Blessed yatumiye Patient Bizimana mu gitaramo cye
Itsinda Beauty For Ashes rizaba riri muri iki gitaramo gikomeye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza