Bishop Rugagi yavuye kurambagiza indege ku ruganda rwa Boeing

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 10 Nzeri 2018 saa 08:03
Yasuwe :
0 0

Umushumba w’Itorero Redeemed Gospel Church, Bishop Rugagi Innocent,yabwiye abayoboke be ko yarambagije indege ye bwite azagura mu ruganda rwa Boeing.

Bishop Rugagi ukunda kwigisha cyane ku bitangaza no kwizera, mu nyigisho zo kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Nzeri 2018, yabwiye abayoboke be ko mu rugendo rw’ivugabuyumwa akubutsemo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagiye no ku ruganda rwa Boeing kurambagiza indege azagura.

Mu majwi yagiye ahagaragara, Bishop Rugagi yumvikana avuga ko iyo Imana iguhamagaye udafite epfo na ruguru, irema ibintu bishya bizatuma ishimwe ryayo rivugwa kuri wowe n’aho uzajya hose.

Agenda yifashisha imirongo ya Bibiliya ivuga ko nta jambo Imana yavuze ngo rihere, ahandi ati “hahirwa ufite icyo yasezeranyijwe n’Imana, kuko byose bizasohora.”

Akomeza agira ati “Ndi muri Leta ya Washington nagiye gusura uruganda rwa Boeing mbaza indege yanjye bwite uko yagura. Imana nikubwira ihene wowe shaka ikiziriko, nikubwira inka wowe shaka ikiraro maze ubwire Imana ngo dore ikiraro namaze kucyubaka.”

“Yansezeranyije indege, njya aho zikorerwa, ubu n’igiciro namaze kucyibikaho, abashaka kuzagura indege munshake.”

Yavuze ko ari uwa mbere mu bantu bizera Imana mu isi yose, ahishura ko hari n’igihe atayitunga ari mu Rwanda.

Yakomeje agira ati “Ntayitungiye na hano namaze kumenya aho nzayitungira, kuko Imana yamaze kumpa ikibari cyo kwemerwa, bamaze kubona Imana imbamo.”

Bishop Rugagi yanakomoke ku bajya bamusebya, yumvikanisha ko hari aho yageze bo batagera.

Ati “Bagusebya Kimisagara na Gatsata ukajya Washington, abantu bibwira ko kugusebya aribwo bagukuraho amavuta, bagusebya Nyamirambo na Kicukiro ukicara Dallas na Texas. Bwira uwo muri kumwe ngo bazagerayo ryari? Amavuta yabo ni aya Kicukiro na Gatsata. Abamvugira Kacyiru, Kimihurura na Nyarutarama, tubacike twicare Toronto, dore nanywereye icyayi Toronto.”

Inzozi zo kugura indege, Rugagi azimaranye igihe, kuko mu Ukwakira 2017 nabwo yabikomojeho ubwo yari akubutse ku mugabane w’u Burayi.

Icyo gihe yagize ati “Ubu noneho mureke byabindi abantu birirwa bavuga, namaze kubona indege ndetse nabajije n’igiciro cyayo. Ahandi narabibonye mu bipangu byabo baba bafitemo ikibuga cy’indege baparikamo indege zabo mu busitani bwiza. Mutegereze gato gusa muraza kubibonesha amaso yanyu.”

Itorero rya Bishop Rugagi risigaye riteranira mu ihema rya Hotel Serena nyuma yo gufungirwa aho ryakoreraga rwagati mu Mujyi wa Kigali.

Bishop Rugagi asanzwe avuga ko Imana yamusezeranyije indege

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza