00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntiwakumvira Imana utareba usuzugura abategetsi ureba- Ubutumwa bwa Mgr Hakizimana kuri Asomusiyo

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 15 Kanama 2021 saa 04:53
Yasuwe :
0 0

Musenyeri wa Diyoseze ya Gikongoro, Hakizimana Célestin, yavuze ko bishimira ko babashije kwizihiza umunsi mukuru ngarukamwaka w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya (Asomusiyo) kandi byakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 nk’uko amabwiriza y’inzego z’ubuzima mu Rwanda abiteganya.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Kanama 2021 Abakirisitu ku Isi hose bizihije Asomusiyo, ariko by’umwihariko uyu munsi ukomeye muri Kiliziya Gatolika wizihirijwe i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru ku butaka butagatifu ahabereye amabonekerwa ya Bikira Mariya.

Mu kwizihiza uyu munsi kuri iyi nshuro byakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ndetse Abakirisitu benshi basabwa kuwizihiriza mu ngo zabo.

Muri misa eshatu zabereye i Kibeho kuri iki cyumweru, buri imwe yari isabwe kutarenza abantu 330, bitandukanye n’uko mbere Covid-19 itaratera byagendaga kuko misa yitabirwaga n’abantu barenga ibihumbi 50 baturutse ku Isi hose.

Musenyeri Hakizimana yavuze ko ku mugoroba ubanziriza Asomusiyo habaye misa y’igitaramo ariko gutambagiza Bikira Mariya bamuririmbira bitabashije kuba.

Ati “Asomusiyo ni umunsi udasanzwe, ni umunsi mukuru uruta indi minsi mikuru. Ni mahirwe twagize kuko misa y’igitaramo iba ku munsi ubanziriza Asomusiyo yarabaye, ikitarabaye ni ugutambagiza Bikira Mariya tumutaramira tumuririmbira, ariko twabikoreye mu mutima.”

Yashimiye Bikira Mariya ko yabafashije kugira ngo insengero zifungurwe babashe gusenga, ariko ko ibyo bitavuze ko bakora ikosa ryo kutubahiriza amabwiriza ya Leta.

Yavuze ko abifuje kwitabira misa i Kibeho biyandikishije mbere kandi uhageze wese abanza gukaraba mbere yo kwinjira, akaba yambaye neza agapfukamunwa n’amazuru akicara ahanye intera na mugenzi we.

Ati “Twebwe kumvira turabyigishwa kandi turanabitegetswe kuko ubutegetsi bwose buturuka ku Mana, kugira ngo rero wumvire Imana ugomba no kumvira abategetsi ureba. Ntiwakumvira Imana utareba usuzugura abategetsi ureba.”

Yakomeje avuga ko abantu bagomba gusenga ariko bakibuka kubahiriza amabwiriza bahabwa n’ubuyobozi bakaba intangarugero mu byiza.

Ati “Ubwo rero ni ugushima ko bumvira kandi ntibibabuze gusenga kandi n’iyo banaje bubahiriza ayo mabwiriza. Tubasaba ko byakomeza tukabera abandi urugero kandi tukabitoza n’abandi kugira ngo uko Abakiristu babikora n’aho batuye n’abandi babikore n’abo bakorana, abo bigana bose babikore kugira ngo iki cyorezo tukirwanye dushyize hamwe.”

Bamwe mu bakirisitu babashije kwizihiriza Asomusiyo i Kibeho bavuze ko bashimira Imana ko bahageze kandi bizeye ko ibyifuzo byabo basengeye bizasubizwa.

Tai waturutse mu Amerika yavuze ko ari ubwa mbere ageza i Kibeho kubera ko yumvise havugwa ko iyo umuntu ahasengeye ibyifuzo bye bisubizwa.

Ati “Naje gusengera Amerika kugira ngo igire amahoro arambye kandi nizeye ko Imana izabikora. Ni ubwa mbere ngeze hano akandi ndiyumvamo amahoro no gutuza mu mutima.”

Mukayiranga Emeritha waturutse muri Pariwasi Saint André mu Karere ka Muhanga, yavuze ko asanzwe aza gusengera i Kibeho kenshi ariko kuri iyi nshuro yaje gusaba Imana ngo ibakize icyorezo cya Covid-19.

Ati “Covid-19 ni uburwayi bwatunguranye ariko kandi umubyeyi [Bikira Mariya] yari yanabivuzeho hano [i Kibeho] ati ‘nimusenge cyane Isi igiye kugira ibibazo bikomeye. Mu bibazo bikomeye tubona n’iki kirimo, ni ukuvuga ngo ni ibintu yatubwiye kuko umubyeyi araza akatuburira. Twaje kumubwira rero ko yatuburiye ntitwisubiraho ariko ubu tugiye kugerageza, Isi reka igerageze adutabare muri iki gihe.”

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yavuze ko kuba Bikira Mariya yarahisemo kwigaragariza i Kibeho ari umugisha uganisha ku iterambere ry’ako gace.

Ati “Ni umugisha uzaganisha ku iterambere ryinshi kubera ko ntabwo twaba twaratoranyijwe n’umubyeyi twese dukesha kubaho, ngo niturangiza tugire icyo tumuburana.”

Gashema yavuze ko icyorezo Covid-19 cyakomye mu nkokora ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana mu Karere ka Nyaruguru kuko ku munsi wa Asomusiyo wonyine bakiraga abantu barenga ibihumbi 80 naho mu mwaka bakakira abarenga ibihumbi 600.

Ati “Kandi icyo gihe twabakiraga tutaragira ibikorwa remezo byiza nk’ibi ngibi mubona birimo umuhanda wa kabirimbo, amashanyarazi, amazi n’ibindi. Ibyo ni ibikorwa Leta yashyizemo imbaraga, ubu rero aho bigeze hasigaye uruhare rw’abikorera n’abashoramari kugira ngo bashore imari hano kuko Covid-19 tuzayitsinda.”

Yasabye abikorera by’umwuhariko gushora imari mu kubaka amahoteli n’amacumbi ndetse n’izindi serivise zijyanye no kwakira abantu.

Kuri iyi nshuro misa yabereye mu Kiliziya, bitandukanye n’ubusanzwe yaberaga hanze hari imbaga y’abaturutse ku Isi hose.

Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya ryemejwe na Papa Piyo XII ku wa 1 Ugushyingo 1950.

Abazanye ibyifuzo byabo imbere ya Bikira Mariya babimugejejeho
Mbere yo kwinjira i Kibeho babanza kureba ko wanditse kuri lisite yakozwe
Uhageze wese yabanzaga gusukura intoki nka bumwe mu buryo bwo kwirinda ikwirakwira rya covid 19
Uje mu misa we yabanje gupimwa umuriro harebwa niba ntawe ufite ibimenyetso bya Covid 19
Urubyiruko rw'abakorerabushake rwafashije abaje gusengera i Kibeho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19
Kuri iyi nshuro misa yabereye mu Kiliziya, bitandukanye n’ubusanzwe yaberaga hanze hari imbaga y’abaturutse ku Isi hose
Nta bantu bari bamerewe kugendagenda hanze nk'uko mbere byabaga bimeze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .