Apôtre Paul Gitwaza yimitse abapasiteri bashya (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Mutarama 2018 saa 03:59
Yasuwe :
0 0

Apôtre Paul Gitwaza uyobora Authentic Word Ministries na Zion Temple Celebration Center yimitse abapasiteri bashya mu muhango wabaye ku Cyumweru tariki 14 Mutarama 2018.

Abimitswe ni Rukundo Jean Paul n’umudamu we Uwimana Félicité, Mugeyo Kibinda Emmanuel n’umudamu we Nkundwakazi Clémentine, Ndungutse Jean Pierre n’umudamu we Kayiganwa Claudine ndetse na Gasherebuka Jean Damascène n’umudamu we Uwimana Viviane.

Gusengerwa kw’aba bapasiteri bashya kwabereye ku cyicaro cya Zion Temple Celebration Center mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro.

Uyu muhango ukozwe mu gihe Itorero Zion Temple riri mu bwumvikane buke hagati y’umuyobozi waryo Apôtre Dr Paul Gitwaza ndetse n’abahoze ari ibyegera bye barimo Bishop Dieudonne Vuningoma.

Amafoto: Ibyishimo.com


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza