Apôtre Paul Gitwaza yakomoje ku buto bwe n’uko se yamubwiye ububi bw’isukari

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 26 Mutarama 2018 saa 11:29
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wa Zion Temple Celebration Center, Apotre Paul Gitwaza, yatangaje ko aho umuntu yarerewe n’uburyo yabayemo akiri muto bigena uko azabaho igihe akuze, mu rugo rwe no mu buzima bwe bwa buri munsi.

Ubwo yigishaga abamaze imyaka itanu bubatse ingo mu mpera z’icyumweru gishize kuri Zion Temple mu Gatenga, Apôtre Gitwaza yavuze ukuntu se yari umubyeyi ugira igitsure, akamubuza isukari yanga ko yakwangiza ubuzima bwe.

Yagize ati “Papa yampaga isukari abanje kumbwira nabi; yafataga agasukari gake akagashyira ku kiganza akambwira ngo iyi sukari ni uburozi, iyi ni diyabete[…] yampaga agasukari gake kandi na bwo yabanje kuncyurira.”

Kuba se yaramwimaga isukari byatumye magingo aya adakunda ibintu biryohera ku buryo ashobora kunywa icyayi nubwo cyaba kitarimo isukari ntibigire icyo bimutwara.

Yarakomeje ati “Naje kubishimira Imana kuko iyo ndya isukari mba narapfuye kera. Iyo umwana ambwiye ngo mpa isukari ndamubwira ngo fata uwo mufuka wose.”

Apotre Gitwaza yakomeje avuga ko umubyeyi we atamwemereraga gukina n’abandi bana kuko yabaga ariho amwigisha.

Ati “Papa yagiraga igitsure ku buryo atigeze anyemerera gukina n’abandi bana no kujya mu gakungu kugira ngo anyiteho. Ayo masaha yo gukina yanzaniraga ibitabo kandi akampa umukoro, akanyigisha kwandika no gusoma[...] iwacu nta barimu bahabaga ni we wanyigishaga ubundi akajya kunshakira abanyigishiriza mu rugo.”

Yakomeje avuga ko gushyirwaho igitsure gikomeye na se byatumye abana be atajya abashyiraho igitsure ahubwo bagishyirwaho n’umugore we.

Yarakomeje agira ati “Singira igitsure ku bana banjye atari uko mbanze ahubwo numva ntabafunga nk’uko data yangiraga bagishyirwaho na nyina, ariko mu rundi ruhande numva nagira ikinyabupfura nk’icyo data yagiraga.”

Akomeza avuga ko agize imyaka 19 ubwo yari mu masengesho i Kisangani ari bwo Imana yamuhishuriye akamaro se yamugiriye imubwira ko ari cyo cyamugize uwo ari we.

Kuri we ngo abana bakeneye igitsure cy’umwe mu babyeyi n’imbabazi z’undi kuko bidashoboka ko abashakanye bagira imyitwarire ihuye (umwe aba akaze mugenzi we aciye bugufi) ariko bombi bakumvikana uko bamufasha.

Apotre Paul Gitwaza avuga ko ubuzima umuntu abayemo akiri muto bugira uruhare ku kugena uko azitwara ari mukuru

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza