Amasengesho yo gusengera igihugu azaba hifashishijwe ikoranabuhanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Werurwe 2021 saa 05:00
Yasuwe :
0 0

Umuryango Rwanda Leaders Fellowship wateguye amasengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu azwi nka ‘National Prayer Breakfast’, hagamijwe gushimira Imana ikomeje kurinda abanyarwanda mu bihe bitoroshye bya Covid-19.

Umuryango Rwanda Leaders Fellowship umaze imyaka 26 utegura amasengesho yo gusengera igihugu no gushima Imana yitabirwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye.

Amasengesho azaba kuri iki Cyumweru tariki 28 Werurwe 2021, ndetse m rwego rwo kubahiriza amabwiriza yashyizweho mu kwirinda icyorezo cya Covid-19, azaba hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse Abanyarwanda bose bakaba bagiye kuyitabira.

Itangazo ry’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship rivuga ko kuri iyi nshuro umuhango wo gusengera igihugu uzitabirwa n’abanyarwanda bose binyuze kuri Radio na Televiziyo by’Igihugu.

National Prayer Breakfast yitabirwaga n’Abayobozi bahagarariye Amadini n’Amatorero n’abandi Bihayimana, Abayobozi muri Guverinoma, abikorera ku giti cyabo, abagize sosiyete sivile n’inshuti z’u Rwanda ziba zaturutse mu bihugu bitandukanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .