Amarangamutima y’abaririmbyi ba True Promises biteguye kuririmbana na Benjamin Dube i Kigali (Video)

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 8 Kanama 2019 saa 07:36
Yasuwe :
0 0

Hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Umunyafurika y’Epfo Bishop Benjamin Dube ufite izina rizwi mu ruhando rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ataramire bwa mbere mu Rwanda.

Yatumiwe mu gitaramo cyiswe “True Worship” kizaba tariki 11 Kanama 2019 mu nyubako ya Intare Conference Arena iherereye i Rusororo mu Mujyi wa Kigali.

Abakunzi b’umuziki wahimbiwe Imana n’abaririmbyi ba True Promises yamutumiye i Kigali bafite amatsiko menshi yo kwakira uyu muramyi ubifatanya no kubwiriza ubutumwa bwiza.

IGIHE yasuye True Promises yateguye “True Worship”, umunyamakuru asanga imyiteguro igeze kure ku buryo igisigaye ari umunsi nyir’izina.

Mu myitozo, Mubogora Désiré wize umuziki mu Ishuri ryo ku Nyundo ni we watozaga bagenzi be ibijyanye no guhanika amajwi mu buryo buhuza n’umudiho w’ibyuma bicurangwa bigatanga umuziki wuje uburyohe.

Abo twaganiriye bagaragaje ko bafite amatsiko menshi yo guhurira ku rubyiniro na Benjamin Dube bafatiraho icyitegererezo cy’umuramyi nyawe mu bo Isi ifite.

Uwitwa James Rugarama [wamamaye mu ndirimbo ‘Mpa Amavuta’ yaririmbanye n’umugore we Rugarama Daniella] yavuze ko ntako bisa gukorana igitaramo na Benjamin Dube.

Yagize ati “Uyu munsi nari nywutegereje cyane. Ni ibyishimo byinshi kuri njye no kuri True Promises muri rusange, ni umunsi twasengeye Imana irawuduha. Ni umunsi wo kwiga uriya mugabo ni Dawidi wa none, Imana yahagurukije kandi ugifite ukuramya k’ukuri.”

Uretse kuba abazitabira iki gitaramo bazagira umwanya uhagije wo kuramya no guhimbaza Imana, Nyirashimwe Diane, we agifata nk’ishuri ku baramyi bo mu Rwanda.

Yagize ati “Ndashishikariza buri muramyi wese aho aherereye ko yazitabira iki gitaramo ngo arebe uyu mukozi w’Imana. Ni umuntu mukuru mu buryo bwo kuramya Imana no guhimbaza, uzaba ari umunsi wo kwiga uburyo natwe twakorera Imana kurushaho.”

Abaririmbyi benshi ba True Promises bagaragaje ko guhagararana na Benjamin Dube ku ruhimbi ari inzozi zizaba zibaye impamo.

Umuvugizi wa True Promises, Mbonigaba Bonnke, yashimangiye ko kuva kera yarotaga kuzaririmbana na Dube.

Ati “Numvaga ari inzozi zikomeye kuririmbana n’umuntu nka Benjamin Dube, numvaga ari igitangaza gikomeye cyane, ariko kuko Imana yanshyize ahakwiriye uyu munsi ntegereje kuzaririmbana na we, kuzaramya ndi kumwe nawe.”

Benjamin Dube biteganyijwe ko azaririmbana na True Promises imwe mu ndirimbo azakorana nayo mbere yo gusubira muri Afurika y’Epfo.

Uyu muhanzi wubashywe muri Afurika asanzwe ari Umushumba wa High Praise Centre Church, umwanditsi w’indirimbo akanazitunganya, umuramyi, umwigisha akaba amaze imyaka irenga 33 akora umurimo wo kuririmba.

Indirimbo ze zaramamaye cyane ndetse hari n’izashyizwe mu Kinyarwanda aho “Ketshepile Wena” yahimbwemo “Hariho Impamvu”, “Thel’umoya’ ihinduka “Nimurebe Urukundo.”

Mu mashusho, Benjamin Dube yashyize hanze ku wa 7 Kanama 2019 yateguje Abanyarwanda ibihe byiza byo kuramya no kwegerana n’Imana.

“True Worship Live Concert” yanatumiwemo amatsinda yo mu Rwanda arimo Shekinah Worship Team ya ERC Masoro na Alarm Ministries ndetse n’umuhanzi Sam Rwibasira.

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ni 7,000 Frw [izagera ku 10 000 Frw ku munsi w’igitaramo] ahasanzwe; muri VIP ni 10 000Frw na 20 000 muri VVIP, aziyongeraho 5000 Frw ku munsi w’igitaramo.

Icyakora abagura amatike mbere y’igitaramo baragabanyirizwa dore ko mu myanya isanzwe itike igura 7 000Frw, muri VIP ikagura 10 000Frw naho muri VVIP ikagura 20 000Frw. Abanyeshuri bo bazitwaza amakarita abaranga bashyiriweho amatike ku 5000 Frw.

Amatike agurirwa kuri MTN Mobile Money cyangwa ku rubuga ww.ishema.rw. Anaboneka ku Biro bya True Promises Ministries biherereye i Remera mu nyubako Jesus Is Able.

True Promises iri mu matsinda yo kuramya no guhimbaza Imana akunzwe muri Kigali
Iri tsinda rifite amatsiko menshi yo kwakira umuryamyi ukomeye mu muziki uhimbaza Imana, Benjamin Dube
Umuvugizi wa True Promises Ministries, Mbonigaba Bonnke, ni umuririmbyi wayo ukomeye. Yavuze ko yahoze arota kuzahurira ku ruhimbi na Bishop Benjamin Dube
Mubogora Désiré wize umuziki mu Ishuri ryo ku Nyundo ni we watoje True Promises mu myiteguro y'igitaramo yatumiyemo Benjami Dube
Bishop Benjamin Dube ari mu bahanzi bakunzwe kandi banubashywe muri Afurika
Ndayishimiye Trésor (iburyo) ni we wagize ihishurirwa ryo gutangiza True Promises Ministries
Bishop Benjamin Dube ategerejwe mu Mujyi wa Kigali mu mpera z'icyumweru

Video: Kayiranga Victor


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza