Amagambo yaranze Papa Yohani Pawulo II ubwo yari mu Rwanda mu myaka 27 ishize

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 7 Nzeri 2017 saa 10:10
Yasuwe :
0 0

Imyaka 27 irashize Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo wa II akoreye uruzinduko rw’amateka mu Rwanda kuko yakiriwe ku kibuga cy’Indege i Kanombe itariki ya 7 Nzeri akahava nyuma y’iminsi itatu muri uko kwezi.

Papa Yohani Pawulo wa II akigera i Kanombe ku kibuga cy’indege yakiriwe n’uwari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana, abayobozi bakuru b’igihugu, inama nkuru y’abepisikopi mu Rwanda n’imbaga y’abakirisitu.

Papa Yohani Pawulo wa II witabye Imana ku wa 2 Mata 2005 yasuye ibihugu birimo u Rwanda, Tanzania, u Burundi na Côte d’Ivoire kuva ku itariki ya 01 Nzeri 1990 kugera ku ya 10 Nzeri uwo mwaka. Rwari uruzinduko rwe rwa 49 ku isi.

Nkuko yari amaze kubigenza mu bihugu yari akubutsemo, yahawe ijambo ry’ikaze ubundi ahabwa umwanya avugira ijambo rya mbere rye mu Rwanda ku kibuga cy’indege. Yahavuze ijambo rikubiye mu ngingo zirindwi ariko hari iby’ibanza yavuzeho.

Yaje inzara ica ibintu atanga ihumure

Papa yaje mu Rwanda inzara ica ibintu mu bice bya Gikongoro (muri Nyamagabe ya none) no mu tundi duce tw’uburengerazuba bw’igihugu.

Inzara yari yatewe by’umwihariko n’ibihe byahindutse ariko na none n’ubukungu bw’igihugu butari bwifashe neza dore ko hari hashize umwaka ikawa, igihingwa cyinjirizaga u Rwanda amafaranga menshi kimanuriwe ibiciro, ibyo byatumye hitabazwa inkunga z’amahanga ariko zaje aba mbere bahazahariye.

Papa ayo makuru yaje ayazi, maze agikandagira ku butaka bw’u Rwanda abiheraho agira ati “mu ruzinduko rwanjye, nifatanyije n’imbaga y’abanyarwanda ariko by’umwihariko abababaye. Ndabizi ko ikibazo cy’ibiribwa bike cyazahaje igice cy’igihugu mu minsi ishize ndetse mu duce tumwe na tumwe bitera impfu.”

“Neretse Imana abazize iyo nzara, nihanganishije imiryango yagizweho ingaruka, nsabye ko abo bayizize batishoboye bafashwa.Twese dufatanye dusabe Imana we mugenga w’isi n’ijuru guha buri wese ikimutunga buri munsi. Turazirikana kandi ingufu n’ingamba zashyizweho n’abanyarwanda zo kwita ku butaka bwabo. Muri make, umurage wabo ni ubu butaka buvaho ikibatunga.”

Kuri uwo munsi wa mbere kandi Papa yasabye abakirisitu n’abayobozi ba Kiliziya kurushaho kwegerana, asaba abihayimana cyane cyane kwivugurura ngo bahangane n’ibihe isi yari igezemo. Yavuze ko icyamuzanye ari ‘Ukuganira no gutangaza amahoro.”

I Muhanga yasabiye abari imfungwa

Ku wa Gatandatu Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo II yerekeje mu majyepfo y’u Rwanda, i Mbare mu Karere ka Muhanga muri diyosezi ya Kabgayi aho yaturiye igitambo cya Misa.

Mu ijambo rito yahavugiye, yasabiye umugisha abagore ngo Imana ibabe hafi mu nshingano bafite nk’imitima y’ingo zabo.

Muri iyi Diyosezi yitiriwe Umubyeyi Makulata, Papa yasabye abakirisitu guhora biragiza Ijambo ry’Imana kandi abasaba no kugeza ubutumwa bwe ku mbohe ziri muri gereza.

Uyu munsi Papa yatanze ubusaseridoti ku badiyakoni 32 barimo Musenyeri wa Diyosezi ya Kibungo uriho ubu Kambanda Antoine na Musenyeri wa Diyosezi ya Ruhengeri Vincent Harolimana.

Ku Cyumweru tariki ya 9 Nzeli 1990 mbere yo gusoza uruzinduko rwe mu Rwanda, Papa Yohani Pawulo II yasomeye Misa abanyarwanda mu gishanga cya Nyandungu i Kigali ubu hazwi nko kuri 12.

Agitangira gusobanura ivanjili, Papa yashimiye abakirisitu baje kwifatanya nawe mu gitambo cya Misa, maze avuga mu Kinyarwanda ati “Imana Ibarinde”.

Uwo munsi yigishije ku isomo ryo kubaha ababyeyi. Papa yavuze ko abana bakwiye kubaha ababyeyi babo, avuga ko ababyeyi batabayeho n’abana ubwabo batabaho. Ati “Ni ku bw’urukundo rwabo, ni ku bw’umurava wabo tugomba kubashimira”.

Papa aza mu Rwanda, hari abanyeshuri bari baragiye bamwandikira bamwifuriza ikaze mu Rwanda banamusezeranya gufatanya nawe.

Yavuze ko yabyishimiye cyane kuko bamugaragarije ko bafite inyota yo kwiga, ariko ababazwa n’ko hari abadafite ubushobozi bwo kwiga.

Ati “Abanyeshuri b’abanyarwanda berekanye ko bafite inyota yo kumenya, harimo abadafite ubushobozi bwo kumara iyo nyota kubera ibibazo by’ubushobozi. Hari n’abagaragaza ko bayobywa n’imyigishirize y’amadini mu gihugu, babyeyi b’abakirisitu, nimwe mukwiye kubera urumuri abana banyu. Nimwe bigisha ba mbere b’abana banyu.”

Asuhuza imbaga y'abakirisitu i Mbare

Papa yasabye urubyiruko kwirinda ubusambanyi

I Nyandungu Papa yasabye ababyeyi kuba hafi y’abana babo, babigisha urukundo n’inzira nziza ngo bazavemo abantu bazima. Yasabye abashakanye kuba umwe bakabana mu rukundo ngo kuko umugore ari umutima umugabo akaba umwugariro.

Papa yagarutse ku cyorezo cya SIDA cyari kimaze iminsi kivumbuwe ku isi, asaba ababyeyi kwigisha neza abana babo ko ubusambanyi atari inzira y’umuntu muzima.

Ati “Umuryango muzima ni ufasha abana bawo kwimenya no kugenzura ibitsina byabo ntibishore mu muco utari uwa kimuntu w’ubusambanyi.”

Icyakora Papa yasabye abanyarwanda kudaha akato abanduye Vurusi itera SIDA, asaba ko ahubwo bafashwa bakerekwa urukundo, ati“Imyitwarire itandukanye ya muntu igira uruhare mu ikwirakwizwa ry’iyo ndwara cyane cyane imyitwarire itari myiza. Ni ngombwa gufasha abayirwaye, tubitaho kandi tubereka urukundo.”

Uwo munsi yasoje isengesho rye asengera abafite ibibazo byose mu gihugu ati “Mana turagusaba ngo ufashe ababaye, ababuze amafaranga, abatari kubasha kujya ku ishuri. Mana tukweretse abashomeri, abarwayi […] Dusengeye abafite inzara muri iki gihugu, impunzi n’abavuye mu byabo.”

Tariki ya 8 Nzeli kandi Papa yahuye n’itsinda rya bamwe mu bakozi ba Leta kuri Stade y’i Nyamirambo. Mu ijambo yagejeje kuri abo bakozi, yabibukije ko ari indorerezi n’abayobzi ba rubanda, ko bakwiye kubera abandi urugero bakora icyiza.

Papa yavuze ko abakirisitu batabujijwe kujya muri politiki, ahubwo ko ari ngombwa kugirango no muri politiki imigire myiza ihagaragare.

Ati “Abizera nabo bagomba kugaragara muri politiki, ni ukuvuga mu buryo butandukanye haba mu bukungu, mu buyobozi, mu bucamanza, mu buzima rusange, mu muco bifite intego yo guteza imbere ineza rusange. Ni ukugirango indangagaciro za gikirisitu zigaragare mu biganiro bigena ahazaza h’igihugu.”

Yavuze ko kugirango itorero rigaragaze ko ryakuze rigomba kugira abatagatifu ndetse ahishura ko yizeye ko u Rwanda ruzabona abatagatifu vuba.

Ati “Kugira abatagatifu ntawe byaremewe wenyine, [...] Umuvugizi wanyu yavuze kubyo kugira abatagatifu b’abanyarwanda, nanjye nicyo cyifuzo gikomeye, ndabyizeye.”

Papa Yohani Pawulo II avuye mu Rwanda, uruzinduko rwe yarukomereje i Yamoussoukro muri Côte d’Ivoire.

Papa ashyikiriza igikombe ikipe ya Panthere Noir mu irushanwa ryari ryamwitiriwe
Yatanze isakaramentu ry'ubusaseridoti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza