00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Africa Haguruka’ igiye kongera kuba hifashishijwe ikoranabuhanga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 Nyakanga 2021 saa 05:31
Yasuwe :
0 0

Igiterane cy’Ububyutse cya ‘‘Africa Haguruka Urabagirane’’ gihuriza hamwe abantu b’ingeri zose mu ivugabutumwa kigiye kuba ku nshuro ya 22, nk’uko byagenze umwaka ushize kibe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iki gikorwa ubusanzwe gitegurwa n’Umuryango Authentic Word Ministries n’amatorero ya Zion Temple Celebration Center giteganijwe kuva ku cyumweru tariki 11 kugera ku wa 18 Nyakanga 2021.

“Africa Haguruka” uyu mwaka izibanda ku ijambo riboneka muri Bibiliya, mu Gitabo cya Ezekiyeli 37:1-10. Insanganyamatsiko yacyo igira iti “Afurika akira umuyaga w’impinduka nziza”.

Mu iki gikorwa haba ibiterane, gutanga inyigisho, ibiganiro cyangwa guhuza abantu baturutse mu bihugu bitandukanye, byose bigamije kuzamura iterambere rya Afurika no guhembura abawutuye binyuze mu gusobanukirwa umugambi Imana ifitiye uyu mugabane no kuwugenderamo.

Apôtre Dr Paul Gitwaza watangije iki gikorwa yemera ko Imana ifitiye Afurika n’abaturage bayo basaga miliyali 1 na miliyoni 200 umugambi mwiza n’amasezerano akomeye bakwiriye gusingira.

Ati “Africa Haguruka rero ni urubuga aho Abanyafurika n’inshuti zabo bahura ngo baganire, basengane kandi bige icyo Imana ivuga ku Mugabane wa Afurika maze babashe kuzana impinduka nziza mu mibereho y’abatuye uyu mugabane, banamamaza ubutumwa bwiza bwa Kirisitu.”

Africa Haguruka ya 2021 izaba mu buryo bw’iyakure kubera icyorezo cya COVID-19, izatangirwamo inyigisho ku miryango, uburezi n’ubuyobozi. Mu minsi umunani y’igiterane kandi hazigwa n’uburyo Afurika ikeneye ubucuruzi buzana iterambere kandi bwubahisha Imana.

Inzobere n’abakozi b’Imana bazajya batanga ibiganiro bizajya bisozwa n’ibihe byo guhimbaza no kuramya Imana ndetse hatangwe n’ijambo ry’ububyutse. Hazabamo na Gahunda y’urubyiruko izwi nka Youth Arise, aho abasore n’inkumi bazaganira uko bahaguruka mu nzego z’iterambere no mu kubaha Imana.

Iki giterane kizaca kuri YouTube na Facebook kikananyuzwa kuri Authentic TV, igaragara kuri shene ya 111 kuri StarTimes ndetse no kuri Canal + kuri shene ya 384. Kizananyuzwa kuri Radio Authentic n’amaradiyo y’abaturage yigenga.

Africa Haguruka yashibutse mu iyerekwa Dr Paul Gitwaza uyobora Itorero Zion Temple Celebration Center yagize mu 2000, rigamije kuzamura iterambere ry’Umugabane wa Afurika no guhembura abawutuye binyuze mu ijambo ry’Imana.

Dr Paul Gitwaza watangije iki gikorwa cya Africa Haguruka Urabagirane yavuze ko muri iki gihe igikwiye guhabwa agaciro ari ubuzima n’umutekano by’abantu.

Apôtre Dr Paul Gitwaza yavuze ko Imana ifitiye Afurika n’abaturage bayo basaga miliyali 1 na miliyoni 200 umugambi mwiza
Africa Haguruka yashibutse mu iyerekwa Dr Paul Gitwaza uyobora Itorero Zion Temple Celebration Center yagize mu 2000
Mu bihe bisanzwe iki giterane kibera muri IPRC Kicukiro
Africa Haguruka ni igiterane gifasha abakirisitu baturutse impande zose guhembuka mu buryo bw'umwuka n'umubiri
‘Africa Haguruka’ igiye kongera kuba hifashishijwe ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .