Mu bahawe inshingano harimo Pasiteri Nsabayesu Aimable wigisha umuziki ku Nyundo wahawe kuyobora Ururembo rwa Gihundwe mu gihe Pasiteri Uwambaje Emmanuel yoherejwe mu Rurembo rwa Rubavu.
Abashumba bashya bashyizweho nyuma y’amezi abiri hakozwe impinduka mu Ndembo zigize ADEPR. Ku wa 23 Ukuboza 2020 ni bwo ubuyobozi bw’itorero bwatangaje ikurwaho ry’amatorero y’uturere yari asanzwe ari 30 ndetse indembo zari zisanzwe ari eshanu ziraseswa, hashyirwaho icyenda.
Ni icyemezo cyafashwe gishingiye ku ibaruwa y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, ishyiraho Komite nshya y’Inzibacyuho muri ADEPR ifite inshingano zo kuvugurura iri torero mu ngeri zitandukanye z’imiyoborere.
Aya mavugurura agomba gukorwa mu miyoborere, amategeko, inzego z’imiyoborere ndetse n’inzego z’imirimo, imikoranire n’imikorere muri ADEPR no kwemeza no gushyira mu bikorwa amavugurura muri ADEPR.
Mu itangazo ryasinyweho n’Umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, kuri uyu wa 21 Gashyantare 2021, rivuga ko Komite y’Inzibacyuho yashyizeho abashumba bashya.
Abashyizweho biganjemo abakiri bato mu myaka ugereranyije n’abasanzwe bajya muri iyi myanya kuva mu myaka yo hambere.
Pasiteri Nsabayesu Aimable wahawe kuyobora Ururembo rwa Gihundwe aho yabaye by’igihe kirekire, yari asanzwe ayobora Paruwasi ya Kacyiru mu bakoresha indimi z’amahanga.
Asanzwe ari Impuguke mu byerekeye Muzika akaba ari n’umwe mu bategura bakanatanga amasomo mu mashuri ya Muzika harimo irya Nyundo rikorera i Muhanga. Mu myaka yo hambere yanabaye Umutoza wa Korali Bethania, yashinzwe bwa mbere muri ADEPR, ibarizwa i Gihundwe aho yoherejwe kuyobora.
Mu bandi bahawe inshingano harimo Pasiteri Uwambaje Emmanuel woherejwe mu Rurembo rwa ADEPR Rubavu. Uyu mugabo yamenyekanye cyane abarizwa muri ADEPR Gatsata mbere yo kwimukira i Nyarugenge aho yavuye ajya kwiga Icyiciro cya Gatatu cya kaminuza (Masters) mu bijyanye na Théologie yakuye mu Bubiligi.
abashumba bahawe kuyobora indembo nshya za ADEPR:
Ururembo rwa Kigali: Rugizwe n’iryahoze ari Itorero ry’Akarere rya Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro: Pasteur Rurangwa Valentin
Ururembo rwa Gicumbi: Rugizwe n’iryahoze ari Itorero ry’Akarere rya Gicumbi na Rulindo: Pasteur Habyarimana Vedaste
Ururembo rwa Muhoza: Rugizwe n’iryahoze ari Itorero ry’Akarere rya Musanze, Burera na Gakenke: Pasteur Safari Wilson
Ururembo rwa Gihundwe: Rugizwe n’iryahoze ari Itorero ry’Akarere rya Nyamasheke, Karongi na Rusizi: Pasteur Nsabayesu Aimable
Ururembo rwa Huye: Rugizwe n’iryahoze ari Itorero ry’Akarere rya Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru: Pasteur Ndayishimiye Tharcisse
Ururembo rwa Rubavu: Rugizwe n’iryahoze ari Itorero ry’Akarere rya Rubavu, Rutsiro, Ngororero na Nyabihu: Pasteur Uwambaje Emmanuel
Ururembo rwa Ngoma: Rugizwe n’iryahoze ari Itorero ry’Akarere rya Kirehe, Rwamagana, Ngoma na Bugesera: Pasteur Kananga Emmanuel
Ururembo rwa Nyagatare: Rugizwe n’iryahoze ari Itorero ry’Akarere rya Nyagatare, Gatsibo na Kayonza: Pasteur Bizimana Jean Baptiste
Ururembo rwa Nyabisindu: Rugizwe n’iryahoze ari Itorero ry’Akarere rya Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza: Pasteur Nimuragire Jean Marie Vianney
Impinduka zakomeje nyuma y’induru z’urudaca zatangiye mu myaka isaga umunani ishize, zaje guhoshwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyiborere, RGB, rwashyizeho komite y’inzibacyuho.
Kuva ku wa 8 Ukwakira 2020, ADEPR iyobowe na Pasiteri Ndayizeye Isaïe; yungirijwe na Pasiteri Rutagarama Eugène; Umuyobozi Nshingwabikorwa, Pasiteri Budigiri Herman; Umuyobozi ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga, Umuhoza Aurélie n’Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi, Gatesi Vestine.
Ni komite yiganjemo abakiri bato kandi yitezweho kugarura umwuka mwiza mu bakirisitu cyane ko bamaze igihe babona itorero riri mu bibazo bidashira ahanini bishingiye ku mategeko ajenjetse.
ADEPR imaze imyaka isaga 81 ikorera ku butaka bw’u Rwanda; yareze benshi baracuka, ubu abayoboke bayo barenga miliyoni ebyiri mu gihugu.




Reba indirimbo “Umbe hafi”, Pasiteri Nsabayesu Aimable n’umuryango we baheruka gusubiramo
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!