Abayobozi bagera kuri 700 bitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu (Amafoto)

Yanditswe na Habimana James
Kuya 12 Mutarama 2020 saa 10:59
Yasuwe :
0 0

Abayobozi muri Guverinoma, abikorera ku giti cyabo, abagize sosiyete sivile n’inshuti z’u Rwanda zavuye mu bihugu bigera ku 10, kuri iki Cyumweru bateraniye muri Kigali Convention Centre mu masengesho yo gusengera igihugu azwi nka National Prayer Breakfast.

Aya masengesho yitabiriwe n’abagera kuri 700, abaye mu gihe u Rwanda rusoje icyerekezo 2020 cy’iterambere, no gutangiza icyerekezo 2050.

Ategurwa n’Umuryango, Rwanda Leaders Fellowship, akaba afite insanganyamatsiko igira iti “Imiyoborere Izana Impinduka:Kwishimira aho tugeze-Dutegura ejo hahaza.”

Aya masengesho yatangijwe mu 1995 agamije gushyira hamwe abayobozi bakuru mu kwiyegereza Imana, bagasangira, hakabaho gusengera igihugu n’abayobozi bacyo ndetse bagasangira ijambo ry’Imana.

Ku nshuro ya mbere yabereye muri Hotel Hotel des Mille Collines tariki 1 Nzeri 1995, kuva icyo gihe iki gikorwa kitabirwa n’abayobozi batandukanye n’abandi.

Ay’uyu mwaka azaba ari ayo gushimira ibyo Imana yakoreye Igihugu ariko no gusengera abayobozi bacyo bagashyirwa mu maboko y’Imana.

Aya masengesho abaye ahurirana kandi n’igihe u Rwanda rurimo kwishimira ibyo rwagezeho mu cyerekezo 2020 rwari rwarihaye no gutangira icyerekezo 2020.

Hagendewe kuri iyi nsanganyamatsiko, aya masengesho afite intego yo kureba ibyakozwe no gushimira urugendo rwagenzwe, ariko no kureba aho baganisha igihugu.

Agamije kandi kugira umuco wo gushimira bitari gusa Imana ahubwo n’abo yakoresheje ngo babe bagejeje aho igihugu kiri uyu munsi, kwiga ibyakozwe n’indangagaciro z’Imana yashyize mu bantu, ibi bigafasha kubaha inzira nziza yo gukomeza imbere.

Mu masengesho y’umwaka ushize, Perezida Kagame yavuze ko bidakwiye ko umuyobozi abaho neza mu gihe abo areberera bafite ibibazo, ashimangira ko biteye isoni kumubona ashyiriye Imana abaturage yamuhaye kuyobora barwaye bwaki.

Yagize ati “Njye rwose mpora mfite impungenge ku kuzashorera abantu barwaye bwaki, bashonje, bameze nabi nkavuga nti ‘Mana ng’aba abantu bawe wanshinze’. Ntabwo umutima wanjye ujyanye na byo. Numva bidakwiye. Kugira ngo utazashorera abantu bameze batyo, ikintu cya mbere ni uko buri muyobozi bikwiye kumutera isoni. Mugomba kugira isoni. Iyo wemera indangagaciro ukazibura bikwiriye kugutera isoni.”

Yakomeje avuga ko iterambere rirambye rikwiye gushingira ku ndangagaciro y’imikorere hagati y’abayobozi n’abayoborwa.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa (ibumoso) ni umwe mu bitabiriye
Umujyanama wa Perezida mu by'umutekano, Gen James Kabarebe (ibumoso) mu masengesho yo gusengera igihugu azwi nka National Prayer Breakfast.
Mufti w'u Rwanda, Salim Hitimana (ibumoso) yitabiriye National Prayer Breakfast
Rev. Karuranga Ephraim, Umuvugizi wa ADEPR na we yitabiriye amasengesho yo gusabira igihugu
Abasaga 700 bitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente (ibumoso) aganira mbere y'umuhango wo gusengera igihugu
Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin ni umwe mu bitabiriye National Prayer Breakfast
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase (iburyo) , ni umwe mu bitabiriye
Habanje indirimbo zo guhimbaza Imana
Bashimye Imana mu mbyino za Kinyarwanda

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza