00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobora amadini ntibumva kimwe itegeko ryemerera umugore gukuramo inda

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 22 Gicurasi 2021 saa 04:06
Yasuwe :
0 0

Abayobora amadini n’amatorera ntibumva kimwe uburyo basobanurira abakirisitu ibijyanye n’itegeko ryemerera abagore n’abakobwa gukuramo inda.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gicurasi 2021 nyuma yo guhugurwa na HDI ku itegeko ryemerera abagore n’abakobwa gukurirwamo inda kwa muganga ku muntu wujuje ibyo amategeko ateganya.

Impuguke mu buzima bw’imyororkere zitangaza ko buri mwaka abagore bagera ku bihumbi 17 bahura n’ingaruka zo gukuramo inda mu buryo bwa magendu aho bakirwa mu bitaro n’amavuriro ngo bahabwe serivisi y’ubutabazi bwihuse.

Ubusanzwe itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda mu ngingo yaryo 125, ivuga ko kutaryozwa icyaha cyo gukuramo inda bibaho iyo byakozwe kubera impamvu zirimo kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, kuba uwakuriwemo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato, kuba yaratewe inda n’uwo bafitanye isano rya hafi kugera ku gisanira cya kabiri, kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.

Uko abanyamadini bafata iri tegeko

Abayobora amadini n’amatorero baganiriye na IGIHE hari abavuze ko badashobora kujya imbere y’abakirisitu ngo babasobanurire ibijyanye n’iri tegeko kabone nubwo ritemerera buri wese gukuramo inda.

Bavuze ko uburyo ubwo aribwo bwose bwakoreshwa mu gukuriramo umuntu inda nk’abakirisitu batabwemera gusa bakavuga ko na none batazarwanya gahunda za Leta ariko ko batazabyigisha mu madini n’amatorero yabo.

Hari abandi bavuze ko iri tegeko kuryigisha abakirisitu ntacyo bitwaye ngo kuko impamvu izi nda zikurwamo haba hagamije kuramira ubuzima bwa wa wundi wayitwaye byashobokaga ko yamuhitana, bakavuga ko bijyanye n’iterambere isi igezemo kubyigisha ntacyo bitwaye.

Umushumba w’itorero Vivante Paruwasi ya Kayonza, Rev Kareramanzi Callixte, yavuze ko bashingiye ku myizerere yabo ku bw’ijambo ry’Imana rigaragaza ko gukuramo inda ari icyaha ibi ngo bikaba aribyo agenderaho atakwigishiriza mu itorero rye iri tegeko.

Ati “ Nkanjye ku giti cyanjye numvise ntabyigisha ariko undi bitewe n’imyizerere ye ashobora kubyigisha gusa njye sinahagarara hariya ngo mbyigishe.”

Yavuze ko ashobora kwifashisha ubundi buryo bwo kwigisha no guhugura abakirisitu be, akabigisha uburyo bashobora kwirinda no gukurikiza amategeo y’Imana. Uwo binaniye ngo yamwohereza mu buyobozi bwite bwa Leta akaba aribwo bumufasha ariko we atabigizemo uruhare.

Ku ruhande rwa Pasiteri Mudaheranwa Félix uyobora ADEPR mu Mujyi wa Kayonza we asanga iri tegeko kuryigisha ntacyo bitwaye ngo kuko rigamije gutabara ubuzima bw’abanyarwanda.

Ati “ Nk’umuyendini hari icyo nzafasha abo nyoboye nyuma yo kurisobanukirwa, gukuramo inda birashoboka igihe bibangamiye ubuzima bw’umuntu, igihe uburyo yayitwayemo buteje ikibazo, abakirisitu tuzabafasha kubasobanurira kuko si buri wese uyikurirwamo.”

Pasiteri Mudaheranwa yavuze ko Leta y’u Rwanda itemerera abantu gukuramo inda kandi ari nako nabo babyemera nk’abakirisitu kuko ari icyaha akavuga ko kuba hari itegeko rishobora kurengera umuntu wari ugiye gutwita iyo nda ikaba yanamuvutsa ubuzima badashobora kubirwanya.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harelimana Jean Damascene, we avuga ko kuba umuntu atabikora bidakuraho kuba abizi neza yanabihuguriwe.

Yavuze ko icyo basaba abanyamadini ari ukutavuguruza itegeko ngo babe babuza abakirisitu babo kugana ibitaro mu gihe bakeneye iyi serivisi kandi bujuje ibisabwa, yavuze ko ikigamijwe ari ugutuma umunyarwanda ahabwa ubuvuzi bwizewe kandi agakomeza kugira ubuzima bwiza.

Rev Kareramanzi Callixte uyobora Vivante yavuze ko guhagarara imbere y'abakirisitu akabasobanurira iri tegeko atapfa kubikora
Pasiteri Mudaheranwa uyobora ADEPR mu Mujyi wa Kayonza yavuze ko kwigisha abakirisitu iri tegeko ntacyo bitwaye
Abayobora amadini n'amatorero bitabiriye aya mahugurwa y'umunsi umwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .