Abakiristu Gatolika basabwe kurangwa n’urukundo no gufashanya mu gisibo

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 17 Gashyantare 2021 saa 05:40
Yasuwe :
0 0

Arkiyepisikopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko mu bihe Abakiristu Gatolika binjiye mu Gisibo bakwiye kwitwararika bakarangwa no gusenga, gusiba n’ibikorwa by’urukundo.

Kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gashyantare 2021, ari wo wa gatatu bita uwa ‘Gatatu w’Ivu’, Abakiristu Gatolika batangiye igihe kidasanzwe, aricyo gihe cy’Igisibo.

Igisibo ni urugendo rw’iminsi mirongo ine abakiristu bakora bazirikana ya myaka mirongo ine umuryango w’Imana wamaze mu rugendo uva mu bucakara bwa Misiri ugana mu gihugu Imana yari yabasezeranyije.

Urwo rugendo rw’iminsi mirongo ine abakiristu barukora bazirikana iminsi mirongo ine Yezu yamaze mu butayu asiba kandi asenga.

Musenyeri Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko muri ibi bihe abakiristu bakwiye kuzirikana gusenga kuko aricyo gikorwa cy’ibanze kibahuza n’Imana kandi kikabahuza n’urumuri arirwo mbaraga zihesha Imana ikuzo.

Yagize ati “Ni igihe cyo kongera umwanya wo gusabana n’Imana. Twegere Imana, dushimire Nyagasani ibyo adukorera, tumwitwareho aho twamutengushye, twamucumuye, twakoresheje nabi ibyo yaduhaye. Kumusingiza dusingiza ikuzo rye uko bikwiye kandi uko urukundo rwacu dukunda Imana rwiyongera ni nako n’isengesho rirushaho kutubangukira.”

Cardinal Kambanda yavuze kandi ko igisibo ari igihe cyo kwibohora ku migozi izirika abakiristu ikababuza gusabana n’Imana ndetse no gusiba kurya aribyo bivuze ukwigomwa.

Ati “Inda ni ikimenyetso cyo kwikunda. Mu kwikunda, mu gukunda ibyacu kurusha iby’Imana, umururumba, ubuhemu byose bikubiye muri iki kimenyetso cy’inda. Gusiba kurya bihagarariye kwitsinda ngo twibohore kuri iyi rukuruzi y’inda, ibintu no kwikunda.”

Yavuze kandi ko muri ibi bihe bya COVID-19, yahungabanye ibintu byinshi, abakiristu basabwa kwemera gusaranganya bike bafite kugira ngo bakize benshi.

Yavuze ko ku mukiristu gusiba abikora atagambiriye ikuzo ritangwa n’Isi, kuko iryo kuzo rirangirana n’iminsi, ahubwo bakabikora mu kwicisha bugufi kugira ngo Imana abe ariyo ikuzwa yonyine.

By’umwihariko urugendo umukristu agomba gukora, ni urugendo rwo kuva mu bucakara n’umwijima by’icyaha agana urumuri rw’ubutungane kandi urwo rumuri nta rundi, ni Yezu.

Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko muri ibi bihe abakiristu bakwiye kuzirikana gusenga kuko aricyo gikorwa cy’ibanze kibahuza n’Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .