Abakirisitu bo kwa Bishop Rugagi bageze ku rusengero basanga rudadiye

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 18 Gashyantare 2018 saa 01:27
Yasuwe :
0 0

Abakirisitu bo muri Redeemed Gospel Church iyoborwa na Bishop Rugagi Innocent bageze ku rusengero ntibaterana nyuma yo gusanga ruriho ingufuri, basabwa gusiga imyirondoro yabo ngo bazamenyeshwe igihe amateraniro azasubukurirwa.

Urusengero rwa Redeemed Gospel ruherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati rwafunzwe n’Akarere ka Nyarugenge ku mugoroba wo ku wa 12 Gashyantare 2018 kubera urusaku bivugwa ko ruteza. Rwaje gukomorerwa ku wa Gatatu ariko rwongera gushyirwaho ingufuri ku mugoroba wo mu ijoro ryacyeye.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 18 Gashyantare 2018, ubwo abakirisitu bari bagiye mu materaniro ya saa 8:30 ageza saa saba z’amanywa nk’ibisanzwe babujijwe kwinjiramo.

Abantu bashyiriweho kubamenyesha iby’izo mpinduka babasabye imyirondoro yabo na nimero za telefone ngo bazabamenyeshe igihe ikibazo kizaba cyakemutse.

Bishop Rugagi yandikiwe mu Ukuboza 2017 n’Akarere ka Nyarugenge asabwa kwimurira ibikorwa bye ahandi kuko aho urusengero rwubatse hatajyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi. Ruherereye hagati y’inyubako ya MIC n’iya Rubangura zikorerwamo ibikorwa by’ubushabitsi.

Akarere ka Nyarugenge kavuze ko icyemezo ari uko urusengero rwajyanwa ahandi.
Bishop Rugagi yatangarije IGIHE ko mu ntangiriro z’iki cyumweru yari yafungiwe mu buryo butunguranye atabimenyeshejwe. Yanahakanye amakuru y’uko agiye kwimurira itorero mu Karere ka Rwamagana.

Ku bijyanye n’urusaku yarezwe n’umuturanyi we w’Umuhinde, Bishop Rugagi yavuze ko yaguze ibikoresho bituma nta rusaku rusohoka ‘soundproof’ bya miliyoni 6,7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu nama yahuje Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc), Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) n’abayobozi b’amadini n’amatorero yo mu Mujyi wa Kigali, Minisitiri, Francis Kaboneka, yihanangirije Bishop Rugagi ku rusaku ruturuka mu rusengero rwe amubwira ko adakwiye kongera gukora iryo kosa.

Urusengero rwa Bishop Rugagi rufunzwe mu gihe abakirisitu be bari mu giterane cy’iminsi 77 cyahawe izina rya Habwa’’ kiba buri munsi nimugoroba.

Abakirisitu bageze ku rusengero basanga harafunze
Umwe mu bakirisitu yuzuza imyirondoro ye ku ikarita kugira ngo azamenyeshwe indi tariki y'amateraniro
Akarere ka Nyarugenge kafunze urusengero rwa Bishop Rugagi
Bishop Rugagi yasabwe kwimurira ahandi ibikorwa by'uru rusengero rwe
Nta n'inyoni itamba ku rusengero rwa Bishop Rugagi mu Mujyi rwagati

Amafoto: Ibyishimo.com


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza