Urusengero rwa Pasiteri wamamaye agera agatimba abakobwa badashaka guhera ku ishyiga rwafunzwe

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 13 Nzeri 2017 saa 07:38
Yasuwe :
0 0

Impera z’umwaka ushize zasize Pasiteri Uciyimihigo Xavier yamamaye muri Kigali, kubera agashya yadukanye mu kwigisha kwe, akagobekamo no kwambika agatimba abakobwa batarabona abagabo, bakizera ko bizabahesha kubabona vuba bagakora ubukwe nk’uko bizeraga ubuhanuzi bwe.

Urusengero rw’Itorero ‘Umurage w’Abera Silowamu’ ruri ku Kinamba mu Murenge wa Kacyiru, Akarere ka Gasabo, abarugezemo batangazwa n’ako gashya ko kwambika agatimba abakobwa mirongo, Pasiteri Uciyimihigo Xavier, akabizeza ko bagiye kubona abagabo. Yaje no kuvuga ko n’abasore bakuze agiye kuzabagera amakositimu, ariko ishyirwa mu bikorwa ryabyo ntiryigeze rivugwa.

Uru rusengero abaruvuga barubonaga nk’uruhanura ubukwe mu kwemera kwa bamwe, kuri uyu wa Gatatu rwafungiwe imiryango mu mukwabo Umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA) kirimo mu kwirukana abakorera mu gishanga bitemewe.

Ibikorwa by’abaturage biri mu bishanga byafunzwe ku ngufu nyuma yo gusabwa kubihakura bakinangira nk’uko inzego za leta zibivuga.

Ahagana saa saba z’amanywa, izo nzego zageze kuri uru rusengero zisanga abakirisitu na Pasiteri wa Uciyimihigo barimirije amasengesho y’igihe kirekire barimo.

Nyuma yo gusobanurirwa neza, ubuyobozi bwamusabye bunatebya gusubira mu rusengero agasengera abakirisitu isengesho risoza amateraniro ndetse akanasenga kugira ngo abone aho gukorera mu gihe cya vuba, kuko gufunga ibyo bikorwa nta marangamutima yari arimo kuko benebyo bari barategujwe.

Pasiteri Uciyimihigo Xavier yaje kwemera ariko ubona mu maso yijimye, asubiramo barasenga, ubundi abakirisitu batangira gusohora intebe mu rusengero ngo rufungwe nk’uko byakozwe ahari ibindi bikorwa.

Intebe zasohowe hafi ya zose ariko nyuma bababwira ko bashatse bazigumishamo kuko batari bateguye aho kuzishyira, bamenyeshwa ko nibahabona bazamenyesha ubuyobozi bukabakingurira bakazimura nk’uko n’abandi bose bafungiwe bizakorwa.

Umuyobozi wa REMA, Eng. Collette Ruhamya, yatangaje ko iki gikorwa kigamije gutanga ubutumwa ko kubaka mu bishanga no gukorerayo ibindi bikorwa bitemewe kandi ko nta muntu uri hejuru y’amategeko.

Yagize ati “Mu by’ukuri intego ni ukugira ngo dutange ubutumwa abantu bose bamenye ko ibyo babwirwa atari imikino. Kubaka mu bishanga, gukorayo ibikorwa bidakwiriye ntibyemewe kandi nta muntu uri hejuru y’amategeko.”

Pasiteri Uciyimihigo Xavier yahoze mu itorero rya AEBR arivamo ajya muri Patmos of Faith Church naho avamo ajya gushinga irye “Umurage w’Abera Silowamu” ryamenyekanye cyane i Kigali yambika abakobwa agatimba abizeza ko ubuhanuzi bwe bumwereka ko bazahita babona abagabo.

Pasiteri Uciyimihigo Xavier yambika abakobwa agatimba gakozwe muri supanet nk'ubuhanuzi bw'ubukwe bwihuse
Abambikwaga agatimba bitwaraga nk'abageni bashyingiwe
Abakirisitu b'Urusengero rw’Itorero ‘Umurage w’Abera Silowamu’ bari mu masengesho ubwo ubuyobozi bwazaga gushyiraho ingufuri
Pasiteri Uciyimihigo Xavier nyuma yo kubwirwa ko urusengero rwe rufunzwe
Bategetswe gusohora intebe urusengero rugafungwa
Kuko intebe ntaho bari bateguye kuzerekeza badohorewe ngo bazinjize, nibabona ahandi bazerekeza bazasabe ubuyobozi bubafungurire bazikuremo
Umuyobozi wa REMA, Eng. Collette Ruhamya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza