Umuyobozi w’Itorero Inkuru Nziza wavuzweho kwikinisha yegujwe

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 4 Kamena 2018 saa 02:38
Yasuwe :
0 0

Inama y’inteko rusange y’Itorero Inkuru Nziza yafashe icyemezo cyo kweguza uwari umuvugizi waryo nyuma y’umwuka utari mwiza wakongejwe na video imugaragaza yikinisha.

Mu ntangiriro za 2017 ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye video igaragaza umuvugizi w’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, Ngaboyisonga Théoneste, yikinisha, umwuka utari mwiza wahise utangira gututumba mu itorero ndetse ricikamo ibice.

Mu nama y’inteko rusange yateraniye i Kigali tariki ya mbere n’iya kabiri Kamena 2018, ikitabirwa n’abanyamuryango 54 muri 57 abagera kuri 2/3 batoye ko Ngaboyisonga yeguzwa, agasimburwa n’umuvugizi wungirije Pasiteri Ngendahayo Juvenal.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Pasiteri Ngendahayo yavuze ko yagiriwe icyizere n’abari bayitabiriye, akaba agiye guhangana n’ibibazo biri muri iri Torero.

Yagize ati “Inama yeguje Ngaboyisonga ntiyari ayirimo yari yampaye uburenganzira bwo kuyiyobora kubera ngo ngo yari arwaye, ansaba ko nayiyobora nkurikije amategeko Itorero rigenderaho.”

Yakomeje avuga ko ku murongo w’ibyongwa ku isonga hari ikibazo kijyanye n’umwuka utari mwiza mu Itorero. Ati “Ubwo twigaga ku bibazo biri mu itorero bijyanye n’umwuka utari mwiza hamwe no gucikamo ibice, abitabiriye inama basanze byose byaratewe n’imyitwarire ndetse n’ubuhamya butari bwiza bw’umuvugizi bahitamo kumweguza.”

Yakomeje ati “Inkomoko y’ibibazo byinshi itorero rifite uyu munsi ni ‘video’ yakwirakwijwe hirya no hino igaragaza umuvugizi akora ibintu by’urukozasoni. Mu rwego rwo kugirango Itorero ryongere kugirirwa icyizere 2/3 by’abitabiriye inama bakaba baranzuye ko yakweguzwa[…]namumenyesheje umwanzuro wafatiwe mu nama ambwira ko agiye kubitekerezaho akareba icyo amategeko ateganya.”

Ngendahayo yakomeje avuga ngo nyuma yo kugirirwa icyizere agiye gushyira imbaraga mu kugarura umwuka mwiza n’ubumwe bw’abanyetorero, kureba uburyo amabwiriza n’amategeko ngengamikorere yavugururwa, kugarura icyizere hagati y’itorero n’ubuyobozi bw’Igihugu hamwe no kongera kugirana imikoranire myiza n’abaterankunga.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Pasiteri Ngaboyisonga yavuze ko ibyo kuba yareguye nta nyandiko ibimumenyesha arabona.

Ati “Ibyo bintu ndi kubyumva mu itangazamakuru nta nyandiko yizewe ibivuga ndabona n’inyanzuro y’inama ntayo barampa. Nzagira icyo mbivugaho maze kuyibona.”

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE mu Gushyingo 2017, ubwo yabazwaga kuri iyi video y’urukozasoni, Ngaboyisonga yavuze ko atazi inkomoko y’iyi video, abayikwirakwiza ari ababitemo izindi nyungu.

Inkuru bifitanye isano: Umuyobozi w’Itorero Inkuru Nziza wavuzweho kwikinisha yegujwe

Inkuru bifitanye isano: Umuyobozi w’Itorero Inkuru Nziza yavuze kuri video imugaragaza yikinisha no ku bibazo birivugwamo

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza