Umuvugabutumwa ‘Maman Queen’ yasezeye muri ADEPR ajya gushinga irye torero

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 1 Ukuboza 2017 saa 09:26
Yasuwe :
0 0

Mukeshimana Edith uzwi ku izina rya Maman Queen wari umwarimu mu Itorero rya ADEPR Segeem, yasezeye muri iryo torero ajya gushinga irye mu Karere ka Nyarugenge.

Nyuma y’amezi asaga 11 ahawe inshingano z’ubwarimu muri ADEPR, Mukeshimana Edith yafashe icyemezo cyo kwandikira iri Torero arisezera kubera impamvu z’undi murimo Imana imuhamagariye gukora.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mukeshimana yavuze ko yari amaze igihe kitari gito afite isezerano ry’uko azajya gukora umurimo w’Imana mu Itorero rye bwite.

Yagize ati “Imana yagiye ikoresha abakozi bayo batandukanye bakampanurira ko nzajya gushinga iryanjye Torero kandi mfite n’ibimenyetso byinshi bibyemeza. Mubo yagiye inyuzamo ubwo buhanuzi harimo n’abo twasenganaga muri ADEPR Segeem.”

Avuga ko ashimira byimazeyo ADEPR yamureze mu buryo bw’umwuka.Ati ‘Nabasezeyeho ntacyo bandega kandi nanjye ntacyo mbarega. Ndashimira Itorero nahozemo ryandeze neza ku buryo ubu numva ngeze ku rugero rushyitse ryo gukorera Imana mu buryo bwagutse.”

Mukeshimana yatangaje ko Itorero agiye kuyobora rizaba rifite amahame atandukanye n’aya ADEPR.

Uyu muvugabutumwa wari amaze imyaka isaga 10 mu Itorero rya ADEPR Segeem aho yakoze imirimo itandukanye irimo kuyobora icyumba cy’amasengesho, kuba umudiyakoni kugeza ubwo yahawe inshingano zo kuba Umwarimu mu Ukuboza 2016.

Biteganyijwe ko iri torero ritaramenyekana izina rizaba rifite icyicaro i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.

Mukeshimana Edith yatangaje ko Itorero rye rizaba rifite amahame atandukanye n'aya ADEPR
Mukeshimana Edith yamaze gusezera muri ADEPR ajya gushinga Itorero rye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza