Umupasiteri washinjwaga kwandagaza ADEPR yongeye kugirirwa icyizere n’itorero

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 30 Mutarama 2018 saa 10:39
Yasuwe :
0 0

Pasiteri Mutaganzwa Viateur wahoze ari Umunyamabanga mukuru w’Itorero rya ADEPR rikiyoborwa na Bishop Sibomana Jean na Tom Rwagasana bakaza kumwambura inshingano ashinjwa kwandagaza itorero yongeye kugirirwa icyizere anahabwa kuyobora Paruwasi.

Inteko Rusange ya ADEPR idasanzwe yateranye ku wa 10 Ukwakira 2014, yafashe imyanzuro ko Pasiteri Mutaganzwa Viateur ahagarikwa burundu ku nshingano yarimo guhera kuwa 17 Werurwe 2013 kubera amakosa yagaragaje mu mikorere n’imikoranire na bagenzi be.

Icyo gihe, uwari Umuvugizi wa ADEPR, Bishop Jean Sibomana, yavuze ko Mutaganzwa yagaragaweho kugira uruhare mu byagiye bitangazwa mu bitangazamakuru binyuranye ngo biharabika itorero n’abayobozi baryo.

Mu byo yashinjwaga, harimo kugenda ko umutungo w’itorero ucunzwe nabi, kunenga imyanzuro yafatiwe mu nama zitandukanye harimo n’iyo we ubwe yabaga yashyizeho umukono.

Sibomana yavugaga ko imyiherero itandukanye y’abayobozi b’itorero igamije gusasa inzobe no kunoza imikorere, Mutanganzwa yayivagamo nta cyo avuze ku byo yabonaga bitagenda neza cyangwa ngo abigeze ku nzego zitandukanye zirimo biro nyobozi, inama y’ubuyobozi ndetse n’ inteko rusange.

Icyemezo cyo guhagarika Mutanganzwa cyatowe n’ abantu 58 muri 62 bari bitabiriye inama yari igizwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye za ADEPR.

Mutaganzwa ariko ntiyegeze yemera ibyo ashinjwa byo gusebya itorero kuko mu kiganiro yagiranye na IGIHE icyo gihe yagize ati “Sinakwandagaza itorero ryarandeze.”

Kuva yakwirukanwa, Pasiteri Mutanganzwa nta zindi nshingano yigeze ahabwa kugeza mu cyumweru gishize, yajyaga mu materaniro nk’umukirisitu usanzwe i Huye aho asanzwe atuye.

Mu gihe hashize iminsi iri torero rifite ubuyobozi bushya bw’agateganyo nyuma y’aho abariyoboraga mbere bajyanywe mu nkiko, Pasiteri Mutaganzwa yahawe inshingano mu itorero.

Mu kiganiro na IGIHE ku wa 30 Mutarama 2018, Umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Karuranga Ephrem yagize ati “Mutaganzwa ntabwo yigeze yandagaza itorero kuko byaje kugaragara ko ibyo yavugaga byari ukuri ni biriya bijyanye no gukoresha nabi umutungo w’itorero.”

Yakomeje avuga ko n’inshingano bamwambuye ari iz’umwanya w’ubunyamabanga ariko iz’ubupasiteri yazigumanye.

Ati “Ntiyigeze yamburwa ubupasiteri icyo bari bamwambuye ni umwanya w’ubunyamabanga. Ubu rero twamuhaye inshingano zo kuba Umukuru wa Paruwasi ya Taba mu Karere ka Huye.”

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza