Byabaye nk’amakuru mashya kandi atunguranye mu matwi y’Abanyarwanda, ubusanzwe mu muco wabo bazi ko ibikorwa bya shitani ari ibibi gusa.
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ritanga uburenganzira busesuye bwo gusenga uko umuntu ashaka, ari nacyo RGB iheraho ivuga ko nta cyabuza ayo madini kwemererwa gukorera mu Rwanda.
Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Umuyobozi muri RGB ushinzwe imitwe ya Politiki n’imiryango ishingiye ku madini, Aime Barihuta Haba yagize ati “Babibuzwa se kubera iki? Buri muntu afite uburenganzira bwo gusenga icyo ashaka, wowe ni wowe ureba ukavuga ngo nsenga iki, ureba niwe uvuga ngo njye nsenga iki ni iki, undi akavuga ngo iki ni shitani bitewe n’imyememerere ye.”
Byatumye IGIHE iganira n’abayobozi b’amadini atandukanye ,mu Rwanda, bavuga uko bumva bazakorana n’amadini yemera shitani mu gihe yaba ahawe uburenganzira. Ubusanzwe amadini amenyerewe mu Rwanda afata shitani nk’umwanzi wayo ukomeye, ndetse aba aharanira kuyirwanya.
Shitani ntabwo tuyitinya na Yezu yayitsinze kumusaraba - Kiliziya Gatolika
Kiliziya gatolika ni idini ryageze mu Rwanda mbere, ndetse na n’ubu ryashinze imizi mu gihugu hose no ku Isi dore ko ari naryo rifite abayoboke benshi.
Kiliziya ishingiye ku myemerere ya gikirisitu. Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuvugizi wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Phillipe Rukamba, yavuze ko Leta ikwiye kureba inyungu idini rya shitani rifitiye Abanyarwanda mbere yo kuryemerera gukora, gusa ariko avuga ko nta n’ubwoba ribateye.
Yagize ati “ Leta ni ukureba abo bantu barashaka kugeza iki ku Banyarwanda. Leta nibemerera, sinakubwira ngo tuzakora iki, ariko ni ukubireba.Ntabwo tubatinya kuko shitani tuyirwanya buri munsi kandi na Yezu yayitsinze ku musaraba.”
Rukamba avuga ko RGB nibatumira mu nama y’abanyamadini bazagenda kandi bakicarana n’abo bakozi ba shitani.
ADPR yavumiye ku gahera aya madini akorana na shitani
Rev Past Sibomana Jean, Umuvugizi w’Itorero ADEPR yavuze ko nta byinshi yavuga ayo madini ataremerwa, gusa ngo ntibashobora gukorana.
Yagiz ati “Niba bakorera satani, twe siyo dukorera, urumva rero ntitwakorana.”
Abajijwe niba nta bwoba ko ayo madini yabatera abatwara abayoboke, yavuze ko abashaka kugenda bazagenda bagasigarana n’ababishaka.
Icyo Islam ibivugaho
Urebye idini ya Islam niyo ifite imyemerere isa n’aho itandukanye gato n’andi yo mu Rwanda, kuko yo igendera ku gitabo gitagatifu ‘Quran [Soma:Korowani]’ mu gihe andi madini hafi ya yose agendera kuri Bibiliya.
Umuyobozi wungirije w’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC),Sheikh Omar Sulaiman Iyakaremye, aganira na IGIHE yavuze ko nta cyiza shitani igira, kubw’ibyo ngo ibikorwa by’ayo madini ni ukubikurikiranira hafi igihe yaba bemerewe gukorera mu Rwanda.
Yagiz ati “Twebwe nk’umuryango wa Islam, urumva niba turwanya shitani twashyigikira uyikorera? Benshi bazi ko shitani ari mbi, ni umwanzi. Nibemererwa tugatumirwa mu nama, ni Leta izaba yabahamagaye si twebwe. Tuzaganira iterambere ariko turamutse dusanze bagamije gusenya, tuzafatanya n’abandi kubamagana.”
Njye sinzicarana na shitani- Bishop Rugagi
Umushumba Mukuru w’Itorero Redeemed Gospel Church rikorera mu Rwanda, Bishop Innocent Rugagi we avuga ko adateze kwicarana n’abakorera shitani igihe cyose bazaba bemerewe gukorera mu Rwanda.
Yagize ati “Tuzi ko akazi ka satani ari ukwica, kwiba no kurimbura. Niba bayemereye, ni ukuvuga ngo bemeye n’ibikorwa byayo. Leta izabyirengere. Ni nko gufata umurozi ukamushyira iwawe, ngo kuko ntacyo azantwara reka muzane, ariko azica n’abandi.”
RGB isanzwe itumira inama n’abanyamadini bakaganira ku ngingo zitandukanye zigamije iterambere. Bishop Rugagi we avuga ko atazasubira muri izo nama igihe cyose zizaba zatumiwemo abakozi ba satani.
Yagize ati “Njye Bishop Rugagi ntabwo nzicarana na satani muri iyo nama. Bibiliya ivuga ko nta mucyo ubana n’umwijima, bo bazicarane n’abo bakozi ba shitani, natwe abakozi b’Imana badutumire mu nama yacu.”
Nibadutumira n’umukozi wa satani nzajyayo, ariko sinzatumira shitani iwanjye -Rev Past Antoine Rutayisire
Rev Past Antoine Rutayisire, umushumba w’Itorero Angilikani Paruwasi ya Remera, ni umwe mu banyamadini b’inararibonye mu Rwanda.
Avuga ko kwemerera idini rya shitani mu Rwanda abifiteho impungege, cyane cyane ku bijyanye n’uburyo rizaba rikora akurikije uko azi cyangwa yumva shitani ikora.
Yagize ati “Nibura bizadufasha kumenya abayisenga (shitani) tubirinde, ariko icyo nanjye mfiteho ikibazo ni uburyo bazajya bakora.Nibamara kubaha uruhushya, Polisi ni ukubacungira hafi ikamenya ibyo bakora.”
Pasiteri Rutayisire avuga ko Leta nimutumira mu nama no mu bindi bikorwa by’iterambere azajyayo, ariko ngo we ntashobora kugira igikorwa atumiramo umuntu ukorera shitani.
Yagize ati “Nidutumirwa na Leta tuzajyayo. Ni nk’uko iyo tugiye mu muganda duhurirayo n’ibisambo n’abafata ku ngufu, ariko njye nta we nzatumira iwanjye. Wenda bazanshinje gukora ivangura, nzamubwira ko ryakozwe n’Imana yo yavuze ko nta mwijima ubana n’urumuri.”
Ubusanzwe idini rigendera ku kwemera imbaraga z’imyuka ya shitani rizwi cyane muri Amerika, kuko ho ikorera ku mugaragaro ndetse hari abayobozi bayo bazwi.
Ryashinzwe mu mwaka wa 1966 na Anton Szandor Lavey ari nawe wari umuyobozi mukuru waryo. Iryo dini rifite icyicaro i Manhattan mu Mujyi wa New York. Igitabo gitagatifu cyaryo ni ‘Satanic Bible’ kandi kuba umuyoboke waryo ntabwo bisaba kuba uzi gusenga, upfa gukurikiza gusa amahame yanditse muri iyo Bibiliya.
Kuba umuyoboke w’idini rya shitani (iryo ryatangiriye muri Amerika) ugomba kuba ufite imyaka y’ubukure hakurikijwe amategeko y’igihugu uturukamo. Ntabwo iryo dini rijya ritangaza umubare w’abayoboke rifite, nubwo ryemeza ko abasaba kurijyamo ari benshi.
Inkuru bifitanye isano: Amadini abiri akorana na shitani yasabye kwemererwa gukorera mu Rwanda



















TANGA IGITEKEREZO