Tom Rwagasana na Mutuyemariya Christine bakumiriwe ku igaburo ryera muri ADEPR

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 11 Mutarama 2018 saa 05:22
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari Umuvugizi wungirije w’Itorero ADEPR, Bishop Tom Rwagasana, uwari Umubitsi waryo Mutuyemariya Christine hamwe na Eng Sindayigaya Theophile bahagaritswe ku igaburo ryera ku midugudu basengeramo.

Nyuma yo kwandikirwa n’Itorero ADEPR ribabwira ko bambuwe inshingano bari barifitemo mu mwaka ushize, kuri ubu noneho ntibemerewe no kwegera igaburo ryera; ntibanemerewe kujya mu nama z’abakirisitu.

Bakumiriwe ku igaburo ryera nyuma y’aho barekuwe by’agateganyo n’Urukiko rukuru, bakurikiranweho kunyereza miliyari zisaga ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ubwo hagati ya 2015 na 2016 bayoboraga iri torero.

Ku ikubitiro abahawe akato n’imidugudu basengeraho ni Eng. Sindayigaya wahoze ari Pasiteri muri Paruwasi ya Kamashashi na Mutuyemariya Christine wahoze ari Umudiyakoni ku Mudugudu wa Kamashashi muri iyo paruwasi.

Mu kiganiro na IGIHE, Umushumba wa ADEPR muri Paruwasi ya Kamashashi, Rev. Pastor Nkejumugabe Narcisse yagize ati "Tariki 31 Ukuboza 2017 nibwo twahagaritse Mutuyemariya Christine na Eng. Sindayigaya kubera ibyaha bijyanye no kunyereza umutungo w’itorero. Twabaye tubaheje niko itorero rikora; iyo uvugwaho ibintu nka biriya uba ugomba kuba uhejwe kwegera igaburo ryera hamwe no kujya mu nama z’abakirisitu."

Umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Kicukiro Shell, Rev. Pastor Nkurunziza Richard, na we yatangarije IGIHE ko Tom Rwagasana atemerewe kwegera igaburo.

Yagize ati "Yahagaritswe mu nama y’abakirisitu yabaye ku Cyumweru gishize tariki 7 Mutarama 2018. Impamvu yatumye ahagarikwa ijyanye n’ibyatumye yamburwa inshingano. Icyo yemerewe kugeza ubu ni ukuza mu materaniro nk’abandi. Naramuka yihannye azababarirwa yongere ajye ku igaburo nta kibazo."

Yakomeje avuga ko ubusanzwe Tom Rwagasana aza mu materaniro nk’abandi ariko kuri ubu ngo akaba ari inyuma yaryo.

Mu mahame ngengamyitwarire ya ADEPR, iyo umwe mu bayoboke baryo yakoze ibyo bita icyaha cyangwa hari ibyo akekwaho, ahabwa akato.

Mu Ukwakira 2017, nibwo ADEPR yandikiye amabaruwa Sibomana Jean wahoze ari Umuvugizi wa ADEPR; uwari umwungirije Tom Rwagasana, amabaruwa abambura inshingano za gipasiteri uhereye ku wa 6 Ukwakira 2017.

Aba bandikiwe ariko bahise batera utwatsi ibyo bandikiwe bavuga ko byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ubwo bamburwaga inshingano, Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem, yabwiye IGIHE ko aba bambuwe ubupasiteri "bambuwe inshingano gusa" naho ibindi byemezo byafatwa n’umudugudu basengeraho, bareba niba bakwiye kujya ku igaburo ryera.

Uwahoze ari Umuvugizi wungirije w’Itorero ADEPR, Bishop Tom Rwagasana

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza