Rusizi: Ibyari amateraniro y’Itorero Inkuru Nziza byabaye imirwano y’abakirisitu n’abapasiteri

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 21 Gicurasi 2018 saa 06:05
Yasuwe :
0 0

Umwuka mubi wadutse mu Itorero Inkuru Nziza, Paruwase ya Kamembe, wavuyemo imirwano hagati y’abakirisitu n’abapasiteri mu materaniro yo ku Cyumweru, tariki ya 20 Gicurasi 2018.

Nyuma y’ibyumweru hafi bitatu muri iyi Paruwase badaterana nk’uko byari bisanzwe, kuri iki Cyumweru byabaye agahomamunwa, haba imirwano. Abakirisitu ku ruhande rwa Pasiteri umwe, n’abandi ku rw’undi baterana ibipfunsi, abandi barwanira ibyuma bateruraga mu rusengero nk’uko ababibonye babitangarije IGIHE.

Umudiyakoni muri iri torero, urifuje ko umwirondoro we utangazwa kubera umutekano we, yagize ati “Ku Cyumweru ntitwateranye kuko ibyari amateraniro byahindutse imirwano. Pasiteri Sezibera Phenias yaraje yica inzugi z’urusengero, ibintu bimwe yatangiye kubisahura ntituzi iyo abijyana. Abakirisitu rero bamubajije bati ‘ibyo urimo gukora ni ibiki?’ we n’abamushyigikiye batangira kurwana twumvise ko n’urusengero rwacu ashaka kurukodesha kandi nitwe twarwiyubakiye.”

Undi mukirisitu muri iri Torero nawe ati “Twari dufite Pasiteri witwa Zirimwabagabo Emmanuel witangiraga umurimo w’Imana yanadufashije kubaka urusengero, anadufasha kubona inguzanyo ngo turukore neza uko leta ibishaka kuko yari yarufunze, none baramwirukanye kubera ko twamutumye kutubariza iby’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga Umuvugizi w’Itorero yikinisha. Uwo baduhaye ni umuntu wateje imivurungano niwe wabazwa iby’imirwano yabaye ku Cyumweru.”

Pasiteri Zirimwabagabo Emmanuel wahoze ayobora Paruwase ya Kamembe, yatangarije IGIHE ko iyi mirwano ifitanye isano n’icyo yise itotezwa akorerwa Umuvugizi w’Itorero afatanyije n’Umuyobozi w’Intara ya Cyangugu.

Yagize ati “Biriya bibazo bivugwa mu itorero rya Kamembe bimaze igihe kuko Pasiteri Phenias wayoboraga Intara ya Cyangugu afatanyije n’Umuvugizi w’Itorero Pasiteri Ngaboyisonga Théoneste barantoteza nzira ko nabarije abakirisitu ikibazo kijyanye na video y’urukozasoni yakwirakwiriye igaragaza umuvugizi yikinisha. Kuva ubwo bantegetse gusaba imbabazi ndabyanga, bahita batangira kumpohotera banyambura inshingano hamwe n’undi mupasiteri witwa Martin Niyonkuru. Icyo tuzira ni iriya video si ikindi.”

Umuvugizi w’Itorero ry’Inkurunziza mu Rwanda, Pasiteri Ngaboyisonga Théoneste, yatangarije IGIHE ko Pasiteri Zirimwabagabo Emmanuel yasuzuguye Umuyobozi w’Intara ya Cyangugu akanga kujya gukorera umurimo aho yamwohereje.

Yagize ati “Ikibazo cyabayeho nuko Pasiteri Emmanuel yasuzuguye Umuyobozi w’Intara akanga kujya aho yamwohereje, yaza no ku rusengero akanga kumwakira. Ibyabaye ejo rero ni aho byakomotse, ubona ko hari abantu bigometse ku Muyobozi w’Intara. Icyo kuvuga ngo turamutoteza si ukuri kuko no mu minsi ishize namwoherereje amafaranga ibihumbi 100 yo kubaka urusengero, iyo nza kuba mutoteza sinari kuyamwoherereza kuri ‘mobile money’, azagaragaze ibimenyetso by’uko Tumutoteza.”

Yakomje avuga ko hakenewe ko abakirisitu ba Paruwase ya Kamembe bubaha ababayobora.

Yagize ati “Ikibazo n’ubundi cyari gihari twakomeje kugenda tubahuza tubumvikanisha, ni n’abantu bo mu miryango bafite ibyo basanzwe bapfa. Tuzajyayo tugerageze gukemura ibibazo bafitanye ku buryo mu itorero hagaruka umwuka mwiza, abakirisitu nabo turabasaba kureka kwigomeka.”

Abayobozi ba za Paruwase Inkuru Nziza mu bice bitandukanye by’igihugu, hakomeje kumvikana umwuka mubi, nyuma y’aho video igaragaza Umuvugizi w’iri Torero yikinisha, bikavugwa ko umupasiteri utinyutse kugira icyo ayimubazaho atotezwa mu buryo butandukanye.

Urusengero rwabereyeho imirwano muri Paruwase ya Kamembe

Inkuru bifitanye isano:Umuyobozi w’Itorero Inkuru Nziza yavuze kuri video imugaragaza yikinisha no ku bibazo birivugwamo
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza