Rusizi: Abakirisitu bari barigumuye kuri Zion Temple batangiye gusaba imbabazi

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 24 Mutarama 2018 saa 11:38
Yasuwe :
0 0

Kuva mu 2016 muri Zion Temple Celebration Center hatutumbye uruhuri rw’ibibazo bishamikiye ku bugambanyi bwavugwaga ko bugamije guhirika umuyobozi wayo Apôtre Dr. Paul Gitwaza, umugambi waje gupfuba abo bivugwa ko bari inyuma yawo bashyirwa hanze y’itorero.

Umwera wakwiriye muri Zion Temple uhereye ibukuru ndetse ku ya 7 Gicurasi 2017, Apôtre Paul Gitwaza yirukana burundu bamwe mu bari ibyegera bye atangaza ko nta torero na rimwe rya Zion Temple ku isi bemerewe kubwirizamo.

Abirukanwe barimo Bishop Vuningoma Dieudonné, Bishop Bienvenue Kukimunu, Bishop Claude Okitembo Djessa, Pasiteri Kamanzi Patrick na Bishop Richard Muya. Aba bashinjwaga umugambi wo gukuraho Zion Temple burundu.

Iki cyemezo cyateje umwiryane ndetse gikurikirwa n’ibyemezo bya hato na hato by’abapasiteri bagiye basezera umunsi ku wundi barimo Pasiteri Fifi Cameron wayobora Zion Temple ku Gisozi; Pasiteri Kabagema Célestin wari ushinzwe Paruwase ya Kibagabaga; Pasiteri Mazimpaka Hortense wari Umuyobozi wa Zion Temple Karongi, Pasiteri Mugabe Roger wari Umuyobozi wa Zion Temple Paruwasi ya Gisenyi n’abandi.

Mu kugenda kwabo hari bamwe mu bakirisitu babakurikiye bo mu bice bitandukanye by’igihugu aho Zion imaze gushinga imizi.

Ukutavuga rumwe hagati ya Gitwaza uyobora Zion Temple ku Isi na bamwe mu byegera bye bashinjanyaga gusebanya, gushaka kwisumbukuruza, ubugambanyi, ubusambanyi n’ibindi kwarakuze kugera no mu nzego zo hasi muri za Paruwasi.

Urugero rwa hafi ni ibyabaye i Rusizi aho itsinda ry’abakirisitu icumi ryacuze umugambi wo guhirika Umuyobozi waryo ariko umugambi wabo uburizwamo binatuma barihezwamo.

Uko iminsi yicumaga niko igihu cyagiye cyeyuka, bamwe batangira kugaruka mu rugo muri Zion Temple yabareze mu buryo bw’umwuka, banatanga ubuhamya bw’uburyo bohejwe bagaharabika ubuyobozi babushinja ibinyoma.

Aba bakirisitu 10 bahimbye ikinyoma mu 2016 bavuga ko Umuyobozi wa Zion Temple muri Rusizi ari umusambanyi, akuraho abacungamutungo agamije kurigisa umutungo, ibikorwa yakoraga akingiwe ikibaba na Apôtre Dr. Paul Gitwaza uyobora Zion Temple ku isi bavugaga ko ari umukwe we.

Nikuze Jérôme wari ku ruhembe rw’abatije umurindi ibi bikorwa mu byumweru bibiri bishize yahamirije abakirisitu ko ahatwa no gusaba imbabazi bitewe n’ibyo yakoze aharabika itorero n’ubuyobozi bwaryo.

Mu mugambi wabo banditse inyandiko bamenyesha Akarere ka Rusizi, ubuyobozi bukuru bwa Zion Temple mu Rwanda n’inzego za Polisi iby’amanyanga bitiriye ubuyobozi.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Nikuze yavuze ko yifatanyije na bagenzi be bacura umugambi wo gusenya no gusebya iri torero hagamijwe guhirika abayobozi baryo.

Uyu mugabo wari agiye kwimikirwa kuba Pasiteri ndetse bikavugwa ko yari guhabwa kuyobora Itorero rya Zion muri Nyamasheke, yavuze ko ibyo bashakaga babikwije ahantu hose ariko bifata ubusa.

Nyuma yo kudahirwa Nikuze Jérôme yashimangiye ko byamwanze mu nda yumva ko agomba gusaba imbabazi ubuyobozi bw’iri torero n’abayoboke baryo kuko yasanze nta mahoro yagira ari gusengera ku binyoma.

Yagize ati “Uko biri kose byari birimo guhangana n’umushumba cyangwa itorero, icyo gihe naratangiye ndamubeshyera ndahimba. Nagaragazaga ko yirukanye abashinzwe gucunga umutungo ngo abone uko awunyereza. Icyo byari bigamije twumvaga ko ubuyobozi bukuru bwakumva ayo makosa bukamwimura kuko narabwandikiye, mbimenyesha n’akarere. Umutima waje kunyemeza ko ari ikinyoma ndavuga ngo ngomba kwihana ko nabeshye.”

Abayoboke b’iri torero bishimiye kugaruka kwa Nikuze na bagenzi be bane kuko hari abahura n’ibibazo bibatandukanya n’Imana bakihagararaho bakinangira ntibasabe imbabazi.

Umushumba w’Itorero rya Zion Temple mu Karere ka Rusizi, Sebineza Felix, yavuze ko bamubabariye, akaba yasabye n’abandi bari bifatanyije na we gutera intambwe ya kigabo.

Yagize ati “Twebwe imbabazi twazimuhaye, yanditse inzandiko atubeshyera, yandikira ubuyobozi bw’akarere, ariko turamubabariye rwose nta n’ikindi cyaha tumubaraho. Turasaba n’abandi ko bakwikubita agashyi bakagaruka tuzabakira neza.”

Umugambi wo guhirika ubuyobozi bwa Zion Temple muri Rusizi wasize abagera ku icumi basohotse mu itorero, muri bo batanu basabye imbabazi.

Nikuze Jérôme wari uhagarariye abacuze umugambi wo guhirika ubuyobozi bwa Zion Temple muri Rusizi asaba imbabazi imbere y'iteraniro
Umushumba wa Zion Temple mu Karere ka Rusizi, Sebineza Felix yababariye abateye intambwe basaba imbabazi
Umuyobozi wa Zion Temple, Apôtre Paul Gitwaza yirukanye burundu bamwe mu bari ibyegera bye ku ya 7 Gicurasi 2017

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza