Papa Francis yogeje ibirenge by’imfungwa zirimo n’abayisilamu

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 30 Werurwe 2018 saa 04:30
Yasuwe :
2 0

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, ku wa Kane Mutagatifu, yogeje ibirenge by’imfungwa zifungiye muri gereza ya Regina Coeli, iherereye i Roma nk’ikimenyetso cyo kwicisha bugufi hibukwa uko Yezu yogeje ibirenge by’intumwa ze 12 mbere yo gusangira na bo ifunguro rya nyuma.

Imfungwa ebyiri zo mu idini rya Islam, abayoboke umunani ba Kiliziya Gatolika, umwe wo mu idini rya Buddha) hamwe n’uwo mu idini ya Orthodox nibo bogejwe ibirenge na Papa Francis ubwo yabasuraga muri gereza, ku itariki ya 29 Werurwe 2018.

Urubuga rwa ‘vaticannews’ dukesha iyi nkuru rwatangaje ko izi mfungwa zogejwe ibirenge na Papa Francis, zifite ubwenegihugu butandukanye, zimwe zikomoka Butaliyani, Moroc, Moldavia, Colombia, Nigeria na Sierra Leone.

Mbere yo kwerekeza muri iyi gereza, umushumba wa Kiliziya Gatolika yabanje gusoma misa muri Basilika ya Mutagatifu Petero, abwira abihayimana ko bakwiye kwigisha abantu ivanjiri babasanze aho bari.

Kuva yatoranyirizwa kuba umushumba wa Kiliziya Gatolika mu mwaka wa 2012, Papa Francis ku wa Kane Mutagatifu yoza ibirenge by’imfungwa, abafite ubumuga, impunzi cyangwa abandi bari mu kaga, ibi akabikora mu rwego rwo kwicisha bugufu no kwibuka ibyo Yezu yakoze mbere y’urupfu rwe.

Gereza ya Regina Coeli imaze gusurwa na ba Papa bane barimo Papa Johani XXIII wayisuye mu 1958, Papa Paul VI wayisuye mu 1964, na Papa John Paul II mu 2000.

Iyi gereza iri mu zubatswe kera i Roma ikaba ifungirwamo abakomoka mu bihugu bitandatu kuva mu kinyejana cya 19.

Papa Francis yoza ibirenge by'imfungwa
Misa yabanjirije igikorwa cyo koza ibirenge by'imfungwa
Gereza ya Regina Coeli imaze gusurwa na ba Papa bane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza